Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Umuyobozi wa PS Imberakuri Bernard Ntaganda aramagana uko FPR icamo ibice andi mashyaka


ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N� 004/P.S.IMB/ 010

Nyuma y�ifatwa n�ifungwa rya Bwana HAKIZIMFURA Noel wari umuyobozi w�Ishyaka rya P.S.PAWA ryashinzwe rigashyigikirwa na FPR INKOTANYI; Bushingiye ku bikomeje gutangazwa n�Ibinyamakuru bya Leta n�ibindi biri mu kwaha kwa FPR INKOTANYI;

Ubuyobozi bw�Ishyaka ry�Imberakuri buratangariza Abanyarwanda n�ibihugu by�amahanga muri rusange, Imberakuri by�umwihariko, ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere :

Bwana HAKIZIMFURA Noel kimwe n�Abasangirangendo be MUKABUNANI Christine na NIYITEGEKA Augustin ntabwo ari Abayoboke b�Ishyaka P.S.IMBERAKURI ahubwo ni abayobozi b�Ishyaka P.S.PAWA; ishami rya FPR INKOTANYI. Bukaba bwamagana itangazamakuru rya Leta rikomeje kuyobya Abanyarwanda n�amahanga ryemeza ko abo bagizibanabi ari abayoboke b�Ishyaka ry�Imberakuri kandi barirukanywe burundu mu Ishyaka.

Ingingo ya 2 :

Ifatwa n�ifungwa rya Bwana HAKIZIMFURA Noel wari umutoni wa kadasohoka wa Leta ya Kigali wakoreshejwe hamwe n�abasangirangendo be mu gushaka gusenya Ishyaka ry�Imberakuri biragaragaza neza ko Bwana HAKIZIMFURA Noel yari amaze kurangiza ikiraka yahawe na FPR bityo akaba yaragombaga guhembwa kiriya gihembo cyari cyitezwe na benshi. Urwishigishiye ararusoma! Madame MUKABUNANI Christine niwe utahiwe kandi nta mugaragu w�inda uzagira amahoro.

Ingingo ya 3 :

Kuba Bwana HAKIZIMFURA Noel afunzwe akurikiranyweho igikorwa cy�ubugome kandi yari umutoni wa kadasohoka wa FPR INKOTANYI biragaragariza Abanyarwanda ndetse n�amahanga ishusho y� abantu Leta ya Kigali ikoresha batagira akayihayiho ka politiki barangwa no kwikubira no kwikunda.

Ingingo ya 4 :

Ishyaka ry�IMBERAKURI rihangayikishijwe cyane n�ubu buryo bushya Leta ya Kigali yatangije bwo gucamo ibice amashyaka atavuga rumwe na FPR irema za PAWA mu rwego rwo kuyobya uburari kugira ngo izivugane abatavugarumwe na FPR maze bizitirirwe gusubiranamo. Abanyarwanda n�amahanga ntibagomba kwibagirwa ko PAWA zashinzwe na MRND zagaritse ingogo z�abanyapolitiki byaje no kubyara amahano yabaye mu 1994.

Bikorewe i Kigali,kuwa 26 Gicurasi 2010

Prezida Fondateri w�Ishyaka P.S. IMBERAKURI

Ma�tre NTAGANDA Bernard

(S�)

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment