Icyegeranyo cy’ibyakozwe n’u Rwanda mu guhohotera ikiremwa-muntu mu mezi atandatu ashize
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Icyegeranyo cy’ibyakozwe n’u Rwanda mu guhohotera ikiremwa-muntu mu mezi atandatu ashize

Ihohoterwa ry’ikiremwa-muntu mu Rwanda

Kuva Mutarama kugera Nyakanga 2010

Hasi murahasanga rero urutonde rwa bimwe mu bikorwa byagaragaye Guverinoma y’u Rwanda yakoreye muri uyu mwaka abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho n’abanyamakuru bigenga.
Iki cyegeranyo cyashizwe cyakozwe na Human Rights Watch, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu.
Nk’uko Human Rights Watch ibitangaza, uru rutonde ntabwo ruriho amarorerwa yose Guverinoma y’u Rwanda yakoze. Ngo hari ibindi izi itashoboye gutangaza…

Mutarama 16 Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta FDU-Inkingi yasubiye mu Rwanda nyuma y’imyaka 16 ari mu buhungiro.
Mutarama kugeza Mata Victoire Ingabire yahamagajwe inshuro nyinshi na Polisi abazwa ku birego byinshi harimo gukorana n’umutwe w’abarwanya ku ngufu ubutegetsi bw’u Rwanda FDLR.
Ashinjwa kandi gukwirakwiza ingenga bitekerezo ya jenoside no gukwiza inzangano hagati y’amoko. Bimwe muri ibyo ashinjwa bijyana n’ijambo yavugiye ku urwibutso rw’abahitanywe na jenoside i Kigali- Gisozi, aho yasabye ko n’iyicwa ryakorewe abahutu naryo ryamenyekana kandi rigahabwa ubutabera nyabwo.
Mutarama kugeza Gicurasi Ubuyobozi bw’inzego zibanze bwangiye amashyaka Green Party, na FDU-Inkingi gukora inama yayo yambere ya ngombwa kugirango ishyaka ribashe kwemererwa kwiyandikisha. Ayo mashyaka ntabwo yashoboye kwiyandikisha kugeza ubu.
Gashyantare 3 Umunyamuryango wa FDU-Inkingi Joseph Ntawangundi yakubitiwe ku karubanda imbere by’ubutegetsi bw’umurenge wa Kinyinya, Kigali.
Gashyantare 4 Umuyobozi wa Green Party Frank Habineza yahohotewe n’umuntu utazwi muri Restaurant i Kigali.
Gashyantare 6 Ntawangundi yarafashwe ashinjwa kugira uruhare muri jenoside.
Gashyantare 21 Inama y’ishyaka rya PS-Imberakuri ritavugarumwe na leta yatewe n’abantu barizanamo akaduruvayo ndetse haba imirwano.
Gashyantare 22 Mu rubanza rwari rwatangiwe mu ntangiriro ya 2009, urukiko rwahamije ibyaha abanyamakuru batatu b’ikinyamakuru Umuseso Gasana Didas, Charles Kabonero, Richard Kayigamba, bashinjwaga gusebanya no gutangaza ibihuha mu kinyamakuru cyabo. Kabonero yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, naho bagenzi be bakatirwa amezi atandatu. Bose uko ari batatu baciwe miliyoni y’amanyarwanda (1 000 000 FRW).
Gashyantare 28 Gen Kayumba Nyamwasa Faustin yahungiye muri Afrika y’Epfo, atangira kunenga Guverinoma ya Perezida Paul Kagame.
Werurwe 3 Deogratias Mushayidi, wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda nyuma akaza guhunga yaje gufatirwa mu Burundi .
Werurwe 5 Abapolisi b’u Burundi batanze Mushayidi bamuha Leta y’u Rwanda.
Werurwe 10 Ubuyobozi bushizwe abinjira n’abasoka bwimye umushakashatsi Carina Tertsakian wa Human Rights Wacth.uburenganzira bwo gukora mu Rwanda.
Werurwe 17 kugeza 24 Umunyamuryango wa FDU Inkingi Joseph Ntawangundi yitabye gacaca. Yabanje gutsemba ahakana ibyo aregwa, nyuma aza guhindura imvugo yemera  ko yagize uruhare muri jenoside. Urukiko Gacaca rumukatira imyaka 17 y’igifungo.
Werurwe 17 Agatsiko k’ishyaka PS-Imberakuri kari kagambiriye kugerageza kuvanaho umuyobozi waryo Bernard Ntaganda kashyizeho Christine Mukabunani ngo ariyobore.
Werurwe 19 Mushayidi yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa ibintu byinshi harimo kudurumbanya umutekano w’igihugu, gukorana n’imitwe y’iterabwoba, gupfobya jenoside, n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko.
Werurwe 23 Ingabire yahagaritswe na police ku kibuga cy’indege i Kigali abuzwa kujya gusura umuryango we mu mahanga.
Mata 5 Abagize Komisiyo politiki ya Sena bemeje imbere y’inama ya Sena ko ibyaregwaga Bernard Ntaganda birebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside bifite ishingiro.

Sena yari yahamagaje Ntaganda inshuro ebyiri muri 2009 kugira ngo asubize kubyo yashinjwaga byo kuba afite ingengabitekerezo ya Jenoside bashingiye ku byo yavugaga mu ruhame anenga imitegekere mibi y’igihugu.

Mata 13 Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahagaritse ibinyamakuru Umuvugizi n’Umuseso mu gihe cy’amezi atandatu.
Mata 21 Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Bosco Gasasira yahunze igihugu nyuma yo guhura n’ikibazo cy’umutekano muke kubera ko yakaniwe inshuro nyinshi.
Mata 21 Ingabire yafashwe na police ashinjwa amacakuburi no gukorana n’imitwe y’iterabwoba  harimo FDLR.
Mata 22 Ingabire yararekuwe by’agateganyo, ariko akomeza gufungishwa ijisho muri Kigali.
Mata 23 Mu rubanza rwari rwatangiye muri 2009, Urukiko rw’ubujurire rwahamije Gasasira – umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi – icyaha cyo gusebanya acibwa amafaranga menshi n’indishyi z’akababaro.
Mata 23 Uhagarariye Human Rights Watch Carina Tertsakin yimwe visa yo gukora mu Rwanda bwa kabiri. Yayimwe hasigaye umunsi umwe ngo visa ye irangire, agomba kuva mu gihugu kuri 24 Mata.
Gicurasi 24 Umwanditsi w’ikinyamakuru Umuseso Didas Gasana yahunze u Rwanda kubera umutekano we muke no gukanirwa inshuro nyinshi.
Gicurasi 28 Peter Erlinder umunyamategeko w’umunyamerika wari uje kwunganira Victoire Ingabire yafungiwe mu Rwanda ashinjwa guhakana no gupfobya jenoside no kuba yarasohoye inyandiko zishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kamena 7 Erlinder yimwe uburengazira bwo gufungurwa by’agateganyo.
Kamena 17 Erlinder yarekuwe by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi.
Kamena 19 Bagerageje kwica Gen Faustin Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo.
Kamena 24 Bernard Ntaganda yarafashwe arafungwa.
Kamena 24 Abanyamuryango benshi ba PS Imberakuri bafashwe na polisi imbere ya Ambassade y’Amerika, abandi benshi ba FDU Inkingi bafatirwa imbere ya minisiteri y’ubutabera.
Kamena 24 Umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Leonard Rugambage  yarasiwe imbere y’urugo rwe i Kigali ahita yitaba Imana. Muri icyo gitondo ikinyamakuru Umuvugizi cyari  cyatangaje k’urubuga rwacyo rwa Internet mu nkuru yatanzwe na Jean Leonard Rugambage  igaragaza uruhare rw’inzego nkuru z’umutekano z’u Rwanda mu iraswa rya Gen Kayumba Nyamasa muri Afrika y’epfo.
Kamena 25 Polisi yarekuye abanyamuryango bamwe ba FDU Inkingi na PS Imberakuri, ariko abanyamuryango batatu ba FDU Inkingi na batatu ba PS Imberakuri, barimo Bernard Ntaganda, basigara bafunze harimo Ntaganda. Abanyamuryango benshi ba FDU Inkingi na PS Imberakuri bavuze ko bakubiswe cyane na polisi.
Kamena 27 Undi munyamuryango wa PS Imberakuri yafashwe na polisi.
Kamena 27 Didasi Nduguyangu na Antoni Karemera bafashwe bakekwaho kwica Rugambage. Nyuma ubutegetsi bwatangaje ko bemeye ko ngo aribo bagambaniye Rugambage, ngo bihorera kubera umuntu wabo yishe mu gihe cya jenoside.
Nyakanga 2 Umunsi wanyuma wo gutanga muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora, kandidature ku bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. PS Imberakuri, Green Party na FDU Inkingi ntibashoboye gutanga abakandida.
Nyakanga 6 Bernard Ntaganda yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa ibyaha byinshi birimo gutegura imyigagarambyo adafite uburenganzira, kudurumbanya umutekano w’igihugu no gushishikariza ivanguramoko – ibyo bibiri bya nyuma bikaba bituruka ku byo ngo yagiye atangaza anenga imikorere y’inzego z’igihugu.
Nyakanga 8 Umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo Agnès Uwimana Nkusi yarafashwe kubera inkuru yatangaje mu kinyamakuru cye.
Nyakanga 9-13 Abanyamuryango bari basigaye bafunzwe ba PS Imberakuri na FDU Inkingi barafunguwe, hasigara Ntaganda wenyine.
Nyakanga 10-12 Abanyamakuru Saidati  Mukakibibi na Patrick Kambale b’ikinyamakuru Umurabyo barafashwe. Kambale yaje kurekurwa, Mukakibibi akomeza gufungwa.
Nyakanga 13 Andre Rwisereka  Kagwa, Visi-Perezida w’ishyaka rya Green Party, yarabuze, nyuma imodoka ye iza kubonwa hafi y’umugi wa Butare mu majyepfo y’igihugu.
Nyakanga 14 Umurambo wa Rwisereka wabonywe hafi y’umugi wa Butare, bamuciye umutwe.
Nyakanga 16 Polisi yafashe Thomas Ntivuguruzwa kubera ko ari we wari wabonye Rwisereka bwa nyuma.
Nyakanga 20 Itangizwa ku mugaragaro ryo kwiyamamaza  kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Republika. Abakandida n Perezida ucyuye igihe Paul Kagame (Front Patriotique Rwandais) hamwe na bagenzi be bari mu kwaha kwa FPR Inkotanyi aribo Prosper Higiro (Parti Libéral), Jean-Damascène Ntawukuriryayo (Parti Social Démocrate) et Alivera Mukabaramba (Parti du Progrès et de la Concorde).
Nyakanga 21 Thomas Ntivuguruzwa yarafunguwe.
Nyakanga 21 Abanyamuryango batanu  ba PS Imberakuri bafatiwe mu biro by’ishyaka.
Nyakanga 24 Abanyamuryango babiri ba FDU-Inkingi bafatiwe mu rugo rwa Victoire Ingabire.
Nyakanga 27 Urubanza rwa Mushayidi rwaratangiye i Kigali,
Nyakanga 28 Ibinyamakuru by’ikinyamakuru The Newsline cyandikwa mu cyongereza n’abanyamakuru b’Umuseso bari mu buhungiro byafatiwe ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda .Abapolisi bafashe bafunze umukomvuwayeri n’umushoferi wa bisi yari ibitwaye. Umushoferi yarekuwe nyuma y’amasaha make, naho komvuwayeri yagumyemo arekurwa nyuma y’imisi ibiri. Hari amakuru avuga ko ku munsi ukurikiyeho yaba yarongeye gufatwa.
Nyakanga 29 Abanyamuryango batatu ba PS Imberakuri bararekuwe.
Kanama 9 Hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika.
– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*