Ibibazo Radio Ijwi Rya Rubanda ishakira ibisubizo ku birebana n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana
by IjwiRyaRubanda
Nyuma y’imyaka 18 iryo shyano ribaye, abacamanza b’abafaransa Trevidic na Poux batanze imyanzuro y’impuguke bari bashinze kubarebera neza no kugena aho abarashe indege yari itwaye Perezida Habyarimana bashobora kuba bari n’intwaro yaba yarakoreshejwe mu kuyirasa.
Abari ku butegetsi ubu mu Rwanda bakimara kwumva iyo myanzuro bahise bahamya kandi banakwirakwiza hose ko abacamanza bemeje ko indege itahanuwe na FPR Inkotanyi, bemeza ko indege yahanuwe ngo n’intagondwa z’abahutu zari mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.
Siko bimeze. Ibyo ni bya bindi tumenyereye kandi tunarambiwe byo gutera icyuka.
Abacamanza b’abafaransaTrevidic na Poux ntibarasoza iperereza ryabo kandi ntibaratanga umwanzuro ku bagambanye n’abakoze icyaha cyo guhanura iyo ndege kugira ngo bashyikirizwe ubucamanza.
Kugira ngo dusesengure iby’iki kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yakoze urutonde rwa bimwe mu bibazo by’ingenzi byabajijwe cyangwa bigomba kubazwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara maze abajijisha n’abimitse ikinyoma baburizwemo.
Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi:
- Abarashe indege bayirashe bari he?
- Ese Birashoboka ko abarashe indege baba bari bari muri ferme ya Masaka?
- Ese Birashoboka ko abarashe indege baba bari bari mu kigo cya gisirikari cy’i Kanombe?
- Hari ahandi hantu impuguke zikeka kuba harashoboraga guturuka igisasu cyahanuye iyo ndege?
- Indege bayihamije he?
- Indege yarashwe igisasu kimwe cyangwa byinshi?
- Igisasu cyarashe iyo ndege ni bwoko ki?
- Igisasu cyarashe iyo ndege se cyagiraga icyapa cyerekana inumero yacyo n’aho cyakorewe?
- Ibisigazwa by’icyo gisasu biri he?
- FPR Inkotanyi ishobora kuba yari ifite bene ibyo bisasu?
- Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zari zifite bene ibyo bisasu?
- Niba Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zari zifite bene ibyo bisasu, zaba zaragikuye he?
- Niba FPR Inkotanyi ishobora kuba yari ifite bene ibyo bisasu, yaba yaragikuye he?
- Uretse FPR Inkotanyi n’Ingabo z’u Rwanda FAR, ni bande bandi bashoboraga kuba bafite ibisasu bihanura indege?
- Ese hari abasirikari ba FPR Inkotanyi baba bari bazi kurashisha bene ibyo bisasu?
- Ese hari abasirikari b’Ingabo z’u Rwanda FAR baba bari bazi kurashisha ibyo bisasu?
- Ese hari abandi basirikari bari I Kigali bari bazi kurashisha bene ibyo bisasu?
- Niba igisasu cyararashwe n’abari mu ngabo z’u Rwanda, niba nde bakirashe? Nide watanze itegeko ryo kurasa iyo ndege. Abayirashe n’ababibategetse. Aha, anketi igomba kugaragaza amazina y’ababikoze.
- Niba igisasu cyararashwe n’abasirikari ba FPR Inkotanyi, niba nde bakirasashe. Ni nde watanze itegeko ryo kurasa iyo ndege.
- Niba indege itarahanuwe na FPR Inkotanyi ntihanurwe n’Ingabo z’u Rwanda, ni nde wundi waba yarayihanuye?
- Boite noire y’iyo ndege iri he?
- Niba idahari, ni kuki?
- Niba ihari, yarasuzumwe?
- Niba itarasuzumwe n’impuguke, raporo batanze iri he?
- Niba boite noire itarasuzumwe n’impuguke, ni kuki?
- Kuki nta perereza ryakozwe indege ikimara guhanurwa ?
- Ingabo za ONU zaje zivuga ko zije kurinda umutekano, kuki intambara yubuye, aho gukora ku buryo umutekano ugaruka, ahubwo zigahitamo guhambira, zigasiga abanyarwanda mu kangaratete?
Igisubizo kuri buri kibazo kigomba kuboneka.
Hari ibindi bibazo tugomba kubaza kuburyo bugaragara, nta kujijisha rubanda. Tuzajya tubyongeraho buhoro buhoro.
Bavandimwe namwe nshuti,
Abanyarwanda ntitugomba gukomeza guceceka ngo abanyapolitiki na ba mpatsibihugu bakomeze badukine ku mubyimba.
Imyaka 18 irashize kuva icyo gikorwa kibisha cyabaye intandaro y’iyicwa ry’abanyarwanda n’abanyamahanga batabarika b’inzirakarengane. Tugomba kubaza ibibazo nyabyo ku bo abanyarwanda bari bateze amaso icyo gihe, aribo:
- Abategetsi b’u Rwanda n’abanyapolitiki b’icyo gihe,
- Abategetsi n’abasirikari ba FPR Inkotanyi
- na Loni.
Abo uko ari batatu bagomba byanze bikunze kudusobanurira uko byagenze n’impamvu bigeze magingo aya bakijya impaka kuri icyo kibazo.
Nimutugezeho ibibazo mubona bikwiye kubazwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara. Niba ari ibibazo bireba Abategetsi b’u Rwanda b’icyo gihe, tubibahate.
Niba ari ibibazo bireba Abategetsi ba FPR Inkotanyi, tubibahate.
Niba ari ibibazo bireba LONI na Minuar, tubibahate.
Kugera igihe ukuri kuzagira ahagaragara.
Ntitucyihanganiye abafifika !


11 comments
Ibi byose birazwi neza. Thanks
mukomere,icyo mbaza sinshaka gushinja uyu cg guhinjura uriya ikibazo n’abaza loni kubera iki delponte porokileri wa tpir yegujwe ku mirimo ye bamwe bavuga ko ari kagamé wamushyizeho pression maze kofi anani n’abayobozi b’amerika bamushinga indi mirimo.ikindi cy’ingenzi nifuza kumenya ntagushinja cg guhinjura kuki leta y’u rwanda idasaba ankete ikozwe na tpir cg ikozwe n’inzego zirenze za leta nka (belgique,angleterre et france)kuko nsanga iyo bibaye entre les états usanga intérêts z’amahanga ari zo zishyirwa imbere,nkeka ko intérêts z’ibihugu zishyirwa imbere objectif judiciaire
Ndabon a amateka agiye kugaragaza ukuri kutakekwaga.Ese kuki rririya perereza riharirwa abakekwaho kuba ba baragize uruhare muri ariya mahano?Kuki ONU yakomeje kwicecekera kuri kiriya kibazo ?Ese kuki Amerika tuziko ari iya mbere mu kurwanya iterabwoba ntacyo yigeze ikora kuri iriya dosiye ??Ese kuki iyi raporo ya Trevidic idatomora ngo isobanure neza aho indege yarasiwe ?Ese suko abanyangufu b’iki gihe aribo iicyaha gihama?Jye ndahamya ntibeshya ko iyo ziba intagondwa z’abahutu nkuko Kigali irimo kubikwirakwiza hirya no hino bariya bahanga batari gutinda cyangwa kujijinganya kubyemeza!Ukuri kwa Twagiramungu nikwo nemera!
Niba se bizwi bikorwa ho iki?
niba ali INKOTANYI zayirashe kuki boite noire yabuze kdi nta nkotanyi zali zirinze iyo quartie yaguyemo?ikindi niba ali izo ntagondwa zabahutu zayirashe kuberako habyalimana yaravuye arusha gusinya amasezerano y’amahoro kuki ubu inkotanyi zitamufata nk’intwali niba ntacyo zamuzizaga?
Sha nimwicecekere ubundi amateka azerekana uwakoze ano mahano yatumye tubura abacu abandi bagahinduka impfubyi,prisonners,impunzi n’ibindi ntavuze bitari bikwiriye.
Mbashimiye biriya bibazo uko mwabirondoye,ariko nibaza niba bizabonerwa ibisubizo tukiriho?!Reka nanjye nongereho icyanjye.Mbese niba ari intagondwa z’abahutu zayirashe zarangiza zigatsindwa,ubu ko naho ziri zihishahisha kubera genocide zakoze,kuki nta n’umwe mu bakomeye mw’iyi si utinyuka kubizibaza?Bagosora TPIR ntimufite?Kuki ntawatinyutse kumushinja kurasa iriya ndege mubyo ashinjwa?N’uko se nta bimenyetso bihari?cyangwa n’uko byabyutsa byinshi kuburyo n’abari ku butegetsi ubu bitabagwa neza,ndetse n’abanyaburayi n’abanyamerika uruhare rwabo rukagaragara?Ese kuki baba EX-FAR barindiriye kumurasana na mugenzi we w’u Burundi kandi barahoranaga nawe asa n’aho abakuriye,ntibamurasira ku butaka?
Ikindi ko bigaragara neza ko aba Ex-Far ari bo bageze aho yaguye mbere y’abandi,kuki ibimenyetso nka boite noire bitigeze bishyirwa ahagaragara niba bo nta ruhare babifitemo?
Nyamara abanyarwanda twaragambaniwe?!
Mukomere nitwa MUTABAZI Simoni :
Nakurikiye ikiganiro mwagiranye na TWAGIRAMUNGU Fawustini alisa RUKOKOMA, aho yasubizaga umuntu ngo wo muri Kenya, umubaza impamvu adasaba imbabazi abanyarwanda, akarahira agatsemba ngo ntazo azigera asaba !
Ndagirango muzampuze na Rukokoma mwibarize nanjye kuricyo kibazo. Mail yange ni beneso07@yahoo.fr, muzambwire niba nakwandika icyo ntekereza kuricyo kiganiro mukazakimungerezaho.
Ndabashimiye.
twe nkurubyiruko turahagwa cyane twe abari mu rwanda
Jyewe mbona indege ya perezida Habyarimana-yarahanuwe na (FPR) kuko niyo yarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana. Ikindi kuba indege yaraguye ikanombe numva bitabazwa Ex FAR kuko hari ingabo za Loni. FPR -EXFAR, Bari guhakana ibyi ndege. Ari mbona loni yo niba ntaho ibogamiye kuki itavuga ukuri?
ayo magambo yavuzwe na makuza ntabwo ari kayibanda.
Leave a Comment