Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afrika y’epfo

Lt Gen Faustin KAYUMBA Nyamwasa yarasiwe mu mujyi wa Johannesbourg mu gitondo cyo kuwa Gatandatu taliki ya 19 Kamena 2010.

Umugore we Madamu Rosette Nyamwasa, yatangarije abanyamakuru ko barasiwe imbere y’irembo ry’urugo rwabo i Johanesbourg, bavuye guhaha.
Yagize ati “tukihagera umugabo wirabura wari ufite pistolet yadusatiriye atangira kurasa mu idirishya ryegereye shoferi, kuko ikirahure cyari kimanuye bucye. Umushoferi yatambamiye umwicanyi, umugabo wanjye asa n’uwihengeka amasasu amufata mu nda ahegereye igifu. Uwo mugabo yazengurutse imodoka ashaka kongera kurasa, ariko ntibyamushobokeye, imbunda ye yasaga n’itakirimo amasasu, kuko nta rindi ryasohotsemo. Nyamwasa afunguye urugi ngo yirwaneho undi ahita yiruka, nanjye nzamura ijwi, mpamagara mpuruza”

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yahise ajyanwa mu bitaro byigenga by� i Johannesbourg. byitwa ‘Morningside Clinic’.
Madamu Rosette Nyamwasa yavuze ko uwabarashe yari agamije gusa guhitana umugabo we. Aremeza ko agomba kuba yaratumwe na Paul Kagame kubera ko yanivugiye ko azamukurikirana kanki ko ngo azicisha isazi inyundo.
Inzego z’iperereza ziracyashakisha uwo muntu warashe Lt Gen Nyamwasa.
Hagati aho ariko Kayumba Nyamwasa ngo yaba agenda yoroherwa nk�uko bitangazwa n�umuryango we.
Tubibutse ko Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa ashakishwa n�ubutegetsi bw�u Rwanda buvuga ko afitanye isano n�iterwa rya za gerenade mu mujyi wa Kigali. Arashakishwa kandi n�inkiko zo mu Bufaransa no muri Espagne kubera ibyaha bya genoside no kwibasira inyoko muntu mu Rwanda no muri Kongo ahuriyeyo na Kagame n�abandi bayobozi bakuru bo muri FPR/APR.
Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, irahakana ko iri inyuma y�uko gushaka kwica Nyamwasa, ariko ababikurikiranira hafi ntibabifataho ukuri kuko bibuka uko abandi bitaruye FPR mbere bishwe, barimo Seth Sendashonga na Theoneste Lizinde.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment