Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bazacyurwa ku ngufu muri uku kwezi

Impunzi z�abanyarwanda zirenga 1300 zahungiye muri Uganda mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka ntizemererwe ubuhungiro. Biteganyijwe ko zizacyurwa ku ngufu n�ubutegetsi bwa Uganda bufatanyije n�ubw�u Rwanda. Ibyo byatangajwe na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Gen Marcel Gatsinzi.

Minisitiri Gatsinzi yavuze ko impamvu ibyo bihugu byombi byiyemeje kubacyura ku ngufu ari uko bari bahawe ukwezi gushize kwa Kamena ngo babe batashye ku neza, ariko ntibabyubahirize. Ngo ubu rero bagiye kugarurwa mu Rwanda mbere y�uko uku kwezi kwa Nyakanga kurangira, kandi ngo n�ubuyobozi bwa Uganda bwarabyemeye.

Minisitiri Gatsinzi yongeyeho ko yumva nta mpamvu abanyarwanda baguma mu buhungiro mu gihe nta kiri mu gihugu cyatera abantu kuba impunzi mu bindi bihugu.

Izo mpunzi zivuga ko zahunze itotezwa rya politiki mu Rwanda, ariko guverinoma ya Uganda yanga kubaha ubuhungiro kuko ngo itabona ishingiro ry�iryo totezwa. Guverinoma y�u Rwanda yo ivuga ko bamwe muri bo batinya gutaha kuko bagize uruhare muri Jenoside yo mu 1994.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment