Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Urubanza rwa Peter Erlinder mu Rwanda: Icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo – 07 Kamena 2010

RONPJ0678/10/Kig/NM

ICYEMEZO CY’URUKIKO
RDP0312/10/TGI/GSBO

URUKIKO RWISUMBUYE RWA GASABO RURI KABUGA RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA KU IFUNGWA N’IFUNGURWA RY’AGATEGANYO KU RWEGO RWA MBERE MURI RONPJ0678/l0/Kgl/NM NONE KU WA 07/6/2010 RWEMEJE IBIKURIKIRA.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo

UREGWA: Carl Peter Erlinder mwene Atwood Erlinder na Jane Lois Bihl, wavutse ku wa 14/4/1948 i Chicago Illinois, yashakanye na Masako Isui akaba ari Law Professor in Minesota -U.S.A;

IBYAHA AKURIKIRANWEHO :

1. Guhakana no gupfobya jenoside akoresheje inyandiko n’ibiganiro bitandukanye. Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko n�33bis/2003 ryo ku wa 06/9/2003 rihana icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara;

2. Gukwirakwiza ibihuhwa bishobora guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’i 166 y’Itegeko-Teka n�21/77 ryo ku wa 18/8/1977 lishyiraho igitabo cy’amategeko ahana;

I. IMITERERE Y’URUBANZA

l. Nyuma yo kubazwa n’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha; Carl Peter Erlinder yakorewe inyandiko imufata n’Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo;

2. Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo yandikiye Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, bushinja Carl Peter Erlinder, ukurikiranyweho ibyaha byavuzwe haruguru, busaba ko anyuzwa mu nama y’abacamanza;

3. Itegeko rya Perezida ryo ku wa 04/6/2010 ryashyize iburanisha ku wa 04/6/2010;

II. IMIGENDEKERE Y’URUBANZA

4. Ku wa 04/6/2010, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Muhumuza Richard, Carl Peter Erlinder yunganiwe na Me Gershom Otachi Bw’Omanwa, Me Kenned Ogeto, Me Kurt P.Kerns, Me Kazungu Jean Bosco, Me Gatera Gashabana, Me Mucyo Donatien, Me Bizimana Shoshi, Me Furaha Amida, Me Buhuru Pierre C�lestin naho umusemuzi ari Byukusenge Elis�e

4. Carl Peter Erlinder amaze kwemeza ko umwirondoro asornewe ari
uwe, Umushinjacyaha yasabye��� gusobanura umwanzuro
w’ubushinjacyaha mu cyongereza kugira ngo byumvwe neza n’ushinjwa, akomeza asobanura ko impamvu Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo za 93 n’iya 94 z’itegeko 13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 ryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’itegeko n�20/2006 ryo ku wa 22/4/2006; yashikirije Carl Peter Erlinder ari kuba ashinjwa guhakana no gupfobya jenoside mu byo yagiye atangaza no mu byo yagiye avuga ndetse akanaregwa gukwirakwiza ibihuhwa bishobora guhungabanya umutekano w’abanyarwanda;

5. Bisabwe na Me Kazungu, Carl Peter Erlinder yemerewe kwicara kuko yavuze ko yumva atameze neza;

6.Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Peter Carl Erlinder acyekwaho icyaha zigaragarira mu nyandiko n’ibiganiro, nko mu nyandiko Carl Peter Erlinder yanditse tariki ya 02/02/2009 akaba yaranavuze ko vuba aha mu 2008 abayobozi 40 bari mu buyobozi bwa Kagame bwaje gukurikira iperereza ry’ubufaransa rya 2006 naryo ryashinjaga abayobozi bishe Perezida w’u Rwanda ndetse agatsindagira ko ibyabaye mu 1994 ari intambara y’abaturage ubwabo bigaragara ko yahakanaga jenoside atsindagira ko ubwicanyi bwatewe n’urupfu rwa Perezida w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi kandi nyamara yaramaze kugaragara ko jenoside yateguwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ishyirwa mu bikorwa na Sindikubwabo na Kambanda, akomeza gukwiza ibihuhwa adafitiye ibimenyetso ko ubutegetsi bw’u Rwanda aribwo bwishe Perezida w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi, ibi hashingiwe ku ngingo y’i 166CPLII, ibi byahungabanyije umudendezo w’u Rwanda, byanatera imyigaragambyo no kwanga ubutegetsi buriho;

7. Nubwo jenoside yari yarateguwe n interanamwe mu gihe cya
MRND, hakorwa lisiti z’abatutsi n’abahutu bagombaga kwicwa, mu rubanza rwa Gisirikare I yunganiragamo abasirikare muri TPIR, Carl Peter Erlinder yahakanye anapfobya jenoside, agaragaza ko itateguwe kandi itashizwe mu bikorwa n’abasirikare yunganiraga ahubwo baharaniraga ubwigenge bw’igihugu bitari bihagije ngo ahakane jenoside, anayipfobye, ibi yabikomeje no mu zindi manza;

8. Umushinjacyaha yagaragaje ko �Carl Peter Erlinder mu nyandiko yise ngo nta jenoside yateguwe ndetse nta jenoside yabayeho, aho yanavuze ko USA yaba idafite amategeko ahana, ngo Kagame yagombye kuba yaragejejwe imbere y’inkiko agahanwa aho gukomeza kuvoma umutungo wa Kongo amena amaraso y’abanyarwanda, anashimangira ko ibyabaye ari ubwicanyi bw’abaturage kandi ari umwunganizi mu Rukiko Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda i Arusha;

9. Umushinjacyaha yavuze ko mu kirego cye mu rukiko rw’akarere ka Oklahoma, Carl Peter Erlinder, yavuze ko adahakana ubwicanyi ku bahutu cyangwa abatutsi bishwe n’ingabo za FPR, ubu bwicanyi butatewe na Leta yariho mbere ya jenoside ahubwo abugereranya n’ubwicanyi mu Burundi kandi ko imbarutso y’ubwicanyi mu Rwanda ari urupfu rwa Perezida w’umuhutu wa kabiri ndetse n’uwa gatatu wari wishwe ndetse akaba yarakomeje apfobya jenoside yakorewe abatutsi avuga ko ari amahano yagwiriye u Rwanda bamwe bita jenoside, iyi inafitiwe ibimenyetso muri TPIR ko yateguwe ikanashirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana;

l0. Umushinjacyaha yakomeje agaragaza kandi ko Carl Peter Erlinder mu nyandiko yavuze ngo amahano yabaye mu Rwanda bamwe bita jenoside, akaba ahakana anapfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse ko ari amagambo akoreshwa na Leta y’u Rwanda ngo babone icyo bitwaza, ubundi yandika jenoside nk’intambara yabaye ndetse muri dosiye Military I, yanditse ubwe ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari ubwicanyi bwakozwe atari jenoside yakozwe mu 1994 kandi ko iki ari ikibazo mu Rwanda bakoresha kugira ngo babashe gukumira abashobora guhangana na Kagame mu matora yo mu mwaka w’i 2010;

11. Mu nyandiko ye, ku wa 06/5/2010,� Carl Peter Erlinder yavuze ko ageneye bose, yavuze ko muri documents za ONU harimo izigaragaza ko Kagame ariwe mbarutso ya jenoside mu Rwanda n’ubwicanyi muri Congo y’Uburasirazuba, aha akaba ahakana amateka agerageza guhakana jenoside, ijambo yandika mu dukubo kandi ryaremewe rikanakoreshwa ku rwego mpuzamahanga, aho mu rubanza rwa Karemera Edouard muri TPIR bavuze ko jenoside y’abatutsi ari ikidashidikanywaho, nyamara akabirengaho yereka abanyarwanda ko umuyobozi mukuru yakoze jenoside na none aho ku wa 06/4/2006 yandikiye Minisitiri w’intebe wa Canada ku kwita kw’isurwa rya Perezida uriho mu Rwanda, agendereye kuzana umwiryane mu banyarwanda kandi ko ubutegetsi bwa Kagame aribwo buri kw’isonga muri Afrika mu butegetsi bw’igitugu, ibi binyuranye n’ingingo y’i 166 y’itegeko teka n�21/77 ryo ku wa 18/8/1977 lishyiraho igitabo cy’amategeko ahana;
12. Ku bw’inyandiko ze zitandukanye, hashingiwe ku ngingo za 93 na 94 z’itegeko 13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 ryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’itegeko n�20/2006 ryo ku wa 22/4/2006/Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwita ku mpamvu zikomeye zishingiye ku byo Carl Peter Erlinder yanditse, agategekwa gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje cyane ko aribwo buryo bwonyine bwatuma uregwa aboneka igihe cyose yakenerwa kandi byatuma adacika ubutabera;

13. Ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha, Carl Peter Erlinder yatangiye ahakana ibyaha aregwa byose, avuga ko ibyo yanditse byose atavuze nabi u Rwanda, ibi byanditswe mu rurirni rw’icyongereza asaba urukiko kuba arirwo rwabiha agaciro kandi ko n’uwabishyira mu rundi rurimi nk’igifaransa cyangwa ikinyarwanda, nta kibazo cyagaragaramo ahubwo ko Ubushinjacyaha aribwo bugaragaza ko ibyo yanditse byateye ibibazo kandi biteganywa n’amategeko yose ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Constitution yabo ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, u Rwanda rwinjiyemo, nta mugambi yarafite wo guteza imyivumbagatanyo mu Rwanda mu byo ashinjwa byabonwaga na bose kandi yiteguye gusobanura;

14.� Carl Peter Erlinder yavuze ko uretse ubuyobozi bwa FPR nta wundi wahakana ibyo yanditse, yibutsa ko yajye mu Rwanda muri Nzeri 2004, agaruka mu 2010 yaraje kunganira umukandida Perezida mu bibazo yarafite kandi yabuzwaga na bagenzi be kuza mu Rwanda kuko yafatwa, yumvise ko havugwa d�mocratie araza, afatwa ntacyo yakoreye mu Rwanda cyangwa yavuze mu gifaransa cyangwa mu kinyarwanda ariko yizeye icyemezo kizafatwa n’urukiko cyane ko yabonye byinshi bigenda bihinduka mu Rwanda kandi ko ntawe yarega icyaricyo cyose ndetse ashima uburyo yafashijwe;

15. Carl Peter Erlinder yagaragaje impungenge z’ukuntu yakwitabwaho ageze muri gereza nk’umuzungu w’umusaza ndetse ko yizeza urukiko kuba yakubahiriza ibyo rwamutegeka byose dore ko iri fungwa aho agereye mu Rwanda ryamuteye ihungabana, asaba kurekurwa akajya kwivuriza muri Amerika;
16. Carl Peter Erlinder yavuze ko yemeje kuba harabayeho jenoside ariko itegurwa ryayo atarimenya dore ko atarahari, ibi bikaba byaragaragaye muri TPIR mu rubanza rwa Gisirikare, akaba atabazwa niba harabayeho igihe cyo gutegura jenoside;

17. Mu kunganira Carl Peter Erlinder, Me Kazungu Jean Bosco yatangiye ashirnira urukiko kuba rwumvise ushinjwa no ku bw’ijambo rihawe ubwunganizi, avuga ko badafite dosiye, asaba ko uwo yunganira yahabwa amahirwe yo kwitaba adafunzwe nkuko biteganywa n’ingingo ya 87 y’itegeko n�13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 ryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’itegeko n�20/2006 ryo ku wa 22/4/2006, Ubushinjacyaha bugakomeza dosiye uwo bunganira ari hanze byaba ngombwa akagira ibyo ategekwa kubahiriza nkuko biteganywa n’ingingo ya 90 y’iryo tegeko dore ko amaze iminsi 2 mu bitaro, yakomeje kugaragaza gucika intege kw’uyu bunganira n’ubufatanye n’inzego zamufashe ndetse ko ashaje, asoza asaba urukiko guhera kuri jurisprudence y’icyemezo cyafashwe kuri Madamu Ingabire Victoire;

18. Me Kurt P.Kerns yavuze ko uwo yunganira nta cyaha yakoze kuko ntacyo yigeze avugira mu Rwanda, ntaho yanyuranyije n’amategeko y’u Rwanda ahubwo ko habaye ikibazo ku buryo abantu bagiye basobanura cyangwa bavuga kuri icyo kibazo gusa ko Erlinder atahakanye cyangwa ngo apfobye jenoside kuko gushyira ijambo mu dukubo cyangwa kurikoresha nk’ubwicanyi, atavuze ko nta jenoside yakorewe abatutsi kandi ko iyo aba yarabikoze atari kuza mu Rwanda;

19. Me Kurt P.Kerns yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwazanye ari ibivugwa mu magambo ndetse ko uwo yunganira arekuwe ntacyo byatwara, asaba ubutabera no gutanga amahirwe nk’ayahawe uwo yaraje kunganira;
20. Nyuma yo gushimira u Rwanda ku bw’ubwisanzure bururanga, Me Kennedy Ogetto yavuze ko uwo yunganira yafashwe kubera ibyo yanditse ku rwego rwa za kaminuza ndetse ko uyu yunganira yubaha u Rwanda n’abanyarwanda bityo yagowe no kumva ko apfobya jenoside kuko azi ibyo yanditse ahubwo ko Ubushinjacyaha bukura bimwe mubyo Peter Erlinder yanditse bukabiha ibisobanuro bwabyo ndetse ko atigeze ahakana itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya jenoside dore ko mu rubanza Military I muri TPIR ku wa 09/02/2009, abacamanaza bemeje ko abasirikare badahamwa n’icyaha cyo gutegura jenoside, akaba atarahakanye icyemezo cy’urukiko kuko nta tegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside ryari muri urwo rubanza;

21. Me Kennedy Ogetto yavuze ko inyandiko ya Peter Erlinder yo ku wa 06/4/2006 ya Minisitiri w’intebe wa Canada avuga ko ubuyobozi bwa Kagame ari ubw’igitugu muri Africa, Ubushinjacyaha bwabeshye kuko muri paragraphe ikurikira, bigaragaraga ko ibyo Peter yanditse yabikuye muri Economics Magazine bityo nta cyaha mu gihe yandukuye iby’icyo kinyamakuru dore ko ibyo ashinjwa bidahuye n’ibyo yashatse kuvuga, ibi bikaba byaranditsweho na Karl Del Pontes wahoze ari Procureur wa TPIR, Michel H. wabaye Umushinjacyaha muri TPIR bityo we akaba yarabyanditseho bifite aho byavuye bibatera kwibaza impamvu Ubushinjacyaha buhitamo gukurikirana Peter Erlinder, ibi bidashingiye kubyo yanditse ahubwo aruko yunganiye neza abaregwaga muri TPIR ndetse na dosiye y’umuyobozi w’u Rwanda;

22. Me Kennedy Ogetto yashoje asaba ko ibyasabwe n’Ubushinjacyaha bitahabwa agaciro kuko nta mpamvu zikomeye bwagaragaje zashingirwaho Erlinder afungwa by’agateganyo, yemeza ko butagaragaza iperereza bwakoze ahubwo bushaka guhana uwo bunganira ari mu Rwanda;

23. Me Gershom Otachi Bw’Omanwa yatangiye ashimira inkiko z’u Rwanda, akomeza asabira Peter Erlinder kurekurwa, agakurikiranwa ari hanze kuko Ubushinjacyaha bwarangije kumubaza ku byo ashinjwa bishingiye ku nyandiko yanditse kuri internet kandi yemeza ikibazo gishingiye ku buryo byasobanuwe ndetse yagira ibyo abisobanuraho ari hanze agira n’ibyo akora kuri dosiye afite muri TPIR aho yunganira abaregwa;

24. Umushinjacyaha yavuze ko ifatwa n’ifungwa rya �Carl Peter Erlinder ntaho bihuriye no kuba yarajye mu Rwanda kunganira uwo yunganira cyangwa kuba hari abo yunganira muri TPIR ahubwo yafashwe kubera ibyaha yakoze byatumye agezwa imbere y’urukiko naho kubyo kuba abunganizi badafite dosiye bari kubisaba urukiko; rumwibutsa ko nta mbogamizi bagaragaje bibatera;

25. Umushinjacyaha yasobanuye ko kuba batabona ibintu kimwe n’ubushinjacyaha ari ibisanzwe, asaba urukiko gusuzuma ibyifuzo by’ubushinjacyaha rugashingira ku mategeko no gufata icyemezo ku bijyanye n’ubuzima bwa Peter Erlinder niba yagira ikibazo afunzwe kuko nk’Ubushinjacyaha batari abaganga kandi butarwanya irekurwa rye;

26. Me Kazungu mw’izina rya bagenzi be bose, yibukije ko Erlinder yagiye mu bitaro kandi Ubushinjacyaha bukwiye kubafasha kumvikanisha uburemere bw’uburwayi bwe ndetse ko hari facture ya H�pital Roi Faycal igaragaza ko yagiye mu bitaro n’ibizamini yakorewe, asoza asaba urukiko kwita kuri ibi bimenyetso ku buzima bwa Erlinder buri mu bibazo, iperereza rigakomeza ari hanze;

27. Umushinjacyaha yemeje ko �Carl Peter Erlinder yagiye mu bitaro inshuro ebyiri ariko abaganga batagaragaje ko ifungwa rye ryatera ibibazo ku buzima bwe kandi ko n’ufunzwe avurwa;

28. Me Kurt P.Kens yavuze ko nta kimenyetso bagaragaza cyemeza ibibazo by’uburwayi bwa Peter Erlinder ariko ko aho ari nabyo bigaragaza ko afite ibibazo ndetse ko bibaye ngombwa bazana icyemezo cya muganga;

29. Iburanisha ryarapfundikiwe, isomwa ry’icyemezo riteganyijwe ku wa 07/6/2010 i saa kumi n’igice (16h30′);

III. UKO URUKIKO RUBIBONA

30. Kuba Carl Peter Erlinder ahakana impamvu zikomeye zishingirwaho mu kumushinja guhakana no gupfobya jenoside ndetse no gukwirakwiza ibihuhwa bishobora guhungabanya umutekano w’abanyarwanda ntahakana imvugo n’inyandiko zitandukanye yakoreye hanze y’u Rwanda dore ko yitwaza kuba inyandiko zarakozwe mu cyongereza bityo Ubushinjacyaha buziha ibisobanuro zidakwiye kandi we ataziha ndetse ko nta kibi yavuze ku Rwanda;

31. Impamvu zikomeye zituma akekwaho guhakana no gupfobya jenoside mu nyandiko zitandukanye ni nkaho yagize ati: �In early 2008, spain indicted 40 leading members o/Kagame government which followed a late 2006 french indictment charging Kagame and his followers with assassinating former Rwandan and Burundian Presidents, the crime that triggered 1994 Civilians -on- civilians killings in Rwanda. �, muri aya magambo Carl Peter Erlinder yemeza ko mbere na mbere Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ariwe wishe uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juv�nal n’uwari Perezida w’u Burundi Ntaryamira Cyprien muri 1994, yarangiza akongeraho ibi aribyo byateye jenoside gutyo akaba ariwe watumye jenoside ibaho;

32.Nanone Carl Peter Erlinder yise jenoside y’abatutsi yo muri 1994 “Civilian -on-Civilian killings in Rwanda” aho ayifata rik’imirwano yabaye hagati y’abaturage ndetse ko itateguwe, itanashizwe mu bikorwa aho yakoresheje amagambo:“Rwanda: no conspiracy, no genocide planning… no Genocide?�, agira ati :”Had the US impunity policy not been in place, Kagame might well have spent the last decade awaiting trial at the ICTR, rather thon getting rich from the resources of the Congo, and the blood of millions of Africa” ibi birashimangira ibyavuzwe haruguru aho yemeza ko Prezida wa Repubulika y’u Rwanda ariwe wateye ibyo we yita Civilians killings , gutyo ngo akaba ariwe ukwiye kubibazwa imbere ya ICTR muri iyi nyandiko kandi, ku rupapuro rwa 4 Carl Peter Erlinder avuga ko ibyaha by’ubugome byakozwe n’impande zombi: �Crimes commited by the two side�, akanerura yemeza ko habaye jenoside ebyiri “two genocide”, aha biragaragaza ko rwose ko ahakana jenoside dore ko zitashoboraga kuba ebyiri zombi ngo zitwe jenoside;

33.Mu gukomeza guhakana jenoside Carl Peter Erlinder agaruka ku birego we na bagenzi be bareze Perezida w’u Rwanda bongera kwemeza ko jenoside yo mu Rwanda ariwe wayiteye ngo kuko yabaye ingaruka y’urupfu rwa Habyarimana Juv�nal na Ntaryamira Cyprien rwakozwe nawe, aho jenoside ayita �the civilian massacres� ndetse akomeza mu nyandiko ze kuri article �Rwanda ; perpetrators of genocide jailed jenoside ayita:�The Rwandan tragedy….Some call genoside….� muri uru rwandiko yerekana n’ibyo bintu we atita jenoside kandi ko ukwiye kubibazwa ari Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuko byavuye kucyo we yita “a product of imperialism” yanakurikiwe no kumukingira ikibaba bikozwe na US na UK ndetse ahandi akanakoresha imvugo:”Kagame ordered the final assault within minutes after learning of the successful missile attack..., long BEFORE any retaliatory, civilian killing had occurred anywhere in Rwanda “, aha ahakana jenoside akivugira civilian killing, yarangiza akavuga icyateye izo civilian killings nacyo cyerekana guhakana jenoside (uburyozwacyaha);

34. Mu nyandiko Carl Peter Erlinder yise “Genoside war crime cover -ups and UN falsification of Hislory of suppressed. UN prosecutors memoirs and the real politic of the UN International criminal tribunals” nubwo agenda agerageza kwerekana ko ibyo avuga bifite ahandi biva”sources”, ariko agenda yiyongereramo ibyo Ubushinjacyaha bwita personal comments and individual position, nko ku rupapuro rwa 36 rw’iyo nyandiko aho agira ati: �and if the architects ofthe genocide�, �on trial in the military 1 case did not plan or conspire to kill tutsi civilians or to commit other crimes, it is necessary to entirely reconsider how to conceptualize and characterize the violence in Rwanda during April-July 1994� aya magambo ni aya Carl Peter Erlinder ubwe si ay’urukiko, inyandiko zikubiyemo ibikorwa bigize ibiteganywa bikanahanwa n’ingingo ya 4 igika cya 1 y’itegeko n�33bis/2003 ryo ku wa 06/9/2003 rihana icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara iteganya ko �Azahanishwa igihano cy’igifnngo kuva ku myaka cumi kugeza kuri makumyabiri uzaba yagaragaje mu ruhamehaba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ko atemera jenoside yabaye, yayipfobeje, yagerageje gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro cyangwa uzaba yayihishiriye cyangwa yononnye ibimenyetso byayo.�

35. Mu nyandiko ze, Carl Peter Erlinder anakekwaho kwangisha Leta iriho abaturarwanda aho yanditse ko:”172 Raising such questions is impossible in Rwanda, given crimes of genocide denial ” and negationism which are not being threatened to silence political candidates seeking to oppose Kagame in upcoming 2010 elections; yemeza ko ari iturufu Perezida Paul Kagame akoresha agira ngo acecekeshe abashaka kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda naho ku rupapuro rwa 42 akerekana ko abayobozi bakuru b’igihugu aribo baryozwa jenoside ayikura ku bayikoze; abigaragaza mu kirego we na bagenzi be bashyikirije urukiko bise”Complaint with Jury Demand in the United State District Court for the western District of Oklahoma”, mu izina rya Madame Habyarimana Juv�nal na Madame Ntaryamira Cyprien barega abayobozi bakuru b’igihugu, yandagaza abayobozi b’igihugu agira ati :”Both Kagame and RPA bear responsibility for their scope and extent, and the conspiracy to avoid responsibility for their own crimes that continue to day ” kandi ko kutabakurikirana ari injustice and impunity;

36. Muri uwo mugambi wo kwangisha abanyarwanda ubuyobozi, Carl Peter Erlinder mu ibaruwa ubwe yandikiye Prime Minister Harper (Canada) akayita: “Regarding state visit of current President of Rwanda”, tariki ya 6/4/2006/yemeje ko:” Kagame Regime is the most repressive military dictatorship in Africa” abishyira kuri internet n’ahandi hose hari public ni ukwangisha abaturage ubuyobozi cyane iyo kubishyira kuri internet n’ahandi hose hari public, ibikorwa biteganywa kandi bigahanirwa ingingo y’i 166 y’Itegeko-Teka n�21/77 ryo ku wa 18/8/1977 lishyiraho igitabo cy’amategeko ahana iteganya ko:�llmuntu wese, uzaba yitwaje ali za diskuru avugiye mu nama cyangwa ahaniu h’uruterane, ali inyandiko z’ubwoko bwose z’imashini, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigulishijwc cyangwa bishyizwe mu maso ya rubanda, ali ukwamamaza nkana �bihuha akagomesha cyangwva akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buliho. agatera cyangwa akagerageza gutera imvururumu baturage ashaka ko bazasubiranamo, agatera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muli Repubulika, azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibili kugeza ku icumi n’ihazabu y amafaranga kuva ku ibihumbi bibili kugeza ku bihunbi ijana, cyangiva kimwe gusa mulii ibyo bihano, aliko bidatanbamiye ibihano birushijeho gukomera byatganijwe n’andi mategeko y’iki gitabo cy’ibihano.�;

37. Nkuko ingingo z’amategeko zimaze kugaragazwa, ibikorwa bihanirwa bigize ibyaha �Carl Peter Erlinder akekwa kuba yarakoze, byagaragarijwe impamvu zikomeye zituma akekwa kuba yarabikoze bityo nkuko biteganywa n’ingingo ya 93 y’itegeko 13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 ryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’itegeko n�20/2006 ryo ku wa 22/4/2006 ko: �Ukurikiranyweho icyaha ntashobora gufungwa mbere y’urubanza keretse hari impamvu zikomeye zimushinja kandi icyaha ashinjwa kikaba icyaha amategeko yateganyirije guhanisha igifungo cy’imyaka ibiri nibura.� ibyaha byombi akekwaho igiteganyirijwe igihano cy’ibanze gito akaba ari icy’imyaka ibiri;

38. Carl Peter Erlinder kimwe n’abamwunganira basaba gukurikiranwa adafunzwe cyane ko arwaye bashingiye ku ngingo ya 87 y’itegeko n�13/2004 ryo ku wa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’itegeko n�20/2006 ryo ku wa 22/4/2006 iteganya ko: �Ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

Ariko, ku bw’inyungu z’itegurwa rya dosiye y’urubanza cyangwa ku mpamvu z’umutekano we cyangwa uw’igihugu, ashobora gutegekwa kugira ibyo yubahiriza cyangwa se mu bihe bimwe na bimwe, gufungwa by’agateganyo hakurikijwe amategeko�;

39. Kuba Carl Peter Erlinder yararwaye kandi akaba yarasuzumwe na
muganga ibi byemejwe muri �Hospital Discharge Form� yahawe ku wa
03/6/2010 muri King Faysal Hospital, Kigali, ariko muganga akaba
ataremeje isano iri hagati y’ifatwa n’ifungwa rye n’uburwayi yarafite
ndetse ko ntaho yagaragaje ko gufungwa kwe byagira ingaruka
zidasanzwe ku buzima bwe dore ko nta kimuvutsa uburenganzira bwe
bwo kuvuzwa igihe cyose byaba ngombwa naho kuba ari muzabukuru
nabyo atari impamvu yakwitwaza bityo ifungurwa basaba ryaba
rinyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 93 y’itegeko 13/2004 ryo kuwa
17/05/2004 ryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko
ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’itegeko n�20/2006 ryo ku wa 22/4/2006
ryavuzwe haruguru ndetse n’iya 94 yaryo iteganya ko �Ukurikiranyweho icyaha ufite impamvu zikomeye zimuhamya icyaha, ashobora gufungwa mbere y’urubanza n’iyo �cyo yakoze basanze ari icyaha amategeko yateganyirije igifungo kitageze ku myaka �biri(2), ariko kirenze ukwezi kunnve, niba batinya ko yacika, niba umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho, cyangwa se niba hari impamvu zikomeye z’imbonekarimwe zigomba kumufungisha mbere y’urubanza kubera ko adafunzwe byatera impagarara mu gihugu:

1� Iyo ifungwa ry’agateganyo ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatangabuhamya n’abakorewe icyaha cyangwa se habaho ubwunwikane hagati y’abakurikiranwe n’ibyitso byabo;

2� Iyo iryo fungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukinikiranywe, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera em>gusubirwamo;

3� Iyo icyaha ukurikije uburemere bwacyo, uburyo cyakozwemo n’inkurikizi yateye, cyatumye habaho imidugararo idasanzwe n’ihungabana ry’umudendezo rusange bityo ifungwa ry’agateganyo rikaba ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma bihagarara.� ndetse ibyarondowe muri iyi ngingo bigize ipfundo ry’impungenge z’Ubushinjacyaha cyane ko ushinjwa atabarizwa mu Rwanda kandi asaba gusubira muri U.S.A. bitera impungenge ko irekurwa rye ryabangamira iperereza ku byaha nk’ibi bigira ingaruka ku Rwanda n’abarutuye;

IV.ICYEMEZO CY’URUKIKO

39. Rwemeje ko impamvu Ubushinjacyaha bufata nk’izikomeye kandi zituma Carl Peter Erlinder akekwaho ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside ndetse n’icyo gukwirakwiza ibuhuha bishobora guhungabanya umutekano w’abanyarwanda zifite ishingiro;

40. Rwemeje ko Carl Peter Erlinder afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 muri gereza nkuko byasobanuriwe ishingiro;

41. Rutegetse ko Carl Peter Erlinder afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 muri gereza;

42. Rwibukije ko kujuririra iki cyemezo ari iminsi 5;

N’uko byemejwe kandi iki cyemezo gisomewe mu ruhame none ku wa
07/6/2010 n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, rugizwe n’umucamanza
waruburanishije afashijwe n’umwanditsi.

Umucamanza
MBISHIBISHI Maurice
Se
Umwanditsi
NKURIYINGOMA Jean Damasc�ne
Se

 

 

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment