U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ban Ki-Moon arasaba u Rwanda kugumisha ingabo zarwo mu ntara ya Darfur

Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon yasabye u Rwanda kudakura ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan, cyane cyane mu ntara ya Darfur, ngo kuko zifite uruhare rugaragara mu kuzana amahoro mu karere kose.

Amakuru dukesha AFP avuga ko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Vienne muri Autriche, Bwana Ban Ki-Moon yagize ati “Nizeye ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza kugira uruhare mu mahoro n’umutekano w’akarere(…) Amahoro muri Darfur no muri Sudan afite ingaruka ku mahoro mu Karere kose.”

Twabibutsa ko kuri uyu wa kabiri umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara yari yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziteguye kuva i Darfur igihe cyose zizaba zibitegetswe n’inzego zibishinzwe mu gihugu. Ni nyuma y’aho akanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ka ONU gakoreye icyegeranyo kivuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibyaha by’intambara n’ibya Jenoside ku bahutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo nyuma ya 1994, cyane cyane mu myaka ya 1996 na 1997. (ONU irashinja Kagame genoside y’abahutu muri Congo)

Iyo raporo yageze mu binyamakuru mbere y’uko isohoka, itera ubwoba guverinoma y’u Rwanda, maze ikora uko ishoboye kwose kugira ngo isohoke havanywemo ibirego bya jenoside.

Iyo raporo yagombaga gusohoka kuwa gatatu tariki 1/9/2010, ariko uyobora ako kanama Navi Pillay yatangaje ko izasohoka tariki 1/10/2010 ibihugu ishyira mu majwi byose bimaze kugira icyo biyivugaho. Reba: Raporo ya ONU ishinja ingabo z’u Rwanda jenoside y’abahutu muri Congo izasohoka ku tariki ya 1 Ukwakira

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*