U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda rwarekuye Umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder

Erlinder with his lawyer in KigaliErlinder ari hamwe n’Umwunganizi we i Kigali

Kigali – Urukiko Rukuru rwa Repubulika ruyobowe n’umucamanza Johnson Busingye rwategetse irekurwa rya Professor Peter Erlinder ku mpamvu z’uburwayi.
Ukurekurwa kwe ariko ntikuvanaho ko akomeza gukurikiranwa ku byaha aregwa byo “gupfobya no guhakana Jenoside” yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Iryo fungurwa rya Prof. Peter Erlinder rije rikurikira igitutu cyaturutse ku bantu benshi hirya no hino ku isi bamaganye cyane ifungwa rye rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ko yarekurwa kubera uburwayi, ndetse no kuri Loni n’Urukiko rwa Arusha (TPIR – ICTR) bwasabye ko yarekurwa vuba na bwangu.

Tubibutse ko Peter Erlinder ufite imyaka 62, yakoze umwuga w’umunyamategeko mu gihe cy’imyaka isaga 30. Yigisha amategeko muri Kaminuza zinyuranye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’Umuyobozi wa “The International Humanitarian Law Institute” i Minessota muri USA. Ni na we ukuriye ishyirahamwe ry’Abavoka ku ruhande rw’Ubwunganizi bose bakorera mu rukiko mpuzamahanga ku Rwanda ruri Arusha muri Tanzania.

Isomwa ry’imyanzuro y’Urukiko rukuru ryakozwe Professor Erlinder adahari kubera ko yari mu bitaro.

Nyuma y’iki cyemezo cyo kurekura Prof. Erlinder, abamwunganira bagaragaje ko babyishimiye cyane. Na Victoire Ingabire yari yaje kuburanira yahise asohora itangazo ashimira abokeje ubutegetsi bw’u Rwanda igitutu bose kandi asaba ko bakomeza gushyigikira abaharanira ukuri, demokarasi n’ubutabera mu Rwanda.
Reba: Ingabire’s declaration after release of her lawyer Erlinder from Rwandan prison

– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*