Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Green Party iravuga rumwe na FPR Inkotanyi ku iyicwa ry’abahutu mu Rwanda

Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ku birebana n’Ibyaha byibasiye inyoko-muntu mu Rwanda, nk’uko byatangajwe kuwa 3 Kamena 2010:

Ibyaha byibasiye inyoko-muntu

Mu gihe cy�itsembabwoko bw�abatutsi ryo mu 1994, ubutegetsi bwariho bwibasiye abandi banyapolitiki baturukaga mu bundi bwoko. Abandi baturage benshi b�abahutu barishwe. Inyeshyamba z�Inkotanyi (RPF/A) barwanaga n�abasirikari ba guverinoma. Bamwe mu basirikari b�Inkotanyi bishe abasivile b�inzirakarengane, ariko FPR Inkotanyi nta mugambi yari ifite wo kwica ABAHUTU. Abasirikari ba RPA bishe abantu babaziza ubusa bahanishijwe ibihano bikaze kandi ibimenyetso bimwe na bimwe birahari. Birashoboka ko bose baba batarahanwe. Icyo gihe, iperereza ryakorwa, abo icyaha kigaragayeho bagahanwa.

Ishyaka Riharanira demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rizashyiraho �Komisiyo y�Ukuri n�Ubutabera� izafasha gukemura iki kibazo, ikagaragaza ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda.

Tuzashyiraho kandi Urubuga rw�ibiganiro mu Banyarwanda (National Rwandan Dialogue), rukazahuriza hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose, baba ab�imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga kugirango turebe urwanda rwabona igisubizo kirambye, aho Abanyarwanda bazaba bafite ubutabera, amahoro n�umudendezo.

Twemera ko abantu bose bakoze itsembabwoko n�ibindi byaha byibasiye inyoko-muntu bakwiye guhanwa kandi uko tuvuga ngo : �Ntibizongere ukundi� koko, ntibizongere.

Frank HABINEZA
Perezida Fondateur w�Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment