Pierre Célestin Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuye mu buhungiro
Uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Pierre Célestin Rwigema yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itari mike ari mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ikinyamakuru IGIHE kiratangaza ko Pierre Célestin Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, nyuma akaza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu yasubiye mu Rwanda.
Rwigema yabaye Minisitiri w’Uburezi kuba mu 1994 kugeza mu 1995, aba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 2000.
Mu mwaka wa 2001, akimara kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yashinjwe kuba yaragize uruhare muri jenoside yo muri 1994. Mbere y’uko atabwa muri yombi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
None ubu ngo yumvikanye na shebuja Kagame nk’uko byagaragaye igihe Kagame yahuraga n’abanyarwanda bashyigikiye ingoma ye i Chicago. Kagame yemeye kumuhanaguraho ibyaha yakekwagaho none ubu Rwigema yiyemeje gutaha no kugendera ku murongo watumye ahanagurwaho ibyo cyaha.

5 comments
Muraho jewe ndi i burundi Guhunguka kwa Rwigema sibibi kuko kuba hanze birarushya mugabo n’ukuraba ko atazoguma ari impunzi mu mutoma we hanyuma gatangura gukora ibidashimishije abanyarwanda basigaye mu buhungiro si non guhunguka bihera mu mutima kandi kwubaka urwakubyaye n’umurimo mwitumo ntibarinda kubiguramagarira ewe reka turabe nzaba mbarirwa
Ubundi abantu bazi Rwigema Cerestine bamuziho icyi? Nkinyanga mugayo cyangwa nka bihemu? nagerageje kubaririza abantu babaturanjye bamuzi barandahira ngo ubusanzwe nigihwahwanya, ngo ntamugabo umurimo. Ngo ibisa birasabirana. nabantu bomukarere ko muruhango na Gitarama byabatangaje.
Niba mwibuka igihunga amangambo yacicikanye ngo yishe abantu banatuma na za mandant ngo bamugarure ariko Leta yamuhaye ubuhugira America iranga kubera ko bibazaga ukuntu umuntu yakoze genocide ahabwa umwanya nkuriya bituma bamwima leta yurwanda.
Kubera umutego mubi…. wa kagame.
None Aragarutse bamuhaye akayabo kamafaranga nibyobamwijeje byinshi ngo bamuhanaguyeho icyaha cyubwicanyi murabona aribyo cyangwa we arabona aribyo? Kagame arababeshya kuko biragaragara ko ariwe gonocide yu rwanda.ashobora ate guhanaguraho icyaha umuntu wishe abantu koko? Abo wiciye urabona aka kanya bakwibagiwe cyangwa se haruburyo bwabayeho buturutse mubanyagihugu bwokubabarirana? Ndunva kagame ababeshya kuko icyaha gisigara aricyahe cyereka niba ariwe waremwe abantu bapfuye akaba agiye kubazura bikamuha gukuraho ibyaha nakababaro abantu bafite kagashira.
bavandimwe mureke kugwa mumutengo winda.
Murabona kagame akunze Rwigema kurusha Kajeguhakwa? watanze ibye byose ?nvuze kajeguhakwa njyereranya ariko hari benshi. Mureke ibisambo kagame abyegeranye hanyuma muzunva ake nabo. Sinzi umuntu wambwiye ngo yunvise ko kagame na madamu ngo ariyo Tsinzi abapfumu bamubwiye. Nakubwira icyi.
Reka dutegereze Rwigema, yenda nawe azihanukira atubwire icyatumwe ahunga akaba amaze iminsi ingana kuriya adataha.
@ batinya !
Kura itiku aho nta ashe bamuhaye ahubwo nuko yasanze kuba mu buhungiro kandi afite igihuge ari bugwari.ikindi kandi siwe wa mbere uhanaguweho ibyaha yashinjwaga na Arusha ibagira abere kandi bizwi neza ko ari abicanyi /bateguye ubwicanyi urugero nuwo bitaga Z musaza wa muka Kinani.
Ntibyumvikana kubona agirwa umwere mushiki we akaba akomeje kwangara muri Franse yarimwe ubuhungiro kubera ibyaha ashinjwa byo gutegute jenoside,kandi wowe ntacyo wigeze umuvugaho.wirindagira rero uteshaguzwa ku mugabo wifatiye ibyemezo bya kigabo byo gusubira mu gihugu cye!!
Erega bavandimwe ntimukarwanire intambara y’amagambo hano kuri internet!!!!…..niba ufite icy’uvuga kandi gifite ishingiro…..ohereza lettre (e-mail) cyangwa se hamagara kuri telephone maze winigure rwose!!!!
Icyo mbona n’uko…. ari Z ariwe zigiranyirazo cyangwa se Rwigema Pierre Celestin bombi bashinjwa icya cyo gutegura no gukora genocide muRwanda!!!…..ntimwiyibagize ko abakabashinje abenshi aribo bapfuye….Ubushinja cyaha iyo butabonye ibimenyetso bihagije umushinjwa cyaha agirwa umwere!!!!……Rero abapfuye nta justice nyayo bazagira muRwanda!!!!!!!!!!!!….ibyo niko bimeze kandi birababaje………Har’abantu benshi bakigenda bidegembya Mugihugu kandi bazi neza ko bishe abantu ariko kubera ko nta bimenyetso simusiga bibaranga, nuko rero bazagumya bibereho neza naho million irenga y’inzirakarengane yaragiye……Mana uzabe umuchamanza wukuri!!!!!!!!!!!!
Fidel,wagombye ariko kwerekana ko ibyo batinya avuze ari umwanda, aho kugira ngo umwadukire. uwasoma yabona ko nta burere ufite.kandi utumva uko ubutabera bukora.Kuki utajuriye ku kibazo cya z.
Leave a Comment