Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Victoire Ingabire yiyemeje guhagarika gusubiza ibibazo by’ubushinjacyaha

Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi, yatangaje uyu munsi ko yamenyesheje ubushinjacyaha ko ahagaritse gusubiza ibibazo bumubaza.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Ingabire yavuze ko ifatwa ry’uwari waje kumuburanira, Professor Peter Erlinder, riteye isoni kandi ko rigamije kumwima uburenganzira ahabwa n’amategeko.

Yavuze ko ali Prezida Kagame ari Prokireri Ngoga batangaje ko ubushinjacyaha bufite ibimenyetso simusiga, avuga rero ko bwari bukwiriye kubishyikiriza urukiko aho gukomeza kuta igihe bavuga ngo baracyashakisha ibindi bimenyetso.

Nyamara umuvugizi w’ubushinjacyaha, Augustin Nkusi, yabwiye BBC ko bagifite ibyo bashaka kubaza Ingabire, avuga ko Ingabire afite uburenganzira bwo guhitamo kutavuga.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

1 comment

1 Audric { 06.01.10 at 14:06 }

bravo madame,uzapfe gitwari,aho kureka bakugaraguza agati.

Leave a Comment