Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Pasitoro Uwinkindi yagejejwe ku rukiko rwa Arusha

Pasitoro Jean Bosco Uwinkindi

Pasitoro Jean Bosco Uwinkindi

Pasitoro Jean Bosco Uwinkindi uherutse gufatirwa muri Uganda akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yo mu 1994, yoherejwe ku Rukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR). Yagejejwe mu buroko bwa TPIR ku wa Gatanu nimugoroba.

Pasitoro Uwinkindi yavutse mu 1951.
Yafatiwe muri Uganda ku wa gatatu w’icyumweru gishize. Araregwa ubufatanye mu gucura imigambi mibisha ya Jenoside, Jenoside, ndetse no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Igihe cya jenoside muri Mata 1994, Pasitoro Uwinkindi yayoboraga itorero ry�abapantekote i Kayenzi muri Komini Kanzenze akaba ariho bavuga ko yakoreye ibyo byaha akurikiranyweho.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment