Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Visi-Perezida wa Green Party bamuciye umutwe

Umurambo wa Visi-Perezida w’ishyaka ryita ku bidukikije Green Party, Andre Kagwa Rwisereka, wari warabuze guhera kuwa mbere, ubu wabonetse.

Ishyaka rye riravuga ko umurambo we wabonetse hafi y’ahatowe imodoka ye ejo kandi ko yapfuye bamuciye umutwe.

Twabibutsa ko mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri aribwo uyu mugabo yabuze, kuko bucyeye bwaho habonetse gusa imodoka yari arimo, harimo ibya ngombwa bye (indangamuntu n’uruhushya rwo gutwara imodoka), imfunguzo z�iwe mu rugo n�imfunguzo z�imodoka, bigaragaza ko ibura rye ntaho rihuriye n�ubujura bwo gushaka kumwambura imodoka ye.

Mbere y’uko umurambo wa Rwisereka uboneka, Frank Habineza, Umuyobozi w�ishyaka Green Party of Rwanda, yari yagize ati �aramutse apfuye cyaba ari igihombo gikomeye cyane ku ishyaka ryacu, kuko uretse no kuba visi perezida wa mbere w�ishyaka yari na Membre Fondateur waryo, twakoranaga byinshi.�

Inkuru bijyanye:
Rwanda: Vice-Chair of Green Party Assassinated

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

July 14, 2010   No Comments

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

par Charles I.

Umunyagitugu Kagame akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe.

Paul Kagame

Kubwira demokarasi Kagame ni nko gutokora ifuku

Perezida Kagame kimwe n�abandi banyagitugu akwiriye kurekeraho gutoteza abatavuga rumwe nawe, abaharanira uburengazira bwa muntu n�abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi.

Kagame hamwe n�abandi banyapolitiki akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kuniga ijwi ryose rinenga Leta, akoresheje inzego z�umutekano w�igihugu.

Si abanyarwanda gusa n�abanyamahanga ubonye uburyo bamunenga abakubita inyundo, ahatwavuga nka Prof. Erlinder uherutse gufungirwa mu Rwanda hafi ukwezi kose azira ko anenga FPR na Kagame.

“�Umwe mubo twaganiriye dutegura iyi nkuru, yavuze ko kubwira demokarasi Kagame ari nko gutokora ifuku, kuko niyo wayitokora ute utayibuza gusubira mu bitaka”.
Charles I.

Mu bantu Kagame akomeje kwibasira ni abanyapolitiki batavuga rumwe nawe kwisonga hakaza abanyapolitiki nka Madame Ingabire wa FDU INKINGI , Bernard Ntaganda wa PS IMBERAKURI na Frank Habineza wa Green Party,� aba bose muri iki gihe bakaba bagomba guhura n�inyundo ya Kagame nk’uko yabibasezeranije.
Abandi bakomeje guhura n�ikibazo ni itangazamakuru ryigenga, abaharanira uburenganzira bw�ikiremwa muntu, abasirikare ndetse n�abasivili bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibye n’ubwo baba bari muri FPR Inkotanyi, ishyaka kugeza ubu rigendera ku mahame ye (Kagame), aho kugendera ku mahame y�ishyaka.

Nk�uko twatangiye rero tubivuga, Kagame n�ubutegetsi bwe bakomeje kugaragaza ko inzira ya demokarasi n�uburenganzira bw�ikiremwa muntu ntacyo bibabwiye, akaba akomeje gukoresha inyundo ye yo kwica urubozo abatavuga rumwe nawe, bakubitwa, bafungwa, bicwa, abarokotse bagahunga, ndetse bagera no hanze ntatinye kubakurikirayo ngo abasye aka ya mvugo ye yivugiye.

Kuva abanyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga batangira kwereka Kagame ko batishimiye ibyo arimo gukora, bamwereka ko bibangamiye demokarasi n�uburenganzira bw�ikiremwa muntu ndetse, ko ategekesha igitugu, ntabwo yashoboye kwihanganira uko kuri. Byatumye ahagurukira abantu bose batavuga rumwe nawe atangira kubakorera ibikorwa bigayitse.

N’ubwo u Rwanda ari igihugu kigendera ku mahame y�amashyaka menshi, ndetse n�uburenganzira bw�itangazamakuru, ariko ayo mategeko yose ari mu itegeko-nshinga ry�u Rwanda, ryatowe n�abanyarwanda, n’ubwo hafi 50% rimaze guhindurwa na FPR, ntibibuza Kagame gufata u Rwanda nk�igihugu kigendera ku ishyaka rimwe, nko mu bihe byo ku butegetsi bwa Habyarimana na Mobutu muri Zaire, ariyo Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ubu n�abandi banyagitugu bagiye bavugwa ku isi.

Ibyo byose bigaragarira mu bikorwa byinshi, birimo itotezwa ry�abatavuga rumwe nawe, ndetse n�iyicwa rubozo bakomeje gukorerwa n�ubuyobozi bwa kagombye kubarengera.

Muri ibyo bikorwa harimo kubuza amashyaka nka FDU-Inkingi na Green Party kwiyandikisha ngo abe amashyaka yemewe mu Rwanda ahabwe uburenganzira bwo gukora politiki mu gihugu agire n�uruhare mu matora y�umukuru w�igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010.

Ibi byiyongereyeho gucamo ibice ishyaka PS Imberakuri, kuko ryo ryari ryashoboye kwiyandikisha bityo bakaba nta kindi bari gukora ngo baribuze gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, atari ukurisenya no gufunga uwariyoboraga kandi wanarishinze, Me Ntaganda, mu rwego rwo kumubuza kwiyamamaza .

Kimwe mubigaragaza ibi bikorwa byo kuburizamo demokarasi mu Rwanda ko ari umupango cyangwa se gahunda ndende ya Kagame na FPR, ni uko mbere yo kubikora yabanje kwimira abaharanira uburenganzira bw�ikiremwa muntu mu Rwanda (HRW), bagahambiriza kumugaragaro umushakashatsi wayo ku butaka bw�u Rwanda, azira gutangaza ibitagenda, bamwikanga kandi ko yazabangamira umugambi wabo mubisha.

Si ibyo gusa kuko babonye ko ibyo byose badashobora kubigeraho batimiriye itangazamakuru ryigenga, babonaga ko rishobora gutangaza imigambi yabo maze abanyarwanda n�abanyamahanga bakabona amafuti arimo kubera mu Rwanda, bityo ku buryo butunguranye, mu gihe kimwe ndetse n�isaha imwe, batangaza ko bafunze ibinyakuru bibiri (2) byigenga byonyine twari dufite mu Rwanda Umuvugizi n�Umuseso.

Ikindi cyatangaje abantu ni uko ifungwa ry�ibi binyamakuru ryaje rikurikiwe n�ijambo perezida Kagame yari amaze kuvugira imbere y�Inteko Nshingamategeko, avuga ko bene iryo tangazamakuru (Itangazamakuru ritavuga ibyo yemera) nta mwanya rigifite mu Rwanda.

Ikindi cyateye impungenge ni uko na nyuma yo gukora ibi byose abagerageje bose gukomeza kwereka Leta ya Kagame ko igomba guhindura ibintu byose barabizize. Muri abo harimo, amashyaka atavuga rumwe na Leta FDU Inkingi, PS Imberakuri na Green Party bashatse gukora imyigaragambyo yo mu mutuzo bamagana ibikorwa bigayitse bibangamiye Demokarasi Leta ya Kagame ikomeje gukora, batawe muri yombi bakorerwa iyica rubozo na polisi y�igihugu, ndetse bamwe bahakura uburwayi butandukanye, na n’ubu bamwe bakaba bagifunzwe n�inzego z�umutekano za Kagame.

Mu bandi bakomeje guhanyanyaza harimo ikinyamakuru Umurabyo cyakomeje gutunga agatoki Leta ya Kagame, nacyo kugeza ubu umuyobozi wacyo Agnes Uwimana Nkusi akaba ari mu nzego za polisi ashinjwa ibyaha mpimbano, birimo kubuza ituze rusange, gupfobya jenoside no gukangurira abaturage kwanga Leta, n�ibindi bigamije ku mufungisha burundu we n�itangazamakuru yarabereye umuyobozi.

Si ibyo gusa kuko n�abantu bose bagerageje kwerekana ko mu Rwanda hacyenewe ubutabazi ngo abanyarwanda babone demokarasi n�iyubahirizwa ry�ikiremwa muntu bagiye bakurikiranwa n�inzego z�iperereza za Kagame, ndetse bamwe bahasiga ubuzima bwabo, aha twavuga nk�umuyobozi wungirije w�ikinyamakuru Umuvugizi kirukanywe mu Rwanda ndetse na nyuma y�aho gitangiriye imirimo yacyo mu buhungiro Leta igakora ibishoboka ngo ifunge imirongo cyagaragariragaho mu Rwanda kuri internet; Leonard Rugambage, yishwe azira umwuga we, ubwo yarimo gukora iperereza ku wagerageje kwica Gen Kayumba.

Inzira ya demokarasi n�uburenganzira bw�ikiremwa muntu FPR ikaba ikomeje kugaragaza ko idafite umugambi wo kuyigeraho, kuko aho kwemera abatavuga rumwe nayo ikomeje gushaka ibisobanuro yikuraho icyaha, ibeshya abaturage n�abanyamahanga batarayimenya ko itunganye ko ibiyivugwaho irengana, ibyo ibikora yiremera opposition, ikoresheje forum y�amashyaka iyobora yitwa ko atavuga rumwe nayo, ndetse akaba ariyo yakuyemo abakandida, bitwa ko bazahangana na Kagame mu matora y�ubutaha.

Iri kinamico FPR ikaba itarikoresha gusa mu kwiyamamaza ahubwo irikoresha no mu bintu byose baba bashaka guhisha, urugero nko kuvuga ko Rugambage yarashwe n�umucikacumu yiciye umuntu muri 1994 mu bihe bya jenoside, ariko mu by’ukuri ntaho bihuriye n�ukuri ahubwo ari ugushaka guhisha amakosa yayo.

Umwe mubo twaganiriye dutegura iyi nkuru, yavuze ko kubwira demokarasi Kagame ari nko gutokora ifuku, kuko niyo wayitokora ute utayibuza gusubira mu bitaka.

Benshi mubo twaganiriye bemeza ko niba ntacyo ibihugu byo hanze bikoze cyane ibiha imfashanyo u Rwanda, ngo birengere abanyarwanda bibafashe kumvisha Kagame ko agomba kwemera inzira ya Demokarasi no kubaha uburenganzira bw�ikiremwa muntu, u Rwanda n�abanyarwanda bagifite akaga kadasanzwe, kuko ibihe bishobora kongera kuba bibi nko muri 1994.

Charles I. – Umuvugizi

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

July 14, 2010   No Comments