Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

HCR iriyerurutsa yamagana itahura ku ngufu ry’impunzi z’abanyarwanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, riramagana itahurwa ku ngufu ry’impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda zibarirwa ku 1700. Muri zo hari izapfuye n’izakomeretse muri uwo mukwabu ugayitse w’abapolisi.

HCR iratangaza ko izo mpunzi zari mu nkambi ebyiri zashutswe ngo zize gufata imfashanyo n’ibyangombwa mbere yo kwinjizwa ku ngufu mu makamyo y’abapolisi.

Abanyarwanda batatatinyijwe muri icyo gikorwa bavuga ko abapolisi barashe abageragezaga kwiruka kandi ko abantu babiri bapfuye igihe batarukaga bava muri ayo makamyo.

Leta ya Uganda ivuga ko abo bantu atari impunzi nyazo ahubwo ko ari abimukira bazanywe no kwishakira imibereho myiza.

HCR ivuga ko bamwe mu bacyuwe bari bafite ibyangombwa by’impunzi.

Ikindi kandi HCR yari isanzwe izi imigambi y’abategetsi b’u Rwanda na Uganda ariko ntacyo yakoze kugira ngo iyamagane batarabikora.

Sibwo bwa mbere HCR yemera gushyira impunzi z’abanyarwanda mu maboko y’ubutegetsi zahunze maze zigacyurwa ari ingaruzwamuheto.

Akari cyera HCR kimwe na leta zombi za Uganda n’u Rwanda igomba kuzabazwa ibizaba byose ku batahuwe kuri ubwo buryo, ndetse n’indishyi ku bishwe cyangwa abamugajwe mu gihe ry’iryo tahurwa rinyuranye n’amategeko mpuzamahanga.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment