Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Abishi ba Kagame barashe Umuyoboke w’ishyaka PS Imberakuri i Kigali

par Kyomugisha.

Inzego z’ubutatsi za Perezida Kagame nizo zarashe umuyoboke wa PS Imberakuri Eric Nshimyumuremyi
Eric Nshimyumuremyi, PS Imberakuri

Eric Nshimyumuremyi
PS Imberakuri

Nk’uko Umuvugizi wabitohoje, inzego z’ubutatsi za perezida Kagame zirangajwe imbere n’urwego rwa polisi arirwo Special Intelligence ruherutse kurasa umwe mu bayoboke ba PS Imberakuri. Zamurashe ubwo yari avuye m’urubanza rw’umunyepolitiki udacana uwaka n’ubwo butegetsi madame Ingabire Umuhoza Victoire. Bamurasiye iwe ku Kicukiro.

Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko uyu Eric Nshimyumuremyi uri muri PS Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda, yaba yarakoreyeho inzego z’ubutatsi za perezida Kagame. Nawe yari mu byitso bya FPR byinjijwe muri ayo mashyaka bigomba kuyasenya. Ariko nyuma yaje gutwarwa n’umuyaga wa Demokrasi waje gutuma yigenga atangira kunenga mu ruhame ubwo butegetsi.

Eric yari amaze iminsi akurikiranwa na maneko za Kagame, bumva uburyo agenda agayira  abantu batandukanye igitugu cya perezida Kagame, ari nako yivugira ko nawe yakoranye n’izo nzego, ariko aza kwitandukanya nazo kubera kumenya ukuri. Ibi bintu inzego z’ubutatsi za Kagame zabibonye nko kumena amabanga k’uwo musore muto. Ni nabyo byatumye ACP Kalisa Faustin atanga amabwiriza y’uko agomba kuraswa, akicwa.

Amakuru agera ku Umuvugizi, yemeza ko Eric Nshimyumuremyi yagombaga kwicwa. Ariko uwamurashe, yamurashe nabi. Uwo mwishi w’umupolisi wari wambaye imyenda ya gisiviri yarashe Eric ari kuri moto kandi akaba yarabikoranye ubwoba bwinshi. Bityo yamurashe isasu ryo mu gituza agiye kumurasa irindi aba abonye abantu ari bwo nawe yaje kwirasa intoki atabigendereye .

Bamaze kubona ko atapfuye kandi ko hari abantu bari bamaze gutabara, byatumye abamurasa bigaragaza noneho nk’abapolisi bari barashe umuntu witwaje imbunda. Ariko mu by’ukuri bakaba baramujije ko yananiwe gukora akazi kabo ko kuneka no gusenya amashyaka atavuga rumwe na Kagame,  bari baramutumye mbere ahubwo nawe atangira kwigenga anenga ubutegetsi anamena amabanga yabwo amwe.

Ayo makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko kandi inzego z’ubutatsi za perezida Kagame, zahaye amabwiriza Special Intelligence kuba ariyo irwaza uwo murwayi, ikanakora uko ishoboye ikaba yamurinda umuntu uwari we wese ushobora guturuka mu itangazamakuru cyangwa muri z’ Ambasade. Ibyo bituma n’umuryangowe utemerewe kumusura. Ibi byose bikaba byarakozwe ari ukubahiriza amabwiriza aturutse ibukuru kandi iki gikorwa kikaba kinagamije gutera ubwoba na none abandi Banyarwanda bakiri mu gihugu kugirango babe ibiragi be kugira icyo bavuga k’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR .

Ba maneko ba Polisi barinze Eric aho arwariye mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, bakaba bambaye imyenda ya gisiviri,  bitwaje imbunda, ari nako batera ubwoba buri muntu wese waba ushaka kumugeraho. Iryo terabwoba bararikora mu gihe nyir’ubwite yari amaze kworoherwa atangiye kuvuga no gushaka kuvugisha ukuri kubyamubayeho.  Atarebye neza ashobora kutazava mu bitaro akazaterwa urushinge rw’ingusho.

[Umuvugizi]

Share

1 comment

1 ukuri { 12.13.11 at 10:09 }

hari ibintu najyaga mbona mwanditse kuri izi mbuga zanyu kubandi nkagirango nibyo koko ariko noneho mubeshye mbirebera none se niba Kagame ari umwicanyi yaba yarabuze Eric koko nge ndamuzi ahari mwagirango ni umuntu ugenda wihishe cg ugaragara gake muri aka gace dutuyemo. muvuga nibyo mutazi. Eric ntabwo yarasiwe iwe murugo ahubwo yarasiwe munzira hatanegereye iwe rwose hashobora no kuba hari 15km ujya aho aba. ikindi kandi umupolisi utazi kurasa ntiyahabwa mission nkiyo kugeza n’aho yirasa urutoki ngo ni ukubera ubwoba. muri CHUK yarasurwaga kuko nange ubwanjye nagiyeyo inshuro zigeze kuri eshatu rero ntimugashyushye imitwe abantu.

Leave a Comment