Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ninde uzabohora u Rwanda?

by Jean Bosco Gasasira.

Tariki ya 04 Nyakanga ni umunsi Leta iyobowe na FPR INKOTANYI yizihiza imyaka bamaze babohoye u Rwanda, ariko mu by’ukuri si byo kuko hafi abanyarwanda bose, ukuyeho Kagame n�abambari be basangiye mu gukama igihugu abandi baracyaboshye mu buryo butadukanye, ndetse kuruta uko bari baboshye mbere y�uko batangira kurwana cyangwa bitwa ko babohowe.
FPR irwanya ingoma ya MRND yavugaga ko ije gucungura abanyarwanda ibakura ku ngoyi kandi zimwe mu ntego zayo byari Ubumwe, Amajyambere na Demokrasi ariko hafi ya byose ntikibikozwa .

Ubumwe

Kagame akwiriye gushyikirizwa inkiko mpuzamahanga agahanirwa ibyaha by�intambara n�ibindi yakoze nyuma yaho.

Nta bumwe FPR iteze kugeza ku banyarwanda mu gihe nta mucyo yatanze mu butabera

Ndetse n’abarokotse jenoside bemera ko abishyuzwa cyangwa abategekwa kwishyura imitungo yabo muri Gacaca ataribo bakoze jenoside

icyo duhurizaho ni uko kugeza ubu abaturage bakomeje kubohwa birenze n�igihe cya MRND
Jean Bosco Gasasira.

Iyo usesenguye ibyo FPR yita ubumwe biragushobera, kuko ubumwe nyabwo bugirwa no ukubwizanya ukuri, kubabarirana no kumva ibyo abanyarwanda bashaka ukabicyemura.

Umuti nyawo uturuka mu baturage, ntutangwa n�abanyapolitiki nk�uko FPR ibigenza, cyangwa ikibazo bagicyemurira mu buryo bwa politiki, aho usanga ukoze ubwicanyi wemeye kuyihakwaho aba indakoreka, ibyaha bye bigatwikirwa n�ubuhake akorera FPR. Ahubwo inzirakarengane zifite ibitekerezo bya Demokarasi zigaragaza amakosa ya FPR zikabeshyerwa ko zakoze icyaha cya jenoside mu rwego rwo kubigizayo, bapfundikirana ibitekerezo byabo.

Ikindi ni uko nta bumwe FPR iteze kugeza ku banyarwanda mu gihe nta mucyo yatanze mu butabera aho inzirakarengane nyishi zikomeje kurenganywa zamburwa imitungo yazo, igatezwa cyamunara.

Abantu batandukanye bagiye babivugaho byinshi ndetse n’abarokotse jenoside bemera ko abishyuzwa cyangwa abategekwa kwishyura imitungo yabo muri Gacaca ataribo bakoze jenoside, kuko abakagombye kwishyura baganje muri FPR bigaramiye ntacyo babazwa kandi aribo ba nyiribyaha, kandi bafite n�ibyo bishyura ariko bakabeshyera abaturage batigeze bamenya n�ibyabaye.

Ibi abantu benshi bemeza ko ibi bikorwa bigamije kwirengagiza ishingano za Leta zo kwishyura abarokotse cyane ko jenoside yakozwe itegetswe n�abayobozi bitwaje ububasha bahabwa na Leta, bahagarikiwe n�ingabo za Leta. Bityo kuko Leta isimbura indi yakagombye kuba ariyo ifata iyambere mu kwishyura abarokotse jenoside.

Ariko mu rwego rwo kwikiza abatavuga rumwe nayo (FPR, Leta) bakoresha inyundo ya jenoside, ikenesha abaturage ibambura ibyabo, ndetse nabo yakagombye kwishyura ntigire icyo ibamarira .

Mu isesengura twakoze twasanze hari umubare w�abanyarwanda benshi bakiboshye n�abandi FPR yasubije ku isuka ikoresheje ubu butabera bwayo, atari uko bakoze jenoside ahubwo ari ugushaka kwigizayo abo idashaka.

Ikindi ni uko kugeza ubu kugirango nibura ubumwe nyabwo buganze, Kagame akwiriye gushyikirizwa inkiko mpuzamahanga agahanirwa ibyaha by�intambara n�ibindi yakoze nyuma yaho. Cyane ko ibyo byaha Kagame atabihakana, yigeze kwivugira ubwe mu cyiganiro ngaruka kwezi, mu 2009 n�abanyamakuru ko ibyaha abasirikare 40 be bakoze ngo niwe wabategekaga icyo gihe, rero akaba agomba gushyikirizwa ubutabera cyangwa nibura agasaba imbabazi abanyarwanda ibyo yabakoreye.

Hakaba rero hari ibyaha Imana igomba guhanira Kagame cyane kuko yakoze ibyaha abantu beshi bemera ko na Habyarimana bagayaga atakoze byo kwica bagenzi be bafatanyije urugamba abandi agatuma bahunga, bangara mu mahanga bahunga igihugu barwaniye.

Amakuru dukura ahantu hizewe yemeza ko Kagame yategetse inzego z�umutekano ze inshuro nyishi guhitana abo bari bafatanyije kurwanya ingoma ya MRND.
Mu bantu bishwe umuntu yatanga ingero nka:
- Kabera Asiel
- Col Ngoga
- Col Rutayisire
- Col Lizinde
- Minister Sendashyonga
- Maj Birasa
- Maj Ruzindana
- Maj Cyiza
- Hon Hitayezu
- Col Ndugute yimwe uburengazira bwo kwivuza akabumuha impita gihe amazi yarenze inkombe
- n�abandi benshi uyu mugabo yagiye ahekura, umuntu atarondora ngo abarangize.

Demokarasi

Imbaga igizwe n�abana b�abanyarwanda baturutse hirya no hino bibaza ko guhirika ingoma ya MRND aribyo bizaba umuti w�igitugu abanyarwanda bari bamazemo imyaka myishi, ariko ibibabaje ni uko Gen Paul Kagame yaje gushimuta umugambi w’urwo rugamba maze ibyari kurwanya igitugu cya MRND bisimburwa n�igitugu gifite tekinoloji (technology), yica abanyapolitiki benshi abarokotse baramuhunga, abandi abamarira muri gereza aha twavuga nka:
- Perezida Bizimungu
- Ministri Ntakirutinka
- Col Biseruka,
- n�abandi benshi bari bamaze kurambirwa gukoreshwa na Kagame bamwitiranya na Perezida Habyarimana.

Ikindi gice cyakoranye na Kagame nka:
- Twagiramungu Faustin
- Hon Kajegukwa Valens
- Hon Sebarenzi
- Rwigema Pierre Celestin
- Ambasaderi Gasana
- Ministiri Kabanda
- Hon Mukezamfura
- Hon Safari
- Ambasaderi Dr Maj. Rudasingwa Theogene
- Polikireri Gahima Gerard
- Minisitiri Habamenshi
- Minisitiri Mugorewera Drocella
- Hon Edith Gasana
- Maj Foruma
- Maj Mupende
- Maj Kwikiriza
- Col Karegeya
- Gen Kayumba
- n�abandi benshi barimo abasivile n�abasirikare umuntu atashyira kuri uru rutonde ngo abone aho abandika.

Demokarasi y�u Rwanda yakomeje kuba ikibazo cyane kuri FPR, kuko itigeze yihanganira amashyaka cyangwa se abantu yabonaga ko bashobora kuyibangamira mu migambi yayo yo kuburizamo demokarasi yashakaga. Aha twafata urugero nk�igihe basenyaga ishyaka rya MDR, ndetse na Twagiramungu wagerageje guhatanira umwanya wa Perezida mu matora yo muri 2003, abari bamushyigikiye bose bakaba barabiziraga mu gihe cyo kwiyamamaza, bamwe bashinjwaga jenoside, mu rwego rwo kubigizayo.

Abakurikiranira hafi politiki y�u Rwanda bemeza ko impamvu Kagame atamushinjije jenoside ari uko yabuze aho amuhera kuko Twagiramungu ubwe ari umucikacumu rya jenoside, ikindi kandi akaba yarafashije FPR mu kurwanya Habyarimana, kandi akaba atarikubona uko abihakana.
Ndetse bakanemeza ko ibyo Madame Ingabire ndetse n�abandi bayobozi b�amashyaka nka Me Ntaganda bakomeje gushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside, bafungwa, babasebya, bidatandukanye n�ibyo bakoze Twagiramungu muri 2003.

Ibi bikaba bimaze kugaragara ko aribyo Kagame na Leta ye akoresha mu kwigizayo abo batavuga rumwe. Nka Madame Ingabire Umuhoza ubu akaba nta gushidikanya ibangamirwa rye mu kwiyamamaza no kwandikisha ishyaka rye, no kubuzabuzwa mu nkiko mu rwego rwo kumutesha umutwe ngo icyamuzanye kiburizwemo.

Ibi bikaba bimaze gufata intera ndende kuko polisi isigaye ifata abarwanashayaka ba FDU-Inkingi ikabafunga, abandi ikabakubita, ndetse ubu benshi bakaba bacyeneye ubuvuzi.

Kagame rero akaba atarahwemye gutoteza amashyaka atavuga rumwe na we haba PS Imberakuri, Green Party, amwe ayabuza kwiyandikisha, abandi akabashinja ibyaha bitandukanye ndetse no kubafunga, batoteza abarwanashyaka babo mu rwego rwo kuburizamo umugambi wo kwiyamamaza.

Kagame rero yahisemo kwiremera �opposition� ye kugirango arangaze amaso abanyamahanga batazi ibibera mu Rwanda, PSD, PL, n�utundi dushyaka dukorera mu kwaha kwa FPR, mu rwego rwo kwiyerurutsa ngo abeshye abanyarwanda n�abanyamahanga ko mu Rwanda hari politiki y�amashyaka memshi.

Abasirikare bafashije Kagame kugera ku butegetsi kuri we kugeza ubu ni amasazi akwiriye gukubitwa inyundo abandi nabo akaba aherutse kubabwirako ntacyo bazamugira kandi ko ntaho bazamuhungira; iyo imvugo ikaba ikabije cyane kugaragaza igitugu no kwerekana ko demokarasi ari inzozi mu Rwanda.

Itangazamakuru ryigenga ryo ntabwo rikibaho, amategeko FPR yashyizeho, ndetse n�iyicwa risigaye rikorerwa itangazamakuru ryigenga rigaragaza ko demokarasi mu Rwanda rwose, iri intumbero itazagerwaho.

Uwavuga iby�abaharanira uburenganzira bw�ikiremwamuntu mu Rwanda byo ni agahoma munwa ndetse ntibatinya kwirukana n�abanyamahanga baharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) mu Rwanda.

Amajyambere

Ku byo FPR yita amajyambere ntitwabona aho dutangirira cyangwa ngo turangirize, ariko ingero twabaha nyazo ni urugero rw�indege Kagame atunze yitirira ubucuruzi bw�ishyaka rye cyangwa bagenzi be zigura million 100 z�amadorali, yanarangiza akazikodeshaho, ibyo akaba aribyo yita iterambere ndetse n�umuvunyi w�u Rwanda akabyemera ko abanyarwanda bateye imbere kuko batunze indege zihenze!
Ariko ikibazo ni bande batunze izo ndege? Bazikuyeye?
Ibyo ni ibibazo byibazwa n�umuntu wese uzi politiki y�u Rwanda.

Aha rero umuntu yakwibaza abandi bacuruzi nka ba Murenzi wari ufite Ruriba aho FPR imugejeje mu gihe uwo mutungo we bamusahuye yari anawutunze igihe cya MRND ariko ikibabaje abo yitaga bene wabo aribo bamusubije ku isuka, n�abandi.

Kalisa BCDI Kagame ntiyigeze agira isoni zo kugurisha utwe akiri no muri gereza ku buryo amakuru atugeraho yemezako ashobora no kuzamutsinda muri 1930.

Amajyambere avugwa rero akaba ntayo kuko abacuruzi bambuwe ibyabo bikajya muri FPR, ndetse ubu ubucuruzi n�ubukungu bw�u Rwanda bukaba bwihariwe n�agatsiko gato kayobora FPR ku kigereranyo cya 90%.
Kuririmba amajyambere mu Rwanda atagize aho ahuriye n�abanyarwanda ntacyo bimariye igihugu n�abagituye.

Bimwe muri ibi tukaba tuzabigarukaho mu nkuru zacu z’ubutaha dore ko uwavuga ibigwi bya FPR na Kagame atabirangiza ariko icyo duhurizaho ni uko kugeza ubu abaturage bakomeje kubohwa birenze n�igihe cya MRND ku buryo benshi bajya kwizihiza umunsi wo kwibohoza atari uko bataboshye ahubwo ari ukwanga ko abambari ba FPR babashyira ku rutonde rw’abanzi ba FPR kandi bazi neza igihano bihanishwa.

Source: Umuvugizi.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

2 comments

1 Ninde uzabohora u Rwanda? | Rwandinfo-Kinya | Breaking News 24/7 { 07.07.10 at 10:33 }

[...] post: Ninde uzabohora u Rwanda? | Rwandinfo-Kinya Share and [...]

2 Sebigori John { 07.07.10 at 11:00 }

Ibyo urabivuga kuko uri hanze sha!! Ese wowe ugeze he wihisha Paul ko wamukize burya? Imana ikomeze ikurinde

Leave a Comment