Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

RDI-Rwanda Rwiza

by Rwanda Rwiza.

Uko mbona amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda:(1)

RDI (Rwanda Dream Initiative) – Rwanda Rwiza

Iri huriro riyobowe na Twagiramungu Faustin uzwi cyane ku izina rya Rukokoma. Ni umukwe wa Pr�sident Gr�goire Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 1961 kugeza mu 1973. Uretse kuba ari umuhutu uvuka i Cyangugu afite n�abatutsi benshi mu muryango we. Uyu mugabo yigeze kuba Ministre w�intebe, Pr�sident w�ishyaka MDR, ndetse akaniyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2003.

Ni inararibonye muri Politiki, kuko ari mu bashinze ishyaka rya MDR muri 1991, �igihe amashyaka yari yemerewe gukora mu Rwanda. We na bagenzi be bari mu yandi mashyaka nka PL, PSD, PDC n�ayandi bokeje igitutu Pr�sident Habyalimana nawe utari worohewe n�amahanga abashyira muri Gouvernement, ariko kuko Habyalimana atizeraga Rukokoma yahisemo kugira Ministre w�intebe Nsengiyaremye Dismas.

Muri abo banyapolitiki hari abaharaniraga Demokarasi koko, �ariko hari n�abari bakurikiye imyanya ya politiki. Bateje akajagari mu gihugu no mu ngabo z�igihugu z�icyo gihe FAR� ibyo bitiza umurindi FPR.

Abanyabyumba benshi ntabwo bazibagirwa amagambo Twagiramungu yavugiye i Bruxelles, ubwo yavugaga ngo n�ubwo Byumba yafatwa nta kibazo.

Muri 1993 ishyaka rya MDR ryacitsemo 2, kimwe n�amashyaka yose yari muri opposition. Icyabiteye ahanini ni urupfu rwa� Ndadaye, uru rupfu rwagize ingaruka nini muri politiki y�u Rwanda n�ubwo hari benshi bashaka kubyirengagiza.

Igice kimwe cyari kumwe na Karamira kiswe Power, (iri jambo ryaje guhindurwa igikoresho cya FPR muri propaganda rirakabirizwa rihabwa uburemere ritari rifite.) �Ikindi gice kigumana na Twagiramungu, aricyo bakunze kwita amajyojyi. Abari muri iki gice barishwe cyane muri 1994, twavuga nka uwari Ministre w�intebe Uwiringiyimana n�abandi benshi.

Abantu benshi bahamya ko ari umwe mu bafashije FPR gufata ubutegetsi, kuko iyo hatabaho amashyaka menshi n�akaduruvayo amashyaka yateye mu gihugu, FPR ntabwo yari gupfa kubona aho imenera. Ikindi abantu bakeka ni uko Twagiramungu yashakaga gufatanya na FPR bagakuraho Habyalimana� nawe akazigaranzura FPR nyuma akayitsinda mu matora akoresheje iturufu y�ubwoko.

FPR imaze gufata ubutegetsi Twagiramungu yagizwe Ministre w�intebe, ibi byahaye isura nziza FPR mu mahanga kuko yari yerekanye ko itaronda amoko ishyira abahutu benshi mu myanya yo hejuru (Pr�sident yari Pasteur Bizimungu, Ministre w�intebe Twagiramungu, Ministre w�ubutegetsi bw�igihugu Seth Sendashonga, Ministre w�ubutabera Nkubito …) kandi hari harangiye G�nocide.

Ibi byahumye amaso abazungu ntibabona ubwicanyi n�itotezwa ryakorerwaga abaturage b�abahutu n�ingabo za APR.

Bidatinze Twagiramungu na bagenzi be benshi bareguye kubera ahanini igitugu cya FPR.� Nkurije ibivugwa ngo ahanini byatewe no kutumvikana kubagombaga kuba ba Bourgmestres b�amakomini. Twagiramungu n�uwari Ministre w�ubutegetsi bw�igihugu Seth Sendashonga bakoze liste y�abagomba kuba ba Bourgmestre b�amakomini ikurikije amashyaka ya politiki, bayishyikiriza abo muri FPR barayanga, ahubwo FPR izana iyayo igizwe n�abatutsi hafi 115 kuri ba Bourgmestre 145 kandi hafi ya bose ari abo muri FPR. Ibi byabaye nk�igitonyanga gituma ikirahuri cyuzura ibirimo bigatangira kumeneka

Hari n�izindi mpamvu nyinshi zatumye abo bagabo begura nk�ubwicanyi bw�i Kibeho bwari bumaze iminsi bubaye, abantu bicwaga cyangwa bagahohoterwa mu gihugu hose, igitugu cya FPR n�ibindi.

Iyo urebye usanga Twagiramungu yarasanze ntaho azamenera ngo abe yayobora u Rwanda, ikindi yanze ko kwihanganira ubwicanyi n�akarengane abahutu bagirirwaga ngo bitazamubarwaho nka Ministre w�intebe.

Abaturage benshi b�abahutu, cyane cyane abahunze bamufata nk�umuntu wagambaniye igihugu akagiha FPR.

Nyuma Twagiramungu yahungiye mu gihugu cy�Ububiligi, akomeza kugaragaza ko adashyigikiye imikorere y�ubutegetsi bw�i Kigali.

Mu 2003 yagiye mu matora yo guhatanira umwanya wa Pr�sident wa Republika. Ntabwo yashoboye kuyatsinda kubera impamvu nyinshi ariko navugamo iz�ingenzi:

-Kuba Twagiramungu yari umukandida wiyamamaza nta shyaka afite rimufasha, kuko ishyaka rye MDR ryari rimaze guseswa

-Kuba amatora yarabayemo kwiba amajwi gukabije, amajwi menshi akibirwa Pr�sident Kagame

-Kuba abaturage baratewe ubwoba, abamamazaga Twagiramungu barahohotewe abandi barafungwa, kandi hakabaho ibikorwa byo kwangisha abaturage abandi bakandida batari Kagame, ndetse� abayoboke ba FPR bavugaga ko Kagame natsindwa amatora batazabyihanganira hazongera hagahita haba intambara.

-Kuba abaturage bari bafite ubwoba kandi batizeye Twagiramungu ku buryo bakwemera guhohoterwa cyangwa kwicwa kubera we.

-Kuba Twagiramungu yarashyize ingufu nke mu kwiyamamaza, hari abavuga ko yari yahawe amafaranga n�ibihugu by�i Burayi ngo aziyamamaze, we akaba yari aje kurangiza umuhango gusa. Abakabya bavuga ko ngo yari yariye amafaranga ya Kagame kugira ngo bigaragare ko amatora arimo abakandida benshi kandi batavuga rumwe na leta.

Twagiramungu yakomeje kudaceceka akagirana ibiganiro n�abanyamakuru. Kimwe mu biganiro yagiranye na Ally Yusuf Mugenzi� mu imvo n�imvano, ubwo yavugaga ko adashobora gusaba imbabazi abatutsi mu izina ry�abahutu, ko nawe ubwicanyi bwahitanye umuryango we. Ko we nka Twagiramungu nta mbabazi yasaba abatutsi kuko yumva ntakibi yabakoreye. Ibi byarakaje Leta y�U Rwanda ibuza BBC kuvugira muri FM igihe kitari gito.

Ubu uyu munyaporitiki avuga ko nta shyaka rya politiki arimo ahubwo ashaka kuba umuvugizi w�abarwanya Leta y�u Rwanda bose. Ibi byaba ari nk�uburyo bwo gushaka ko yaba umuyobozi wabo bose.

Akunda kuvuga ko impinduka zo mu bihugu by�abarabu zagombye kubera urubyiruko rw�u Rwanda urugero narwo rugahaguruka.

Abenshi babona yaranze kubyutsa ishyaka MDR, kubera ko hari abayoboke benshi ba MDR batamwemera kandi ko kubyutsa MDR byasenya cyangwa bikagabanya imbaraga za FDU-Inkingi.

Iyo urebye neza usanga Twagiramungu amahirwe ye muri Politiki yaragabanyijwe n�uko amaze igihe kinini muri politiki kandi akaba nta musaruro agaragaza.

Abantu benshi bakamushyigikiye bahitamo gukurikira Madame Ingabire Victoire kuko we afite ibitekerezo bishya kandi ni mushya muri Politiki.


(1): Ibi ni muri make uko mbona amashyaka ya politiki n�indi mitwe ikorera hanze y�u Rwanda. Ibi nanditse ni uko mbona ibintu, ntabwo ari ihame ridakuka. Nifuza ko mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka igihugu cyacu abazasoma iyi nyandiko bagira icyo bayivugaho, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, aho navuze ibitari byo mukankosora, aho nibagiwe kuvuga naho mukahagaragaza.

Share

1 comment

1 Mahirwe Martin { 10.18.11 at 15:51 }

Njye by umwihariko ndahushima uyu musanzu uhaye u Rda kuri IRI tohoza harimo byinshi abanyarda batari bazi Niba ubifitiye gihamya.njye mbona inzitizi ikomeye yo guterurira hamwe amahoro arambye Hutu Tutsi kiga na nduga tubone ihuriro,rizaduha ubumwe bwo kurwanya ingoma y,igitugu akarengane ubukene ubuhunzi gukumirwa mu cyatubyaye byokamye imbaga y abanyarda nibyo byonyine bizaduha kurwanya leta y,agahotoro tutishishanya njye najyaga mbona kagame kumwifasha byarananiye ariko ubwo yahagurukiwe n,inkorokoro twese noneho tubona ikibazo kimwe natangira nkabarira iminsi Ku ntoki ingoma z,agahotoro zose Obama azoherekeze zireke Izo nkorokoro ntuzirebe Ku mazuru habe n,inzara Nazo ziteketeze Ku kibazo ubwo tukibona kimwe naba intwari akampunga sinzaba ikigwari nkawe Ngo njye kumuforomoza.

Leave a Comment