Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere?

Byanditswe na Saidati Mukakibibi.

Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo umwami yahaye inka niwe umwima amata.
Umuririmbyi nawe ati: Ntamunoza ukunda iki?
Undi ati: urashaka iki Ngarambe baguhe amata winywere ..wapi ! arabigarama
Byumvuhore ati : Ni iki mwabuze Benzangu? Iyi Dunia ifite ibiyaga n�imisozi!
Nanjye nti ese n�iki Kagame yabimye gituma mu muheza hagati nk�ururimi?

Abanyapolitiki baravuga bakavugishwa, abanyamakuru twaranditse wino zishira mu makaramu, abanyamahanga bakora amaraporo, impapuro zibashiriraho.
Ku mbuga za internet ubwonko burashyuha ariko ndi kwibaza icyo babuze abavuga ayandongo, umutekano cyangwa koko ni ubumwe, ubwiyunge, na demokarasi nk’uko bivugwa!

Bakwiye kunyurwa n�ibyo bafte kuko burya utabusya abwita ubumera. Paul Kagame yakoranye n�ibirumirahabiri byakoze jenoside bimuhisha ukuri, na babandi inda yuzuye urwango uyiha amata ikaruka amaraso!

Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere!

Uretse abaturage acyemurira ibibazo abasanze iwabo mu byaro, bamwe mubo bafatanyije urugamba ntibamucira akari urutega. Byagera kubasahura ibyarubanda byo bikaba ibindi.
Mu kiganiro n�abanyamakuru aherutse kuvuga ko nyuma y�imyaka 16 nta cyiza yabonye mu miryango iharanira uburenganzira bw�ikiremwa muntu yavuga k�u Rwanda iteka bavuga ibibi nta byiza babona, Perezida Kagame yavuze ko, uko byagenda kose gare ya moshi itambuka aho inyuze imbwa ziri ku muhanda zigasigara zimoka.

Nta mutegetsi wayoboye u Rwanda ruruhije nka Paul Kagame.
U Rwanda ayobora uyu munsi rwuzuyemo ubugome, ubujura, ubutiriganya n�ubucakura.
Rurasa n�urwo mu 1928 kugeza 1944 kubazi amateka y�u Rwanda, ntimumbaze menshi.
Igituma wagereranya icyo gihe n�ibi bihe turimo, ukurikije uburyo Paul Kagame asigaye atera akiyikiriza, wareba ibikorwa n�abo yagabiye, wasesengura uburyo abanyamuryango ba FPR bakora n�uko bamerewe, ukibaza uti: Mana y�i Rwanda urihe, ngo utabare wunge abanyamuryango ba FPR, ko yunze abandi? Urihe ngo utabare abitangiye u Rwanda? Maze Paul Kagame abagiririre imbabazi. Ko yazigiriye abahekuye u Rwanda.
Hari Abavuga ukuri barebesha amaso, abandi bakabona ejo hazaza abanyarwanda duterera impinga itagira iherezo kubera kutava kw�izima. Ari nabyo byatumye Nyakwigendera Perezida Habyarimana aba umugwagasi, iyo aza gushyira amasezerano y�Arusha mu bikorwa ntayahindure ibipapuro ubu nawe aba yarashyinguwe i Karago, ategereje izuka ry�abapfuye…

Ndagira ngo turebere hamwe uburyo abanyarwanda bakwiye kwiha amahoro. Amahoro nyamahoro, aboneka ataburage bose basangira ubutunzi busaranganyijwe, ubutabera kuri bose, ubwuzuzanye buhamye bugatuma igihugu kibarirwa mu bihangange .

U Rwanda ruhagaze he?

Twubatse imiturirwa ariko amarira ayitaha mo aruta ingazi ziyinjiramo.
Twubatse amashuri yigamo inzobere, ariko zisohokamo abigwizaho ibyarubanda.
U Rwanda rwigishije abasirikare n�abapolisi ariko bamwe muri bo barugambanira bararurwaniye ngo barukure mu kangaratete.
Agahinda karenze ako ni akahe?

Ureke ya mvugo ngo iyo amasasu yabaye uruyange ukora igikwiye, icyo gihe igihugu kiba cyagusabye amaraso. Demokarasi igiye kuba nka ka kamasa kavuka mu nka kakazimara.
Niyo abanyapolitiki bari hanze bagize urwitwazo ndetse n’abari mu gihugu niyo ntero, bitendeka kuri Paul Kagame n�umuryango wa FPR ayobora ngo kuko ariyo moteri ya Guverinoma, ngo nibatange Demokarasi.
Paul Kagame na FPR batanze amahoro hasigaye Demokarasi. Kandi ngo nibareke bajye mu matora maze amazimwe ashire.

Reka turebere hamwe ibyo abaturage babonesha amaso:

Ubutabera:

� Ntiriwe mvuga abaturage
basanzwe bo ibyo bemera n�ibyo
bibwira babihuriza hamwe
bakakubwira ko, iyo gacaca itaza
abenshi muri bo bari guhera mu
magereza.
� bagashima ko n�abanyamuryango ba FPR nabo byabagezeho, bo ngo ntibishe ariko baribye.
� Ubutabera buzagere no kubasahura ibyagenewe abacitse ku icumu rya Jenoside.

Uburezi:

� Abana b�abakene biga hafi, nubwo imisanzu yakwa iruta minervali yakuweho.
� Ndetse ryafunguro rya ku manwa ryabaye inkuru rigenda nka nyomberi ntiriheruka.
� Haraho Minisiteri y�uburezi yemereye abanyeshuri za computer zajyanye na Mutsindashyaka, hehe n’iyo nkuru (ikigo cya Runda Centre Scolaire Isonga za Runda ) barumiwe.

Ubuvuzi:
� Mutuwele de sant� ituma abarwayi bagera kwa Muganga bakabona fragile na paracetamol.
� Nubwo bakigwa munzira bagiye kumavuriro makuru, ubundi bakabarangarana bakagwa ku bigo ndera buzima, ubushobozi bucye,
n�abaganga badahagije.bikongera ibibazo mu bindi .

Ubuhinzi n�ubworozi :
� Amaterasi y�indinganire, igihingwa k�igitoki cyahawe agaciro, ibigori bihabwa umwanya wabyo, ahandi haterwa indabo, ibishanga biterwa bobere, abaturage bicwa n�umugata, kawa yongererwa uburyohe, inka zagiringa zigeza ku baturage n’ubwo bitabujije ko hamwe na hamwe bakubitira abana kuryama.

Iterambere:
� Imiturirwa yarubatswe muri Kigali no mu mpande z�igihugu, bitabujije ko abacitse ku icumu bakinyagirwa, abandi bagitaha muri nyakatsi.
� Ubukerarugendo bwatejwe imbere, ingagi zirasurwa, ubu amahoteri yarubatswe.
� Ikibuga mpuzamahanga kiragendwa, ubu u Rwanda rufite indege, uretse ko rutagira Gare Routi�re. Iyo ugeze Nyabugogo ujandagira mu mazirantoki kubera ibyobo byuzuye bigasuka mu Marembo y�u Murwa.
� Ibyo byose nongeye ho ariko ikiruta ibindi ni umutekano turusha abandi. Umunyarwanda yaburara yabona icyo afungura araryama agasinzira ngicyo icyo abanyarwanda babonesha amaso bakabitangira ubuhamya bigatuma amahanga asaba u Rwanda abajya kubungabunga umutekano ahandi.
Ariko ubu hajemo ka nkongwa, nubwo hari ababigwamo bazira induru n�inyanga-birama zitava ku izima .

Ibitabonwa n�amaso :

� Amahoro agomba Mikorosikopi.
� Iyo u Rwanda rubamo amahoro ya yandi yo mu mutima, atabonwa n�amaso (SHAROM) nta munyarwanda wabaye impunzi, yaba iya vuba cyangwa iya kera.
� Nta munyarwanda wabohoje u Rwanda ukomoka muri FPR wakwerekeje ubuhungiro muri iyi myaka tugezemo muri mandat ya kabiri ya Perezida Kagame.
Ari nayo mpamvu nemeza ko Kagame ari hagati nk�urulimi ntawe umucira akari urutega.
Abanyapolitiki bafatanyije urugamba babanje kumwamagana ubwo yahaga abakekwaho gukora jenoside 1994 abima amatwi ati: murashaka kubangamira ubumwe bw�abanyarwanda, biteye kabiri gacaca iba itangiye kubajogora abamubuzaga bati : � Nyamwangakumva ntiyanze kubona �.
� Abanyarwanda bari hanze bati yaradukumiriye yubaka akazu, agahindura ikiguri nunga nka cya kindi Christophe Mfizi yigeze kuvuga ku ngoma ya MRND.
Hari n�abasore b�i Cyangugu barimo Ndeze, Joram, na bagenzi babo bavuze ko abanyarwanda bazajyanwa n�umuhengeri babafatira ku kibuga cy�indege i Kanombe bavuye i Burayi.
� Abanyapolitiki bari hanze bashinja guverinoma ya Perezida Paul Kagame ibyaha nk�ibya rusofero ubu biyunze n�abahoze mu butegetsi bwe, nibo bafite ifrimbi barasifura amakosa umuryango FPR ukora, abandi bari guterera umusozi wa Bigogwe ngo barebe ko bazafata FPR Inkotanyi mpiri mu matora ya 2010.
� Abanyapolitiki kandi bamwe bari mu kogeza uwo mukino, harimo n�inshuti n�imiryango ya ba cadre ba RPF, bafunze bazira kuyongobeza ibya rubanda ibi byose bituma Perezida Paul Kagame abura ayo acira n�ayo amira.
Mu bahunze kandi harimo abanyamakuru b�UMUSESO, UMUVUGIZI basanzeyo abandi barimo Umuyobozi Mukuru w�ikinyamurkuru UMUCO, n�abandi �

� Yabaye nka wa mwana murizi udakizwa intozi. Ahanganye n�abanyapolitiki bari inyuma y�u Rwanda, ba rusahurira mu nduru bo FPR bahunze, abatishimye bari mu gihugu, hakiyongeraho ibiciro bizamuka ku isoko, ifaranga ritaboneka, ibibazo by�abacitse ku icumu bitabonerwa ibisubizo, imanza za Arusha zitarangira, Minisitiri Karugarama yirirwa asaba ko bafatwa kandi abo basangiye amaraso bari muri guverinoma i Kigali.

Mu gusoza nanjye nti � ubumwe butiyunga mwarafatangije urugamba, bukunga Guverinoma n�abicanyi bakigendana amaraso mu ntoki, bubyara amayira abiri;
Ngiyo Green Party ya Frank Habineza na Charles Kabanda n�abayiherekeje;
Ngiyo PS Imberakuri ya TURA TUGABANE yamaze kubyara amahari, ubu akaba ari asa n’uri muri purigatori aho ategereje kujyanwa imbere y�ubutabera;
Abana b’abanyapolitiki ba Revolution 1957 n�aba Militant;
Ntibagiwe n�umwami w�u Rwanda ushobora kuzatanga akiri Umuhungu ngo ntiyarongorera Ishyanga. Ariko nkuko byavuzwe mu ntangiro z�umwaka ngo � Ntazahera Ishyanga bitinde bitebuke azataha �

Mbwira wowe wize menshi?

ONU umwanzuro wa 955 wemeza ko habaye jenoside n�ibikorwa byibasiye inyoko muntu. Victoire Ingabire abishingiraho ashinja u Rwanda ko habayeho jenoside ko hari n�abahutu bishwe mu Rwanda n�i Kongo.
ONU irangije ishinja n�Ingabire ko akorana n�imitwe y�iterabwoba, kandi di ! Abazungu barangiza ngo mu Rwanda ubutabera n�uburenganzira bw�ikiremwa muntu ntibyubahirizwa, ikitwa demokarasi ngo ntakiharangwa, bagaha u Rwanda inkunga bakayiha n�abayirwanya.

Abanyapolitiki ko bambwira ko bize menshi batekereje ako gakoryo k�abera n�ubwo atari bose! Ntibyatuma abanyapolitiki bari mu mahanga baba mbere 1994 na nyuma yaho bicara bakajya inama bagasaba iyo ONU n�inshuti z�u Rwanda kutazongera guteranya abanyarwanda n�abanyafurika muri Rusange kubera inyungu zabo batwigisha demokarasi batagira.

Umwami Kigeri V Jean Baptiste Ndahindurwa nawe yemeza ko yirukanwe n�abazungu ntacyo apfa n�abanyarwanda, ukunda umwana kurusha nyina aba ashaka kumurya !

Bagambaniye Umwami, bazana Kamarampaka, baduha ubwigenge bucagase, abanyarwanda bapfa barebera; 2003, abanyarwanda bajya mu matora ntibanyurwa indorerezi z�iburayi zirarira mu Ruhengeri ababibonye barumirwa…

Gerard Gahima yashinje abandi, igihe cye kigeze arahunga ageze ishyanga araruca ararumira. Martin Ngoga abo ashinja nibamushinja azahungira he? ko yafunze umunyamerika kandi aribo batanga ubuhungiro!?

Mbega abanyarwanda batihanganirana mu bitekerzo no mu butunzi!
Nyakwigendera Jenerali Fred Gisa Rwigema, Ubuto Ubwenge n�amaraso yabituye u Rwanda!
Njyewe, wowe, n�abandi duhagaze he?

Source: Umurabyo.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

2 comments

1 Rwandan Journalist Arrested for Comparing President Kagame to Hitler | Rwandinfo_ENG { 07.13.10 at 07:15 }

[...] can cause insecurity.” Here is the article written by Saidati Mukakibibi in UMURABYO Nr 29: Kagame azaba uwande mu bihe biri imbere? Related: – Rwanda�s President Paul Kagame announces: �They call me [...]

2 Paul Brannan { 07.13.10 at 08:43 }

Is it possible to get a translation of this article into English or French?

Leave a Comment