Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Nyuma y’iminsi ibiri arasiwe i Johannesburg, Kayumba Nyamwasa yavuye mu bitaro


Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa mu bitaro i Johannesburg

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasohotse mu bitaro bya ‘Morningside Clinic’ by’i Johannesburg kuri uyu wa mbere, ubu akaba arwariye iwe mu rugo i ‘Melrose Arch Residence.’

Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe imbere y�urugo rwe kuwa gatandatu ubwo yari avuye guhaha ari kumwe n�umugore we hamwe n�umushoferi. Umugore we Rosette Kayumba akaba yemeza ko abo bicanyi baba baroherejwe na Perezida Kagame.

Hagati aho igipolisi cya leta ya Afrika y�Epfo kimaze guta muri yombi abantu bagera kuri batandatu bakekwaho kuba baragize uruhare mu gushaka kwica Kayumba.

Gen. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu bantu ba FPR baregwa kuba barakomye ku mbarutso ya jenoside mu Rwanda akaba ashakishwa n’ubucamanza bw’u Bufransa na Espagne hamwe n’abo bafatanyije gukora ibyaha byibasiye inyoko-muntu barimo Generali Paul Kagame.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

2 comments

1 J.B.KAMANZI { 06.24.10 at 05:24 }

Kwicya Gen.KAYUMBA siwo muti w’ikibazo cya Politic mu Rwanda.(Kwica Kayumba !) ibya p.Kagame na Gen.Kayumba bizasobanuka mugihe kitarenze imywak ibiri.Kandi ngirango iyo hari ama teams abiri mucyibuga buri muntu wese afite uburenganzira bgo gufana iyo ashaka.

2 Barataka Abana { 06.24.10 at 05:47 }

Imana ishimwe ko yakize, ababikoze nibatanamenyekana Imana izabahana.

Leave a Comment