Kagame ariyama abavuga ko nta bwisanzure mu Rwanda
Ijambo Generali Paul Kagame yavuze afungura inama ya 9 y’Umushyikirano
Kigali, 15 Ukuboza 2011.
Igice kinini cy’iri jambo rya Perezida Kagame cyari mu cyongereza. Iyi ni version yakosowe ishyirwa mu Kinyarwanda kitavanze.
Banyacyubahiro mwese muri hano,
Perezida wa Sena,
Perezida w’Inteko y’Abadepite,
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,
Minisitiri w’Intebe,
Banyacyubahiro baminisitiri,
Banyakubahwa muhagarariye ibihugu byanyu, n’imiryango mpuzamahanga,
Bayobozi muhagarariye inzego z’ibanze,
Banyacyubahiro mwese muhagarariye inzego za leta,
Banyarwanda,
Banyarwandakazi;
Mbanje kubasuhuza, kandi mbifuriza inama nziza dukwiye kugira muri iyi minsi ibiri itangira uyu munsi. Basobanuye icyo iyi nama igamije: inama y’umushyikirano ni ihuriro ry’Abanyarwanda cyangwa aho Abanyarwanda bahuriza ibitekerezo byabo mu buryo bwo kugirango twubake igihugu cyacu, binyuze mu nzira Abanyarwanda bose bafitemo uruhare, kandi tukacyubaka tukiganisha aho twifuza.
Hari byinshi rero biri buganirirwe hano, kandi nkaba nkangurira abanyarwanda, kubibutsa, no kubasaba ko babigiramo uruhare aho bari hose, guhera ku bari hano muri iyi nteko ndetse n’abadahari, hakoreshejwe bwa buryo bwavuzwe.
Iyi nama ni ikimenyetso cy’imyubakire y’igihugu cyacu, kandi binyuze mu nzira buri munyarwanda wese afiteho uburenganzira bwo gutanga umusanzu, kugira uruhare ku bireba igihugu, kuko ibireba igihugu cye niwe wa mbere biheraho. Tuwukoreshe neza rero, bityo agaciro tubifitemo kaboneke.
Ubundi guhurira muri iyi nama ubwabyo ni igisubizo, nicyo nshaka kugeraho. Ariko noneho dukore iyi nama dusubiza ikibazo gihora gituruka hanze hirya no hino ntajya menya inkomoko yacyo cyangwa icyo kigamije, kivuga uburyo bwo gufasha Abanyarwanda kwiyubaka cyangwa kubaka igihugu cyabo. Ariko mbivugira kugirango abandi babyumve.
Jyewe ntabwo ntangara. Jye uko mbyumva, ineza yo kutwubakira igihugu isumba ineza y’Abanyarwanda ubwabo bakwiye kwigirira mu kubaka igihugu cyabo ni iyihe?
Ibyo ndabivugira ko buri munsi hari imvugo iva hanze cyane kurusha mu gihugu, cyangwa wumva no mu batari Abanyarwanda baba mu gihugu.
Interuro ikabanza ikaba ibyiza byose Abanyarwanda bakora, u Rwanda rukora, byinshi bakabishyira ku murongo, barangiza bakongeraho ngo ‘ariko’. Iyo ‘ariko’ niyo nshaka ko twumva neza, koko tuyisuzume niba ifite agaciro, niba ifite ishingiro, ariko, ariko. Ni byiza byose, ‘ariko’.
Ko byabaye byiza byose se, hanyuma “ariko” ije ite? “Ariko Abanyarwanda ntibagira uburenganzira”, “ntibisanzura” “ntibavuga”. Kuvuga ngo ntimuvuga bifite icyo bivuga bitandukanye. Icya mbere kuvuga ngo ntimuvuga, ubwo byaba bivuze ko muri ibiragi… Abanyarwanda ni ibiragi, ntibavuga, n’iyo baba bafite ibyo kuvuga ntabwo bavuga kuko nta rurimi bafite kuko ari ibiragi… Icyo ni kimwe.
Icya kabiri; kuvuga ngo Abanyarwanda ntibavuga, kuberako atari ibiragi, ni uko hari ubafata ku munwa akababwira ngo ceceka.
Icya gatatu ni uko mushobora kuba mutari ibiragi, hashobora kuba ntawe ubafata ku munwa ngo ababuze kuvuga, ariko ahubwo ari uko nta n’icyo mufite muvuga. Nicyo bivuze.
Ubu rero ndashaka ko aribyo tuvuga, dusobanure icyo turicyo, tugereranije n’icyo abandi batubona ko turi cyo. Tumenye neza uruhare rwacu, icyo duhitamo n’icyo dushaka kuba cyo. Waba uvugwa ko umeze utya, cyangwa utya… Hari icyo uvugwa kitari cyo, ariko jye ndavuga ko dukwiye gusobanukirwa icyo turi cyo, icyo dushaka. Ushaka kutubona cyangwa kutuvuga ukundi, ibyo bikamureba. Umbona nabi, ubona ko meze nabi, ari we bizabera umuzigo abyikorere.
Uyu munsi rwose tubisobanukirwe: Ngo ubukungu buragenda neza, ibintu biragenda neza, ariko, ariko, ariko,… mu Rwanda nta demokararsi, nta bwisanzure bw’itangazamakuru, nta rubuga rwa politiki – “nonsense”! Ni uruhe rubuga rwaruta urunguru? Ahubwo abo bavuga ko nta bwisanzure nibo bakomeje kwiharira kubutubuza kuko batubuza ubwinyagamburiro. Abigize abarimu b’ubwisanzure bw’itangazamakuru na politiki nibo usanga baha abantu bahekuye u Rwanda, ba ruharwa ubwisanzure no kwidegembya.
Urubanza rwa Bagosora rumaze imyaka cumi nirindwi. N’aho ruciriwe, rwaciwe mu buryo bugayitse, barangiza bakarekura abakoranye nawe mu kumara abanyarwanda.
Barega bamwe mu banyarwanda kuba babangamira ubwisanzure n’uburenganzira, kandi icyo batazi nuko abo bashinja ari bo barwanye baharanira kwimakaza uburenganzira n’ubwisanzure mu Rwanda ndetse n’ahandi kuva kera.
Uku ni ukubeshya, ni ibinyoma ni n’uburiganya. Akaba ariyo mpanvu ntacyo abo bantu bafite cyo kwigisha abanyarwanda. Bafite ubushobozi bwo kuvuga no gukora ibyo bashaka ku Banyafurika bakaba banashaka kubikorera Abanyarwanda.
Ariko rero ntabwo twebwe duteye dutyo. Ntidukwiye kubyemera kuko ntashingiro bifite. Dukwiye guhaguruka tukabirwanya, tukihagararaho, ntitwemere ko haba uwashaka kutuvugira.
Abanyamakuru, abitwa ko baharanira uburenganzira bwa muntu bose nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kutuvugira cyangwa kubona ko yaba azi ibyo twifuza kuturusha. Hari abantu bafata uburenganzira n’ubwisanzure nk’aho ari ihurizo! Ubwo se bibonamo iki, ni bande? Uko ni ukutwubahuka bikabije – twabifata nk’agasuzuguro. Bishoboka bite ko twashobora kwigeza ku majyambere tumaze kugeraho nta demokarasi dufite? Ntibyumvikana na gato. Abo bashaka kutwereka uko dukwiye gukemura ibibazo byacu bakwiye kubanza bagakemura ibyabo kuko nabo bafite ibibazo bibareba biruta ibyacu.
Hari ibyo mperutse gusoma mu kinyamakuru aho umuntu yanditse yerekana impungenge ko kimwe mu bihugu bikomeye by’iburayi kigiye kuyoborwa n’umuntu ukomoka muri ‘minorite’ (imbaga nyamucye) ngo nk’u Rwanda. Nonese jyewe nkomoka muri ‘ba nyamuke?’ Jyewe nkomoka muri RPF kandi ntabwo ari ‘nyamuke.’ Nkomoka mu mbaga nyarwanda kandi nta munyarwanda uba ‘nyamuke’ mu gihugu cye! Ibi byose babidukorera kubera ko tutishoboye bikadutera guhora tubasaba kudufasha. Iyi rero niyo mpamvu nyamukuru itumye duteraniye hano. Tugomba kurushaho guharanira kwikura mu bukene, tukiha ubushobozi, tukiteza imbere, bityo tukibohora ingoyi y’abashaka guhora bifuza kudutegeka uko tugomba kubaho n’aho tugomba kugana.
Abanyamakuru basigaye bambaza buri gihe uko duhuye igihe nzavira ku butegetsi. Bisa n’aho badashaka ko mbanza nkarangiza igihe cya manda gisigaye natorewe n’abanyarwanda. Ariko ndashaka kubamenyesha ko kuri jyewe atari ngombwa ko mba kuri uyu mwanya kugirango nkorere igihugu cyanjye n’abanyarwanda. Nakoreye igihugu cyanjye n’abanyarwanda ntaraba Perezida, kandi nzakomeza kugikorera n’igihe nzaba ntakiri kuri uyu mwanya.
Abantu bamaze iminsi bangerekaho ibintu byavuzwe na Minisitri Fazil, bakabivuga nk’aho ari jyewe wabivuze – ubwo se kubera iki jyewe ngomba kuryozwa ibyavuzwe n’undi muntu? Siniyumvisha impamvu ngomba kubazwa ibyo undi yavuze aho kubazwa ibyanjye. Ntabwo aribyo! Ibi byerekana ko itangazamakuru ritwibeshyaho nkana, akaba ariyo mpamvu tugomba guhaguruka tukihagararaho.
Ngo bambajije ku byo kuva ku butegetsi kwanjye, sinasobanura neza, ngo nabaye ‘vague’, ngo sineruye. Ntabwo ndigera mba ‘vague’ mu buzima bwanjye, iyo mvuze nderura, sinjya nyura ku ruhande. Mvuga ikindi ku mutima ntacyo mpishe.
Murakoze kandi mbifurije inama nziza.
[Igihe]


1 comment
Yewe umunsi twakize kwishongora amahoro azataha mu rwatubyaye.Ubunda baravuga ngo utarashinga urwe ntiyivumburira imboga zigaze…prezida wacu iyo yifatira ku gahanga abamuhatse azi neza ko bafunze robinet nawe ubwe atakongera guhembwa..bamufatiye ibyemezeho ibyo yibitseho mu bihugu byabo yabibura abireba…sigaho mwana wo mu Ruhango ntukiteranye n’inyoni utazi kurasa…ejo bundi kadafi ati…abateye Libiye ni imbeba nyuma gato bamukura muri ruhurura nk’imbeba nako ifuku…mwagiye mwitonda mukavuga ibyo mwemera aho kuvuga amarangamutima…Imana irinde abanyarwanda…umugabbo ni ukora akanakosa kandi akemera amakosa..ese abona mu nama haje inkomamashyi agakeka ko hahingutse abagabo cg imfura ureke ababyiyitirira amagambo atashira ivuga aka ya nyombya barashe amatma yombi iti .amagambo ashize ivuga…umuntu arisihinga kuko azi neza ko ntawe uri bumuvuguruze yarangizaaaa ariko ubwenge bwari biza iyo butamenya bose…Noheli nziza kuri mwese n’umwaka 2012
Leave a Comment