Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Jean Bosco Barayagwiza yitabye Imana muri Benin

Jean Bosco Barayagwiza

Jean Bosco Barayagwiza

Arusha, Tanzania � Leta ya Benin yamenyesheje Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda ko Jean Bosco Barayagwiza yitabye imana ku cyumweru 25 Mata 2010 mu bitaro bya Ou�m� i Porto-Novo, aho yari arwariye kuva tariki ya 5 Werurwe 2010.

Jean-Bosco Barayagwiza yavukiye muri komine ya Mutura, prefegitura Gisenyi (Rwanda). Yari afite impamyabushobozi mu by’amategeko. Yari Diregiteri w’ibya Politiki muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda. Ni umwe mu bashinze ishyaka Impuzamigambi (CDR) muri 1992 akaba kandi ari mu batangije Radio RTLM (Radio T�l�vision Libre de Mille Collines).

Jean Bosco Barayagwiza yaciriwe urubanza n’urukiko TPIR rwa Arusha ku tariki ya 28 Ugushyingo 2007, akatirwa igifungo cy’imyaka 32 kubera ibyaha yaregwaga bifitanye isano na jenoside no kwibasira inyoko muntu. Kuva kuri 27 Kamena 2009 yari afungiwe muri gereza ya Akpro-Miss�r�t� muri B�nin.

Tumwifurije iruhuko ridashira kandi twifurije umuryango we gukomera muri ibi bihe by’akababaro.

Ibifitanye isano:
- Jean Bosco Barayagwiza appelle au secours
- D�c�s au B�nin de Jean Bosco Barayagwiza, rwandais condamn� par le TPIR

8 comments

1 SEMANZI { 04.26.10 at 05:38 }

Yashingaga SEDERI yo kumara abatutsi we azi ko azatura nk’umusozi, ni uko we azigira kwa Rusufero naho ubundi nta yakagombye kugira ikimwaro gikabije umuntu upfana umwanda nk BARAYAGWIZA

2 SEMANZI { 04.26.10 at 05:43 }

UBUGOME NIBWO BWAMURANZE GUSA AJYANYE UMUVUMO W’IMANA

3 Rwandanziza { 04.26.10 at 14:11 }

Twifurije umuryango we kwihangana muri ibi bihe bikomeye. Birababaje kubona yitabye imana nyuma yo kugeza kuri TPIR, ko arwaye cyane, ikanga ko yavurizwa hanze. Kabone niyo umuntu yaba afunze afite uburenganzira bwo kubaho. Ntekereza ko amakorwa yakozwe atazongera gukorwa. Uburenganzira bw�ifungwa bugomba kubahirizwa

4 celestin semasana { 04.30.10 at 10:47 }

Mes condoleances les plus attristees a la famille Barayagwiza. Je suis aussi originaire de sa commune natale (Mutura-Gisenyi) et j’ai connu ce regrette quand j’etais encore tres jeune a travers mon oncle qui faisait ses etudes dans l’ex URSS avec lui. Maleureusement mon oncle est decede quelques annees avant la guerre. Personellement, je n’ai jamais rencontre le regrette mais je connais beaucoup de sa famille specialement son frere qui m’offrait souvent une brochette quand je rentrais de Kigali pour visiter ma famille. J’ai beaucoup a regretter sa mort surtout la facon dont l’ONU l’a ttraite (mal) durant la periode de maladie.
Que son ame repose en paix.

5 rwanda { 05.06.10 at 08:04 }

wowe Semanzi umushinja depuis quand ikiremwa muntu kijyanisha undi kwa Shitani, ese ubwo ushobora kubyemeza neza ko ariwe washiinze CDR?? cg se urupfu rwe ruragushimisha wowe uzi urwawe uko ruzagenda, nkubwije ukuri ko ntaho utandukaniye nabo bose bishe,useka uyu munsi ejo ukarira, rero shikama utuze kuko aho ari ameze neza kukurusha wowe uri kuri ino si yabagome, il te plain ahubwo niba warunabizi….Isengere ahubwo kakubayeho…peace

6 andrew { 06.09.10 at 08:30 }

me; iam not judging but GOD will give real judgement but good to be accountable for what you have done

7 Barataka Abana { 06.24.10 at 06:10 }

Umurundi yatutse undi uragapfa, nawe aramusubiza ati nogaya imbwa itazansangayo.
Ntabwo apfuye ko ari mubi apfuye kubera gih kigeze

8 TUMWINE George { 07.10.10 at 06:43 }

sha ibya Kagame byo kwita abantu amazina nkayo byo arabimenyereye yise na Karegeya ngo n’ubusa nonese arongeye abise amazirantoki. turi no mwishyamba muri 1992 yatutse abana bahungaga urugamba ku bwinzara n’ibindi bibazo ngo ntacyo bamaze rwose ntibibatangaze kuba yarise abantu babanye mwishyamba kandi inshuti ze ngo n’amabyi. Mugire ibihe byiza kandi tunakomeze dusengere igihugu cyacu.

Leave a Comment