Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

ONU irasaba iperereza ku iyicwa ry’abanyapolitiki n’abanyamakuru mu Rwanda

Take advantage of Twitter explosion

Umunyamabanga mukuru wa ONU arasaba iperereza ku rupfu rwa visi perezida w’ishyaka riharanira demokrasi n’ibidukikije, Andre Kagwa Rwisereka, n’umwanditsi mukuru wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Leonard Rugambage bishwe mu minsi ishize.

Ban Ki-moon yabitangarije muri Espagne aho ari mu nama ku nshingano z’amajyambere umuryango w’abibumbye wihaye ziswe iza kino kinyagihumbi.

Ministri w’intebe wa Espagne niwe wagombaga kuyobora iyo nama ariko yiyemeje kutayijyamo kugira ngo atayihuriramo na Kagame. Yahisemo kwohereza Ministri w’ububanyi n’amahanga kumuhagararira.

Ibyo yabitewe n’uko abanyapolitiki benshi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bamaganye cyane ukuza kwa Perezida Kagame muri Espagne.

Muri 2008, ubucamanza bwa Espagne bwasohoye impapuro zo gufata abasirikare bakuru b’u Rwanda 40 ba FPR Inkotanyi baregwa kuba barakoze ibyaha byibasira inyoko muntu. Na Kagame aregwa ibyo byaha, ariko ubu ntashobora gufatwa kuko amategeko mpuzamahanga amwemerera ubudahangarwa mu gihe akiri umukuru w’igihugu.

Video:
Rwandan leader Paul Kagame meets hostility in Spain

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment