Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Paul Kagame ni we wahanuye indege ya Habyarimana, akoma ku mbarutso ya jenoside, Rudasingwa

par Dr. Theogene Rudasingwa.

PAUL KAGAME NIWE WISHE PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA, PEREZIDA CYPRIEN NTARYAMIRA W�U BURUNDI, DEOGRATIAS NSABIMANA, ELIE SAGATWA, THADDEE BAGARAGAZA, JUVENAL RENZAHO, EMMANUEL AKINGENEYE, BERNARD CIZA, CYRIAQUE SIMBIZI, JACKY HERAUD, JEAN PIERRE MINABERRY NA JEAN-MICHEL PERRINE.

Major Theogene Rudasingwa, wahoze ari umuyobozi mukuru wa FPR

Major Theogene Rudasingwa, wahoze ari umuyobozi mukuru wa FPR

Itariki 4 z�Ukwamunani, 1993, Arusha, Tanzania, Goverinoma y�uRwanda n�Umulyango wa FPR-Inkotanyi basinyanye Amasezerano y� Amahoro y� Arusha. Bimwe mu byo ayo masezerano yagombaga gushingiraho ni ubutegetsi bugendera ku mategeko, demokarasi, ubumwe bw�abanyarwanda, hamwe no kubahiriza uburenganzira bw�ikiremwa muntu. Muri ayo masezerano hari hakubiyemo n’ibijyanye no gusaranganya ubutegetsi, gushyiraho umutwe umwe w�Ingabo z�igihugu na Gendarmerie, hamwe no kurangiza burundu ikibazo cy�impunzi.

Itariki 6 z�Ukwakane, 1994, saa 8:25 za nimugoroba, indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 jet yari itwaye Perezida wa Repubulika w�u Rwanda, nomero �9XR-NN�, ivuye i DAR-ES-SALAAM, Tanzania, aho abakuru b’ibihugu bo mu karere bari bateranye, igana i Kanombe ku kibuga cy�indege i KIGALI, Rwanda, yarashwe irahanuka. Abari mu ndege bose, harimo na Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida Cyprien Ntaryamira w� uBurundi, abari babaherekeje, n’abari batwaye indege bose bayiguyemo.

Gupfa kwa Perezida Juvenal Habyarimana kwabaye imbarutso yo gutangira jenoside yibasiye abatutsi ndetse n’abahutu batavugaga rumwe na leta yari iriho icyo gihe. Imirwano yahise itangira hagati y�ingabo z’igihugu n’iza FPR-Inkotanyi. Kuva icyo gihe, kugeza aya magingo, Kagame na FPR bakomeje gukwirakwiza ikinyoma bavuga ko igikorwa cyo guhanura indege cyakozwe na ba extremist b’abahutu ngo batashakaga gushyira mu bikorwa amasezerano y�Arusha, kandi ngo bashakaga gutangiza jenoside yaje guhitana abantu barenze 800,000 mu minsi ijana gusa.
Hari benshi mu rubuga mpuzamahanga, inararibonye, n�imilyango iharanira uburenganzira bw�ikiremwa muntu bemeye kandi bacyemera icyo kinyoma.�Ndi umwe mu bagize uruhare rwo gukwirakwiza icyo kinyoma, cyane cyane mu banyamahanga. Igihe kirageze kuvugisha ukuri. Paul Kagame, ariwe wari umugaba w�ingabo za FPR-Inkotanyi niwe watanze amabwiriza yo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe bose.�Mu kwa karindwi, 1994, Paul Kagame ubwe yarabinyibwiriye ko �aritwe� twarashe iyo indege. Mu by’ukuri ibyo birazwi muri FPR no muri RPA (Ingabo z�Igihugu) ko Kagame ari we wishe Habyarimana. Hari amwe mu mahanga azi ukwo kuri, n’ubwo aruma gihwa, akicecekera.

Ibihe byakurikiye isinywa ry�amasezerano y� Arusha byari bitoroshye na gato, byasaga n’ibihatse akabi. Kwicwa kwa Perezida Habyarimana kwagize ingaruka zikomeye ku Rwanda n’akarere k�Ibiyaga Bigari, kuko kwabaye imbarusto yo gutangira imirwano, genocide, n’ibindi bikorwa�by�ubwicanyi. Na n’ubu turacyahanganye n�ingaruka z’icyo gikorwa. Paul Kagame agomba gushyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga bidatinze.

Icya mbere, nta bugabo cyangwa ubutwari gusezerana n’undi mugabo, uti dushyire intwaro hasi dushakishe amahoro, warangiza ukamuca inyuma ukamwica. Kagame na Habyarimana itariki 6 z’ukwa kane, 1994, ntibari ku rugamba rw’amasasu. Iyo bazakuhahurira, umwe cyangwa bombi bakagwa ku rugamba byari kuba amakuba ariko byari kuba byumvikana kuko niko intambara imera.�Perezida Habyarimana yari avuye Tanzania, aho we n’abandi bakuru b’ibihugu bashakishakaga uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano.

Icya kabiri, Kagame ni umututsi kandi yari azi neza ingaruka zo kwica Perezida Habyarimana, umuhutu, ku bandi batutsi ndetse no mu bahutu batavugaga rumwe n�ubutegetsi bwariho. N’ubwo ntavuga ko urupfu rwa Habyarimana arirwo rwateye jenoside, ariko ntawe ushidikanya ko rwatanze urwitwazo ku nkozi z’ibibi mu gukora ayo marorerwa.

Icya gatatu, mu kwica Perezida Habyarimana, Kagame yari agamije gusesa burundu amasezerano y�amahoro y�Arusha, no kwubaka ingoma y�igitugu ishingiye ku bwicanyi n�ibinyoma, kandi biragaragara mu Rwanda ko yabigezeho.

Icya kane, ubutabera mu Rwanda no mu rukiko mpuzamahanga bwarabogamye kuko bushingiye ku kinyoma, bityo bituma ubumwe n’ubwiyunge bigorana kugeraho. Nta ruhare na ruto nigeze ngira mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe.

Iyo nkuru nanjye nayumvise mw’ijoro kuri BBC nka saa saba,itariki 7 z�ukwa kane, 1994, aho nari ndi Kampala, Uganda, mu nama ya Pan African Movement. Ndahamya ko abenshi muri FPR, baba abasirikare cyangwa abasiviri, ari nkanjye nta ruhare bagize muri uwo mugambi w�ubwicanyi. Kagame niwe ubwe nyirabayazana, niwe ugomba kubazwa ibijyanye n’icyo cyaha byose. Icyakora, nari umwe mu bayobozi bakuru mu mulyango wa FPR-Inkotanyi, kandi ndi umusirikare ufite ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FPR. Niyo mpanvu ibyakozwe bibi kandi byitirirwa FPR nkiyirimo kandi nari mbereye umwe mu bayobozi nanjye bindeba.
Mpisemo kuvugisha ukuri mu gushakisha kubabarirana no gukira. Niyo mpanvu, mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi imilyango ya Juvenal Habyarimana, Cyprien Ntaryamira, Deogratias Nsabimana, Elie Sagatwa, Thaddee Bagaragaza, Emmanuel Akingeneye, Bernard Ciza, Cyriaque Simbizi, Jacky Heraud, Jean-Pierre Minaberry, na Jean-Michel Perrine.

Mboneyeho no gusaba imbabazi abanyarwanda bose, kandi mbasaba ko twese twiyemeza kwanga ubwicanyi, ubugambanyi, n’ibinyoma nk’intwaro muli politike, kurandura burundu umuco wo kudahana, no gukorera hamwe kwubaka umuco wo kworoherana, kubabarirana, ubumwe, ubwiyunge, gukira no kugendera ku mategeko. Ndasaba imbabazi u Burundi bwiciwe abayobozi, n’u Bufaransa bwiciwe abaturage bakoreraga u Rwanda. By’umwihariko ndasaba Imana ngo imbabalire ko navuze ibinyoma igihe kirekire cyane, ngahishira umwicanyi wateje imiborogo n�amarira mu bo yiciye.

Nta gahato, mvuze ukuri imbere y�Imana n’abanyarwanda. Nk’abandi banyarwanda mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, kuvugisha ukuri bifite ingaruka. Paul Kagame afite ukuboko kudahaga kumena amaraso y�abanyarwanda. Izo ngaruka tuzazirengera mu nzira twahisemo yo guharanira inyungu z’abanyarwanda bose. Kuvugisha ukuri ntabwo twakomeza kubisubika. Bikenewe uyu munsi. Ntabwo ibi mbikoze gushakisha ubutegetsi cyangwa ubundi bukungu. Mbikoze mu gukomeza gushakisha icyakiza urupfu n’akarengane bimaze kuba akarande mu Rwanda rwacu. Ukuri nikwo kuzatuvana ku ngoyi. Umunsi twavuye ku ngoyi, tukagira ubwigenge busesuye, nibwo tuzababarirana nta gahato, hanyuma ubwo ibihe byo gukira bizaba bigeze.

Dr. Theogene Rudasingwa (s�)

Rudasingwa yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR (1993-1996), Ambasaderi w�u�Rwanda muri USA (1996-1999); n�Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida Paul�Kagame (2000-2004).

E-mail: [email protected]; Washington, DC.�October 1, 2011


Abaguye mu ndege ya Prezida Juvenal Habyarimana yahanuwe na Kagame:

Juv�nal HABYARIMANA, Head of State of Rwanda;
Cyprien NTARYAMIRA, Head of State of Burundi;
D�ogratias NSABIMANA, Chief of Staff of Rwandan Armed Forces (R.A.F.);
Elie SAGATWA, Colonel and Chief of the Military Cabinet of the Rwandan president;
Thadd�e BAGARAGAZA, Major and executive officer in the �maison militaire� of the Rwandan president;
Juv�nal RENZAHO, foreign affairs adviser to the Rwandan president;
Emmanuel AKINGENEYE, personal physician to the Rwandan president;
Bernard CIZA, Minister of Planning in the government of Burundi;
Cyriaque SIMBIZI, Communications Minister of Burundi;

and members of the French flight crew:

Jacky HERAUD, pilot;
Jean-Pierre MINABERRY, co-pilot; and ,
Jean-Michel PERRINE, flight engineer.


Share

11 comments

1 haleluya { 10.05.11 at 02:34 }

muzabyirire rudasingwa ati kuba imbwa s’ukumoka.

2 nsangimana { 10.05.11 at 03:11 }

gushyushya imitwe byo murabizi. ariko ko ntarabona mutubwira ibyubaka kandi aribyo dukeneye kurusha ayo matiku?

3 G. G . N. T. { 10.05.11 at 05:44 }

Biragoye kwemera ibyo uvuga . Byonyine kuba ubivuze ubu n’imyaka umaze hanze, biragaragara ko ari umwe mu maturufu mwahisemo yo guharabika KAGAME. Yabikubwiriyehe?
Hari nde? Bikomoje kuki? Akabikubwira 1994? Ni uko iyi nkuru yanditse urabona ari propagande igamije kugusha neza abo kuruhande rwo kwa HABYARIMANA mu shobora kuba mushaka gukorana nabo ariko bo ubu bakaba babishisha. Ariko nta bumenyetso werekana byakwemeza umuntu ko koko yabikubwiye. KUBIVUGE BIROROSHYE, n’ibitari ibi wabigereka kuri KAGAME. Ubonye iyo biza kuba impamvu nyamukuru yaba yaratumye uhunga maze ukabivuga ukirenga KANOMBE?

IKI CYO NTIGIFASHE, shaka ikindi.

4 Mutarambirwa Jean { 10.07.11 at 06:16 }

Bwana Dr., ukoze igikorwa cya kigabo Kagame, we akwiye gushyikirizwa inkiko ibye bigasobanuka.

5 Rugema { 10.09.11 at 03:37 }

Kurasa kagame nibyo bizazana amahoro naho political pressure forget he is always under presure if himself he is not pressure.
I recommend your aproch but think of forming aforce to aust the mother fucker or else in case he do respond to your the pressur and acept peace talks you will be shoot in close range and those who will not be shoot will be poisoned! augently create aforce and we fire him left and wrigth he will knell to our demands otherwise thank you for the good job you have done boys!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

6 Cyahinda Love { 10.13.11 at 06:51 }

Rudasingwa weee nsinkuzi ariko urumugabo peee!!!!!!!!!!!!
gusaba imbabazi no kwihana nibyo IMANA udushakaho.
uRwanda rukeneye abantu nkawe rwose bavugisha ukuri.

7 nishimwe patrick { 10.28.11 at 09:19 }

uko bivuga gushimira usibyeko uzahebwa nimana yonyine icyogusaba ukomeze amasengesho kandi nange ndagufasha kuko imvakuri zizirana nawe yiyibagizako gutinda ariko kudahera urakozecyene

8 RWAYITARE Michel { 11.16.11 at 04:48 }

Bana b’u Rwanda muzagire amahoro iteka !!!

9 ukuri { 12.13.11 at 09:53 }

Nsabimana we uvuze ijambo ryiza kurusha abirirwa badusakuriza nange nategereje igihe hagira uvuga ati bana b’urwanda ni mugire mutya na mutya ahubwo bahora baca ibintu gusa buriya rero ni uko mutabizi abantu muba hanze twamenye ko abafite idanini aribo bavugawari wumva Colonel BM habyarimana avuga cg Kayumba uretse iyiminsi yaraswaga. umunyabwenge ntakora nk’abo sha iyo ubonye avandimwe bawe se bari mubibazo ububikira imbehe. twarabamenye muri ab’inda nini gusa.

10 rudasumbwa { 12.28.11 at 06:17 }

ntawamenya tubitege ejo hazaza twabuze aho tunyura ngi tugane iyabandi banyuze nawe uti uki uzabaze ababa m,umuriro uko wotsa
babaonye aho banyura njye nzanyurahe ko maze imyaka 6mpigwa
bukware

11 kanyrwanda { 03.01.12 at 09:16 }

uti Igihe kirageze kuvugisha ukuri. Paul Kagame, ariwe wari umugaba w�ingabo za FPR-Inkotanyi niwe watanze amabwiriza yo kurasa indege,Ubu koko kere kose wari uhishe ibyicyi?
ubwose Kagame yabikubwiye mubikurije kiki?
kuki utabivuze ngo abe aribyo uhunga aho guhunga ibyo urega?
ibyo ni amayere ya politike naho ubundi nta kuri mbona muri uko kwicuza kwawe ?
uti (nta bugabo cyangwa ubutwari gusezerana n�undi mugabo, uti dushyire intwaro hasi dushakishe amahoro, warangiza ukamuca inyuma ukamwica)
none se wowe ni kuki ejo utazahinduka umaze kugera kubyo ushaka?
ntarukundo rw’abanyarwanda mbonye ufite muri iyi nyandiko yawe rwose?
byose ni ubutegetsi wishakira nawe ubugezeho ……………………
se ko udasaba imbabazi abatutsi abarokotse icumu rya joneside
kandi wunva RPF warimo iriyo nyirabayazana yo kumarirwa imiryango ugahitamo iyo kwa habyarimana n’abo bari kumwe
nuko bo batababaje nagwa nuko hari icyo kugeraho?
nta kuri kurimo ntanimbabazi waka ubikuye ku mutima kuko ubyo uvuga nta kuri kurimo.
rwose ari abo mwabanye muri RPF cyangwa mutabanye ntawakwemera ibyo urimo kuvuga
uti ka

Leave a Comment