Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ubutumwa bwa Deo Mushayidi ku Banyarwanda: “Nimuhaguruke”

par Deo Mushayidi.

Banyarwanda bavandimwe,

Deo Mushayidi entre les mains du Gang de la Mort

Deo Mushayidi: L�ve-toi mon peuple

Nashoboraga kwibera indorerezi nka ya nkingi ya mbonabihita. Nyamara ariko, ibibazo byugarije igihugu cyacu nanjye birandeba.

Agahinda abanyarwanda bafite ntikanyemerera kuba “umufana” cyangwa inkundarubyino. Icyo gihe niba cyaranabayeho, ibyacyo byararangiye.

Igihe kirageze ngo duhaguruke nk’umuntu umwe, maze turwanye akarengane nta kurenganya, nitugatsinda ntiduhugire mu ntsinzi no kugaraguza agati abatsinzwe. Ahubwo dufatanye twese gusubiza ubuyanja igihugu cyacu.

Mu bihe nk’ibi, habaho abarakarira abandi ngo batinyutse gukora ibidakorwa, ngo bakanze rutenderi, ngo baciye inka amabere. Niba iyo rutenderi ari yo ibereye abanyarwanda umuzigo, mucyo tuyikange ndetse tuyikangare ariko abanyarwanda babone ituze.

Banyarwanda, mucyo duharane tutica. Dutsinde tudasuzuguye cyangwa ngo dushinyagure. Ariko mbere ya byose, twirinde gukoresha agahinda k’abandi nk’iturufu ya politiki. Turire, duhozanye kandi twihanagure, turwanye icyadusubiza mu marira, twubake u Rwanda ruzira intambara, rukazira itsembabwoko, ruzira ivangura, ruzira guhunga, maze amahoro asimbure umutekano.

Bavandimwe banyarwanda,

Musubize agatima impembero, igihe gishize ni cyo kirekire kuruta igisigaye. Nimuhumure ejo ejobundi ukuri kuzatsinda.

Muzabyara murere. Muzahinga mweze kandi musarure. Mucuruze mwunguke mudasororera amashyaka. Mukore akazi ka Leta nta mususu wo kukirukanwaho bya hato na hato. Mwige muzi ko muzabona akazi. Guhakirizwa bizacika. Ese banyarwanda, aho mujya mwibuka ko nta munyarwanda usumba undi?

Murabyemera? Aha turi kumwe? Ngaho rero nimuhaguruke.

L�ve-toi mon peuple!

D�o Mushayidi


6 comments

1 Fidel { 09.09.10 at 23:15 }

Ese biriya yabyandikiye muri gereza?Sha Mushayidi wikozeho,Nta baruwa yawe nimwe izongera gusohoka batayisomye,nibasanga wanditse ibintu nkabiriya babice.Ikindi kandi ibipapuro nka biriya bizaguheza mu munyururu.

2 Rwego { 09.13.10 at 01:31 }

Ese ubundi Fidel ubundi abahitisha ubutumwa nka buriya bwa biriya byihebe bugamije gusenya igihugu kuki badakorerwa iperereza ngo bamenyekane nabo basange umuntu nka mushadi bahuje umwuga ndetse n’ubwenge buke tumaze kujya twiyumvira kumaradio atandukanye ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye,twe turambiwe izo nkundarubyino zitazi ukuntu amahoro aryoha;ibihe twavuye mo ibihombo byadusigiye twarabibonye hari mo jenoside n’ibindi byinshi biyishamikiyeho ndetse byinshi usanga bifitanye isano kandi byarakozwe nizo nkundarubyino zikunda kumena amaraso zigomba kumenya rero ko ayo zamennye ahagije kandi abanyarwanda bari bayakeneye,nkaba nsaba umunyarwanda wese ushyira mugaciro akwiye kureka tugafatanya kwamagana iyo mikino imena amaraso;tukayirwanya ndetse tukayirandura burundu mumitima y’Abanyarwanda kandi birashoboka.

3 Rwandan High Court sentences opposition politician Deo Mushayidi to life | Rwandinfo_ENG { 09.17.10 at 10:26 }

[...] Mushayidi � who has been in detention at the maximum security jail here in Kigali, was not in court to hear his verdict. Related: – D�o Mushayidi au peuple Rwandais: �L�ve-toi, mon peuple�. – Ubutumwa bwa Deo Mushayidi ku Banyarwanda: �Nimuhaguruke� [...]

4 davis { 09.17.10 at 15:44 }

He’s arrested coz of political opinions and his ideas so..let;s see

5 Deo Mushayidi’s call to all Rwandans: “Arise my People!” | Rwandinfo_ENG { 10.17.10 at 02:16 }

[...] Deo Mushayidi: Arise my People! Related: – Rwandan High Court sentences opposition politician Deo Mushayidi to life – D�o Mushayidi au peuple Rwandais: �L�ve-toi, mon peuple�. – Ubutumwa bwa Deo Mushayidi ku Banyarwanda: �Nimuhaguruke� [...]

6 Benoit Bizimana { 10.22.10 at 08:08 }

Deo Mushayidi:- Amarira aratemba aho nandikira . Ubutumwa ku Banyarwanda turabwunva niko ukuri kuzatsinda. Imana igufashe ahuri hose.

Leave a Comment