Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ubutegetsi bwa FPR buritwaza amatora bugacuza abaturage utwari tubatunze

Kigali – Muri iyi minsi hari inkundura y�ishyaka FPR-Inkotanyi riri gukora ibishoboka byose ngo ripfukirane abanyarwanda ribavutsa uburenganzira bwo kugira ubwisanzure mu bikorwa byose bijyanye no kuzihitaramo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere.

Ubu abakozi ba leta bose bakaswe 1/3 cy�umushahara ubatunze byitwa ko ari ugushyigikira amatora . Uko gukata imishahara y�abakozi mu buryo butemewe n�amategeko byateye benshi muribo ibibazo. Abafitiye imyenda za banki bagomba kwishyura buri kwezi bafite ibibazo byo kwishyura.

Abandi nk�abarimu bahembwa intica ntikize urasanga babuze uko bapfundikanya ngo ukwezi gushire imiryango yabo itishwe n�inzara.( bakatwaho amafaranga 20.000 Frw, 15.000 Frw, 5.000 Frw, 2500 Frw hakurikijwe ikiciro bigishamo).

Ubu abaturage hirya no hino batagira agashahara bari kwakwa amafranga 1000 FRW kuri buri rugo yo gukoresha mu matora. Umukene utayabonye ubuyobozi bugafatira kimwe mubyo atunze nk�itungo , kugeza ku bapfakazi batagira kivurira ubuyobozi bwatwariye ihene nko mu karere ka Rubavu, abacuruzi batemeye gutanga ayo mafaranga badasobanukiwe n�impamvu zayo bagafatirirwa ibicuruzwa byabo.

Kuba kandi FPR ariyo ifite ubutegetsi ikaba ariyo iyoboye akanama gashinzwe gutegura amatora, bimaze kugaraga neza ko ingamba zose zirigufatwa zigamije gukomeza kuvutsa abanyarwanda ukwishyira ukwizana mu gihugu cyabo bashyirwaho igitugu mu byemezo bibafatirwa bijyanye nayo matora.

Ikimaze kugaragara ni uko FPR kubera kutiyizera bihagije yafashe ingamba zo kuburizamo abatavuga rumwe kwiyamamaza ikoresheje inzego z�ubuyobozi bw�igihugu yihariye yonyine hamwe n�abandi biyemeje kuyikorera mu kwaha.
Kugeza ubu ishyaka riharanira kurengera ibidukikije na demokarasi mu Rwanda �Green Party�, kimwe n�ishyaka rya FDU-Inkingi izo nzego z�ubuyobozi zakagombye kuyemera, zikayaha ubuzimagatozi nkuko amategeko abiteganya, zikomeje kuyakumira ngo atagera ku baturage ku mugaragaro, ababwire ingamba zayo.
Umuyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Ishyaka ryatanze kwiyamamariza umwanya wa Perezida w�igihugu, yambuwe uburenganizra bwo gutembera mu gihugu, ahora mu manza z�urudaca, avoka we Peter Erlinder bamufunze amanzanganya.
Ishyaka Imberakuri PSI, ryo ryemewe n�amategeko, ubutegetsi bwaryigabyemo burarisandaza kugira ngo bubuze ubuyobozi bwahanze Ishyaka gupiganwa nabwo mu matora.

Kubera ibyo byose, FDU-Inkingi :

* turagaya imikorere nk�iyi yo kwaka abaturage amafaranga ikoresheje igitugu, ititaye ku kababaro k�abaturage, ubukene bunuma;

* turasaba ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi guhagarika igitugu ivutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwinjira mw�ishyaka rya politiki bashaka;

* turasaba dukomeje ubutegetsi bwa FPR kuvanaho inzitizi zose kugira ngo amashyaka FDU-Inkingi na Green Party ahabwe ubuzimagatozi ashobore gukora politiki ku mugaragaro;

* turasaba dukomeje ubutegetsi bwa FPR gusubiza Madamu Victoire Ingabire uburenganzira bwe, na avoka we Peter Erlinder akarekurwa nta yandi mananiza bubashyizeho kugira ngo bakore imilimo biyemeje;

* Kubera ko bigaragara ko amatora y�umukuru w�igihugu ateganyijwe uyu mwaka arimo uburiganya bw�inshi no kuvutsa abanyarwanda ubwisanzure bwabo n�ishyaka riri ku butegetsi , FDU-Inkingi irasaba abantu bose bakunda demokarasi, bakunda amahoro gufasha abanyarwanda kurwanya akarengane no guca burundu ingoma y�igitugu mu Rwanda, u Rwanda rukaba igihugu kigendera ku mategeko aho buri wese yishyira akizana.

* twongeye gusaba ko amatora ateganijwe kw�italiki ya 9 Kanama yakwigizwayo agategurwa neza kubera ibibazo byinshi bitari byakemurwa birebana n�uburenganzira bw�amashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi kugira ngo kandi buri Munyarwanda wese ayagiramo uruhare mu bwisanzure kandi ntawe uvukijwe uburenganzira bwe.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi
Sylvain Sibomana
Kigali, 11 Kamena 2010

++(250) 728636000 [email protected]
www.fdu-udf.org www.victoire2010.com
Kigali -Rwanda

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment