Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ibitutsi bya Kagame n’abambari be birakabije

par Charles I.

Paul Kagame

Paul Kagame: Imbwa zimoka ntizizambuza gukomeza urugendo rwanjye.

Umwera w�ibitutsi bya Kagame umaze gukwira mu bo ayoboye

Atera mu rya Kagame, umujyanama n’umuvugizi we Joseph Rwagatare yavuze ko abantu barimo kuvuga ibitagenda bameze nk�imbwa zimoka ziruka ku modoka, zananirwa zikagaruka, zigategereza indi yaza zikongera zikayirukaho zimoka ariko ngo amajwi yizo mbwa ntacyo ashobora gutwara imodoka.

Hashize iminsi abantu batandukanye, imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu, ibinyamakuru bitandukanye byo kwisi, byamagana ibikorwa bigayitse Leta ya Kagame imaze iminsi ikora, birimo kwirukana abarengera uburenganzira bw�ikiremwa muntu (HRW), kwirukana itangazamakuru ryigenga, kubangamira amashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi bwa Kagame n�abantu ku giti cyabo bashaka kwiyamamariza umwanya wa perezida mu matora ataha, kwica abanyamakuru, ndetse no gukurikirana impunzi mu mahanga aho zihishe, n�ibindi bibi byinshi.

Ibyo byandikwa byerekana ko niba Leta ya Kagame idahindutse ibintu byakomeza kuba bibi cyane, kandi ndetse bamwe bakabyandika cyangwa se bakabivuga ku maradiyo mpuzamahanga bakurikije uko bo babibona.

Ayo majwi yose yabaga atabariza u Rwanda, n�abanyarwanda , kandi atunga agatoki Kagame n�ubutegetsi bwe ngo bikubite agashyi bahindure imiyoborere yabo, cyane ko burya Leta ikora neza yumva amakosa bayivugaho igashaka uko iyakosora.

Ibi rero Leta ya Kagame ntibikozwa, ahubwo umuco wo gutukana Kagame yadukanye mu Rwanda, wo gutukanira mu ruhame, ahantu hateraniye abantu biyubashye, n�ahandi hantu twubahaga, ibi ni ubundi umuntu wese wiyubashye (uwo mu kinyarwanda bakunze kwita Imfura) ntashobora kubikora.

Uyu muco rero ugayitse, utifuzwa, utatoza umwana wawe cyangwa uw�umuturanyi, nyakubahwa Perezida wa Repubulika y�u Rwanda General Paul Kagame, umubyeyi, w�abana, amaze kuwukwiza mu bo ayoboye, aka wa mugani w�ikinyarwanda ngo �ihene mbi ntawe uyizirikaho iye�, cyangwa ngo �umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose hose�.

- Iyumvire aho Prezida w�u Rwanda Paul Kagame avuga ko abahunga igihugu ari nk�amazirant�

- Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi

“Kuva amateka y�ubuyobozi bw�u Rwanda yamenyekana, nta muyobozi uravuga ijambo mu ruhame cyangwa mu nyandiko ishyirwa mu ruhame atukana nk�uko ubu basigaye babikora.”
Umuvugizi.

Nyuma yo kwita amazirantoki, amasazi, n�ibindi bitutsi byinshi tutamenyereye ku bakuru b�ibi bihugu, Perezida Kagame atatinye gutukira mu ruhame abantu basangiye akabisi n�agahiye, bamufashije kwicara ku intebe, y�ubuyobozi ariho ubu, noneho uwo murage mubi ubanjirije kuri Joseph Rwagatare umwe mu bajyanama ba Kagame, utatinye gufata ku gahanga agatuka abantu bose abanyarwanda n�abanyamahanga, mu izina ry�abanyarwanda, yicaye kuri �The New Times� ikinyamakuru bavugako aricyo gikoresha itangazamakuru ry�umwuga, cy�ishyaka riri ku butegetsi, ku itariki ya 6 Nyakanga yunze mu ryashebuja agitukaniramo ku mugaragaro yita bamwe mu banyarwanda n�abanyamahanga �Imbwa zimoka� nk�uko Perezida yabise mu kiganiro aherutse kugirana n�abanyamakuru.

Izo mbwa rero nk�uko nyakubwahwa Joseph Rwagatare, abivuga ngo ni abantu nka Dr Vincent Magombe, wanditse mu kinyamakuru Independent cyandikirwa mu Bwongereza, ku itariki ya 2 Nyakanga anenga ubutegetsi bwa Kagame.

Undi ni Terkastan akaba ari umushakashatsi wa Human Rights Watch uherutse kwirukanwa mu Rwanda akaba kandi ari inararibonye ku Rwanda �expert on Rwanda�, n�abandi benshi yavuze mu nyandiko ye.

Abo bose uyu mujyanama wa Perezida Kagame ntiyatinya kubita Imbwa zimoka!

Amajwi yabo atabariza abanyarwanda atunga agatoki Leta ya Kigali, amajwi ayisaba kwikubita agashyi akareka uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa mu Rwanda, ayita amajwi y�imbwa (kumoka)!

Mu mvugo ye nyandagazi kuko ari imvugo itukana, yavuze ko abantu barimo kuvuga ibitagenda bameze nk�imbwa zimoka ziruka ku modoka, zananirwa zikagaruka, zigategereza indi yaza zikongera zikayirukaho zimoka ariko ngo amajwi yizo mbwa ntacyo ashobora gutwara imodoka (�that it is common for dogs to run in a pack and bark at a moving train or other vehicle until they tire and stop. They will wait for the next train and repeat their running and barking all over again. All the while the train chugs along unaffected by the noise of a single dog or a pack of them.)

Leta ya Kagame yakunze gushinja itangazamakuru ryigenga ryo mu Rwanda ko atari itangazamakuru ry�umwuga, kuko ryanengaga imikorere ya Leta ye, n�abanyamahanga badahwema kunenga; igashyigikira itangazamakuru rya Leta, none niryo ritangiye gukoresha itukana. Aha rero umuntu akaba yakwibaza niba iri tukana ritangiye gushyirwa muri iri tangazamakuru naryo ari bimwe mu biranga itangazamakuru ry�umwuga!

Uyu muco w�itukana umaze kuba rusange kuri Perezida Kagame n�abayobozi bamwegereye , umaze kugaragaza u Rwanda nk�igihugu, kiyobowe n�abayobozi bataye umuco nyarwanda. Kuko kuva amateka y�ubuyobozi bw�u Rwanda yamenyekana, nta muyobozi uravuga ijambo mu ruhame cyangwa mu nyandiko ishyirwa mu ruhame atukana nk�uko ubu basigaye babikora.

Amateka nk�aya y�abayobozi batukana ngo yaba aheruka mu gihe cya Politiki igihe cya Idi Amini, mu mvugo cyangwa mu nyandiko nk�urwandiko yandikiraga Mwalimu Nyerere wari Perezida wa Tanzaniya, ubwo yamwandikiraga ibaruwa irimo ibitutsi.

Umwe mubo twaganiriye turimo gutegura iyi nkuru, yibazaga impamvu Leta inanirwa gusubiza ibyo bayinengaho mu buryo bwa diplomacy, igahitamo gukoresha ibitutsi, nk�ikimenyetso kigaragaza ko idashoboye gusobanura ibyo ishinjwa cyangwa ko ibyo ishinjwa biba ari ukuri, kandi igahitamo gutukana no gukanga nk�ikimenyetso cy�igitugu bakunze kuyivugaho.

Uyu murage mubi wo gutukana nizere ko utazafata abanyarwanda bose ko bamaze kubona ko ntaho watugeza. Akawa mugani ngo �Akamasa kazaca inka kazivukamo.�
Muramenye rero banyarwanda mutazacika ku muco wanyu wo kwiyubaha, w�ubupfura, no gushyira mu gaciro kubera umuntu umwe.

Source: Umuvugizi.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

1 comment

1 Gigi { 07.12.10 at 07:15 }

Nonese niba mu banyarwanda harimo abamoka nkimbwa, cyangwa abakwiriye kubwirwa ukuri, tubireke kubivuga bya bindi bya kinywarwanda aho abantu batabwizanya ukuri? Kagame ntabwo aruko ateye rero we avugira hanze- aho kunigwa nijambo nkabanyarwanda benshi uko babigenza, yanigwa nuwo aribwiye

Leave a Comment