Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Abapolisi ba Uganda bahutse mu mpunzi z’abanyarwanda ngo zibacyure ku ngufu

Amakuru aturuka mu nkambi ya Nakivale, Uganda, aravuga ko leta ya Uganda yakoresheje polisi mu gucyura Abanyarwanda basabaga ubuhungiro.

Abo Banyarwanda bavuze ko ubutegetsi bwari bwabahamagariye guhabwa ibyangombwa n’ibiribwa ariko ngo bahise bagotwa na polisi yari ikikije inkambi, bavuze ko bamwe bahise basimbuka, abapolisi bararasa.

Minisitiri wa Uganda ushinzwe impunzi, Musa Echwelo, yavuze ko Abanyarwanda bafashwe atari impunzi, ngo bari mu gihugu mu buryo butemewe.

Ntabwo umubare w’abafashwe uramenyekana ariko Bwana Echwelo yavuze ko muri rusange hari Abanyarwanda bari hagati ya 1,000-1,500 badafite ubuhungiro bagomba gusubira mu Rwanda.

Andi makuru aravuga ko igikorwa nk’icyo cyabereye mu nkambi ya Kyaka II.

[BBC]

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment