Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Green Party yemera ko “Ingengabitekerezo ya jenoside” mu Rwanda yatangiranye n’ihirikwa ry’ingoma ya cyami

by Frank Habineza.

Dore imyumvire y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ku “Ngengabitekerezo ya Jenoside” nk’uko byatangajwe n’ishyaka ku tariki ya 3 Kamena 2010.

Ingengabitekerezo ya Jenoside

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryemera rwose ko ikibazo cy�ingengabitekerezo ya jenoside cyatangiye kera mu myaka ya 1950 nyuma y�ihirima ry�ingoma ya cyami, bigakomeza biganisha kuri jenoside y�Abatutsi yo mu 1994. Iyi ngengabitekerezo ya jenoside ni ibikorwa, amagambo n�imigambi yo kurimbura abavandimwe b�abanyarwanda, ariko kuva mu 1994, jenoside ikiri mu mitwe yacu, iyi jenoside yibasiye Abatutsi kurusha abandi bantu abaribo bose.

Turamagana byimazeyo uwariwe wese waba afite imigambi yo gusubiza inyuma igihugu, mu bihe nk�ibya jenoside yo mu 1994.

Twemera ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside ryari rikwiye gusobanuka neza, rikagororwa ku buryo nta wajya aryitwaza mu kuniga ibitekerezo bya politiki no gucecekesha abantu avuga ko bafite ingengabitekerezo ya jenoside. Ibi byazagabanya icyizere itegeko-nshinga ryatagaga ku bwisanzure mu mvugo.

Frank HABINEZA
Perezida Fondateur w�Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment