Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ishyaka PS Imberakuri rya Bernard Ntaganda riratabaza

par Theobald Mutarambirwa.

ITANGAZO RIGENEWE ABIFURIZA U RWANDA AMAHORO BOSE

Rishingiye ku cyemezo cy�Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kuwa 9 Nyakanga 2010 kirebana n�ibyemezo byafatiwe Prezida Fondateri w�Ishyaka P.S.IMBERAKURI nabo bita ko bafatanyije icyaha, rigarutse kandi kwikubitwa rikomeye ryakorewe abakomeje kugaragaza ibitekerezo binyuranye nibya Leta ya Kigali; Ishyaka ry�IMBERAKURI riharanira Imibereho myiza riramenyesha Abanyarwanda, Inshuti z�u Rwanda, Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, n�Imberakuri by�umwihariko, ibi bikurikira;

Ingingo ya mbere :

Ishyaka P.S.IMBERAKURI rikomeje gushimangira ko Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri wa P.S. IMBERAKURI ariwe Muyobozi w�Ishyaka nk�uko biteganywa n�amategeko agenga Imitwe ya Politiki n�Abanyapolitiki n�Itegeko Shingiro ry�Ishyaka P.S. IMBERAKURI. Bityo Ishyaka P.S. IMBERAKURI rikaba rishimangira ko ifungwa rya Me NTAGANDA Bernard rigamije kuburizamo ko yazitabira Amatora ya Prezida wa Repubulika nkuko ariwe Mukandida rukumbi w�Ishyaka P.S. IMBERAKURI wemejwe kuzahangana mu matora ya Prezida wa Repubulika yo kuwa 9 Kanama 2010.

Ingingo 2 :

Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirasanga icyemezo cy�Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufunga Umuyobozi w�Ishyaka P.S IMBERAKURI by’agateganyo iminsi mirongo itatu muri gereza nkuru ya Kigali (1930) giciye ukubiri n�amategeko agenga Imitwe ya Politiki n�Abanyapolitiki n�Itegeko Nshinga ry�u Rwanda tutibagiwe n�Itegeko Shingiro ry�Ishyaka P.S. IMBERAKURI, cyane cyane ko ibirego aregwa ari ibyagiye bicurwa n�abambari b�Ishyaka FPR-Inkotanyi, riramenyesha police y�igihugu ko ifungwa rya prezida fondateri ko ntaho byakagombye guhurira no kwamburwa ibiro n�ibirango by�ishyaka, ibi bikaba bishimangira umugambi wa FPR-Inkotanyi wo gusenya burundu Ishyaka P.S IMBERAKURI.

Ingingo 3 :

Ishyaka P.S. IMBERAKURI riramaganira kure icyemezo cyafatiwe abandi bareganwaga na Nyakubahwa Me NTAGANDA Bernard cyo kubafungira mu gihugu, kuko bigaragarira bose ko ibi bigamije kubabuza uburenganzira bwabo cyane cyane kujya gushakira aho bakwivuriza nk’uko byagaragaye cyane ko bahohotewe bikomeye.

Ishyaka P.S. IMBERAKURI rikomeje gushimangira ko ritazajya mu matora mu gihe cyose leta ikomeje kuniga ubwisanzure bwa politiki mu gihugu no kwangira amashyaka atavuga rumwe nayo kugira ijambo muri komisiyo y�igihugu y�amatora.

Ingingo 4 :
Ishyaka P.S IMBERAKURI rirasaba Leta ya Kigali kurekura nta mananiza umukandida waryo ku mwanya w�Umukuru w�Igihugu akaba na Prezida Fondateri Me NTAGANDA Bernard n�Abarwanashyaka bayo bose, kandi bakerekana aho umunyamabanga wihariye wa Perezida Bwana SIBOMANA RUSANGWA Aimable aho bamushyize kuko bigaragara ko aribo bazi neza aho bamushyize,ndetse n�abandi banyarwanda bafunze bazira ibitekerezo byabo bya politike.

Rishingiye kandi ku ingingo zashyizwe mu cyezi, Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirashimangira ko ibi bikorwa by�urukozasoni bikomeje kwibasira abatavuga rumwe na Leta ya Kigali, ari ibikorwa bigamije guca intege umuntu wese ugerageza kunenga ubutegetsi bw� u Rwanda, bityo Leta ikaba ishakira insinzi mu rucantege.

Ingingo 5 :

Ishyaka P.S. IMBERAKURI rirahamagarira amahanga kudatererana Abanyarwanda, kandi bigaragara ko u Rwanda ruri kugana habi aho Abanyarwanda bakomeje gucurwa bufuni nk�uko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n�abatavuga rumwe na Leta ya Kigali bakomeje kubyerekana, bityo rikaba risaba buri wese gukora ubuvugizi ku kibazo cyugarije Abanyarwanda.

Ingingo 6 :

Ishyaka P.S.IMBERAKURI rirasaba Abanyarwanda, Inshuti z�u Rwanda, IMBERAKURI by�umwihariko kudacika intege kuko uburenganzira buraharanirwa ntawe ubukurambikira ku mashyi.

MUZABA MUBAYE IMBERAKURI.

Bikorewe i Kigali, kuwa 11 Nyakanga 2010

Theobald MUTARAMBIRWA
Tel: +254-783 144 144.
Umunyamabanga Mukuru w�Ishyaka P.S IMBERAKURI

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

1 comment

1 INKUBA { 07.13.10 at 15:45 }

Ariko ninde utabariza Ntaganda?
Yivugiye ubwe ko agiye gupima inguvu kandi byanze byose bikameneka( Tura tugabure niwanga bimeneke).
I think and beleive that now he is in right position zo kwipima inguvu.GOOD LUCK NTAGANDA

Leave a Comment