Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ibuka yakoresheje urugendo rwo kwamagana umunyamerika Peter Erlinder waje kuburanira Ingabire

Peter ErlinderPeter Erlinder: �How I am treated will tell us a lot about the nature of the Rwandan government��

Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 28/5/2010, Ibuka ifatanije n�abanyarwanda ndetse n�abanyamahanga baba mu Rwanda bakoze urugendo rwo mu mutuzo rugamije kwamagana Peter Erlinder, umunyamategeko w�Umunyamerika wigisha muri Kaminuza ya Minessota, akaba aregwa guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Urwo rugendo rwitabiriwe n�abantu benshi biganjemo urubyiruko rwari rufite ibyapa byanditseho amagambo yo kwamagana Peter Erlinder, rwahereye kuri KCB ku Kimihurura, berekeza kuri Minisiteri y�Ubutabera, nyuma berekeza kuri Ambasade y�Amerika mu Rwanda hanyuma urugendo rusorezwa ku biro bikuru bya Police y�Igihugu ku Kacyiru.

Mu butumwa bwatangiwe kuri Minisiteri y�Ubutabera, Perezida wa Ibuka Simburudari Th�odore yavuze ko Peter Erlinder ahakana jenoside y�abatutsi ndetse akavuga ko ahubwo abayihagaritse aribo bakwiriye gufatwa. Simburudari yavuze ko Leta y�u Rwanda by�umwihariko minisiteri ifite ubutabera mu nshingano zayo, nk�uko hari amategeko ahakana abapfobya n�abafite ingengabitekerezo ya jenoside, ikwiriye gushyikiriza Peter Erlinder ubutabera akaryozwa gupfobya jenoside.

Kuri Ambasade y’Abanyamerika ku Kacyiru, Ibuka ifatanije n�abitabiriye urugendo babwiraga Amerika ko ubwo itasibye gusaba imbabazi ko itabashije guhagarika jenoside, igashyira imbaraga mu gushaka gufata Kabuga n�abandi bajenosideri, idakwiriye kugira ubutabera burobanura ikanafata na Peter Erlinder nk�umuturage wabo akaryozwa gushyigikira abakoze amahano mu Rwanda. Ni nako kuri Police y�Igihugu byagenze aho babazaga police uko umuntu nka Peter Erlinder yabaciye mu rihumye akinjira mu gihugu. Bose bagiraga bati: �Nafatwe ashyikirizwe ubutabera cyangwa acibwe mu gihugu cy�u Rwanda�.

Perezida wa Ibuka avugana n�abanyamakuru yavuze ko ubuyobozi bw� u Rwanda ari bwiza ariko ko bakwiriye kuba maso (vigilants) kuko bidakwiriye ko umuntu nka Peter Erlinder uzwi mu gushyigikira jenoside aza mu Rwanda uko yiboneye ntihagire igikorwa kandi nta budahangarwa afite.

Tubibutse ko Peter Erlinder ari umunyamategeko uyobora ishyirahamwe ry�abavoka baburanira abashinjwa jenoside mu rukiko rwa Arusha, akaba kandi ari avoka wa Bagosora, Anatole Nsengiyumva, Gratien Kabirigi, akaba kandi ariwe uburanira Agathe Kanziga wahoze umufasha wa Yuvenali Habyarimana.

Ikindi twababwira ni uko uyu mugabo ari we wajyanye ikirego mu rukiko arega Perezida wa Repubulika paul kagame ubwo yari mu ruzinduko mu mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe z�Amerika.

[Igihe]

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

1 comment

1 U Rwanda rwafashe Umunyamerika Peter Erlinder uburanira Victoire Ingabire | Rwandinfo-Kinya { 05.28.10 at 11:50 }

[...] aho kandi, i Kigali habaye imyigaragambyo yateguwe na IBUKA igamije kwamagana Erlinder. Reba: Ibuka yakoresheje urugendo rwo kwamagana umunyamerika Peter Erlinder waje kuburanira Ingabire. – Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano. – [...]

Leave a Comment