Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

FPR Inkotanyi yemeje ko Paul Kagame ariwe kandida wayo mu matora ya Perezida wa Republika

Paul Kagame

Paul Kagame, Kandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Republika yo ku tariki ya 9 Kamena 2010.

Nk�uko bose bari babitegereje, abanyamuryango b�ishyaka FPR Inkotanyi baturutse mu mpande zose z�igihugu bateraniye kuri stade Amahoro, bongera gutorera Paul Kagame kuzahagararira ishyaka FPR Inkotanyi kuhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Inama idasanzwe ya FPR yo mu rwego rw�igihugu yateraniye i Kigali kuri uyu wa gatandatu yamwemeje ijana ku ijana nyuma y�aho abahatanaga nawe kuri uwo mwanya bavanyemo akabo karenge, maze bpse bamuhurizaho icyizere.

Uko gutorwa kwa Paul Kagame nk�umukandida wa FPR Inkotanyi ku rwego rw�igihugu bije nyuma y�aho abahatanye nawe ku rwego rw�intara n�umujyi wa Kigali � barimo Justus Kangwage, Charles Muligande na Josee Kagabo – bahisemo kumuharira uwo mwanya bakabimenyesha mu nyandiko ubunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.
Paul Kagame rero yatowe ntawe bahanganye.

RPF niryo shyaka ribaye iryambere mu kugaragaza umukandida uziyamamaza mu matora y�umukuru w�igihugu azaba tariki 9 Kanama uyu mwaka.

Mu jambo yabwiye abari aho, Paul Kagame yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi icyizere bongeye kumugirira, abasezeranya ko atazabatenguha, abasaba kurushaho gukora mu bufatanye bateza imbere igihugu.
Yabasabye ko bagendera hamwe nta numwe usigaye inyuma mu guhangana n�ibibazo igihugu gifite. Yashimangiye ko intego za FPR inkotanyi zirimo kwimakaza imiyoborere myiza, iterambere n’umutekano bidashobora guhinduka.

Muri uwo muhango wo kwemeza burundu kandidatire ya Paul Kagame mu kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Republika hari hatumiwemo intumwa z�amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda. Hari kandi n�intumwa Jean Jack Nyirimigabo w�ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi hamwe n�intumwa Patrick Herman w�ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afrika y�Epfo.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment