Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Iyumvire aho Prezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko abahunga igihugu ari nk’amazirant…

Iyumvire aho Kagame avuga ko abahunga ari umwanda

Ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abasirikari bakuru yatoreye kuyobora ingabo z’u Rwanda aribo: General James Kabarebe, Lieutenant General Charles Kayonga, Lieutenant General Ceaser Kayizari na Lieutenant General Charles Muhire, Prezida Paul Kagame yaje kuvuga ku banyarwanda bahunga u Rwanda, maze avuga ko abo ari ukubafata nka wa mwanda umubiri w’umuntu wituma nyuma yo kurya!
Ntiyavuze Generali Kayumba Nyamwasa uherutse guhungira muri Afurika y’Epfo asangayo Colonel Karegeya, ntiyavuze ba Ministiri, ba Ambasaderi cyangwa Abadepite bahunze… Oya! Ntawe yavuze ku zina!
Igitangaje ariko kandi kinateye impungenge, ni uko, aho kugira ngo abanyacyubahiro (abaministiri, abadepite, abakozi ba Leta, abacuruzi bakomeye…) bari aho bagwe mu kantu, ahubwo bamuhaye amashyi! Imuco mishya mu Rwanda rushya!

5 comments

1 Gitimujisho { 04.16.10 at 19:16 }

Yewe, ni uko avuze? Ntazi yuko ari kuvuga nyina wahunze amuhetse muri ‘59. Koko ngo inkubisi y’ama… irayitarukiriza!

2 Filston { 04.21.10 at 02:34 }

ariko umusaza wacu mumushakaho iki ko ayobora neza ,umuyobozi nkuriya ushimya n,amahanga ashyirwaho n’IMANA angakurwaho nayo.

3 fERBIEN { 04.22.10 at 08:25 }

Ni byiza kuyobora neza no kwemerwa na benshi, ariko hari amagambo atabereye abayobozi cyane cyane iyo bakundwa na benshi kuko ubwo baba bumvwa na benshi. Niba yaravuze ko hari abantu bitwa amabyi yarahemutse kabisa. Non seulement yarabatutse mais aussi yavuze amagambo atavugwa aho abantu bari. Ibyo yabivugira nko mu rugo iwe ari kumwe n’umuryango we gusa, ariko niba yarabivugiye ku karubanda abunvaga radio icyo gihe mwihangane kabisa!

4 jeanne { 06.13.10 at 13:23 }

muraho neza nagirango mbabwire mwese abanenga leta iri kubutegetsi ko mwibeshya kagame yatanze urugero kandi ndibazako niyo yatukana numujinya kandi namwe ndibazako murabantu reaction zabantu ziratandukanye nonese iyo wumva ngo umugabo yishe umugore babyaranye biba byagenze gute mubifate uko mubishaka ariko nibintu bibaho gusubizanya umujinya kuko nawe akurikije ibyo bamuvuga niyo yabaye reaction ye ikindi kandi ese abahunga bagasiga imiryango baba bahunga iki?nikibazo mugomba kwibaza kugezubu RPF irayobora neza igihugu yego nayo ntabwo navugako byose ari byiza ariko mwibukeko ntanaho biba abanyakavuyo bahoraho ntabwo abantu bose batekereza bimwe iyo umwe atekereje kurya undi akajya kuryama sinzi niba byoroshye kugirango bahuze imvururu nikintu gihoraho muri politique ariko gewe ndashima leta y’Urwanda imaze kugera kuri byinshi
komerezaho RPF izahore kwisonga nicyo nyifuriza.

5 Ibitutsi bya Kagame n’abambari be birakabije | Rwandinfo-Kinya { 07.09.10 at 05:35 }

[...] Uyu muco rero ugayitse, utifuzwa, utatoza umwana wawe cyangwa uw�umuturanyi, nyakubahwa Perezida wa Repubulika y�u Rwanda General Paul Kagame, umubyeyi, w�abana, amaze kuwukwiza mu bo ayoboye, aka wa mugani w�ikinyarwanda ngo �ihene mbi ntawe uyizirikaho iye�, cyangwa ngo �umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose hose�. – Iyumvire aho Prezida w�u Rwanda Paul Kagame avuga ko abahunga igihugu ari nk�amazirant� [...]

Leave a Comment