Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Afrika y’Epfo iti abagerageje kwica Nyamwasa ni “abantu bakorera ikindi gihugu”

Leta y’Africa y’epfo yashyize mu majwi “abantu bakorera ikindi gihugu” mu gikorwa cyo gushaka kwica uwahoze ari umukuru w’ingabo z’u Rwanda Lieutenant General Faustin Kayumba Nyamwasa mu kwezi gushize muri Afurika yepfo.

Umuyobozi mukuru muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Afurika y’Epfo yatangaje ko mu bakekwa mu iraswa rya Nyamwasa harimo abakomoka mu gihugu, atashatse kuvuga izina, ngo kubera ko gifitanye umubano mwiza na Afurika yepfo.

Ku wa kabiri nibwo abagabo bane bakekwaho kugerageza kwica Nyamwasa bagejejwe imbere y’urukiko muri Afurika y’Epfo.

Umuryango wa Nyamwasa ndetse n’abandi bakurikiranira hafi imikorere ya Kigali batunze agatoki Leta y’u Rwanda, ariko ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko nta ruhare bwabigizemo.

Inkuru bijyanye:
Attentat manqu� contre le G�n�ral Rwandais Kayumba � Pretoria accuse �un pays �tranger�

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment