Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Urukiko rwategetse ko umunyapolitiki Bernard Ntaganda akomeza gufungwa

Bernard Ntaganda - Leader of PS-ImberakuriBernard Ntaganda – Umuyobozi wa PS-Imberakuri

Kigali – Kuri uyu wa gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gusuzuma ibirego n�ubwiregure bwa Ma�tre Bernard Ntaganda rwategetse ko ku mpamvu z�umutekano we n�uburemere bw�ibyo aregwa yaburana afunze. Rwemeje ko yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya “1930″ mu gihe cy�iminsi 30 hagikorwa iperereza, mbere y�uko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi. Maitre Ntaganda Bernard yahise ajuririra icyo cyemezo.

Ibyaha biremereye urukiko ruvuga ko NTAGANDA akurikiranyweho ni :
- Kurwanya gahunda za Leta;
- Kubuza igihugu umudendezo;
- Gukurura intugunda mu bantu;
- Gukurura amacakubiri;
- Kurema ubushyamirane (bushingiye ku ndimi n�ibindi);
- Kwigaragambya nta ruhushya.

Ntacyavuzwe na kimwe ku kirego Polisi y�igihugu yatangaje ubwo yamutaga muri yombi, aho yashinjwaga no kuba yarashase guhitana Mme Mukabunani wigeze kumubera Visi Perezida muri PS Imberakuri.

Urukiko rwagaragaje ko ibisobanuro ababurana bose batanze bashaka kwerekana ko bafashwe mu buryo budakurikije amategeko atari byo, kuko ibyaha byabo byagombaga gukorwaho iperereza ryitondewe kandi ryari gufata iminsi irenze amasaha 72 agenwa mu ngingo zimwe na zimwe.

Madamu Alice Muhirwa we ntiyaburanye, kuko aherutse kugwa igihumura imbere y�Urukiko kubera inkoni z’abapolisi akajyanwa kwa muganga.

Mu bandi baburaniye hamwe na Bernard Ntaganda, urukiko rwemeje ko babiri barekurwa burundu, bane bakarekurwa ariko bagakomeza gukurikiranwa.

Abarekuwe burundu ni Theog�ne Muhayeyezu (umunyamategeko uburanira FDU-Inkingi) na Sylvain Mwizerwa.

Abarekuwe ariko bagomba kukomeza gukurikiranwa ni :
- Jean Baptiste Icyitonderwa
- Th�obald Mutarambirwa
- Sylv�re Sibomana
- Martin Ntavuka
Basabwe kujya bitaba umushinjacyaha ukurikirana dosiye yabo kabiri mu kwezi, kandi ntibemerewe kurenga imbibi z�u Rwanda (gusohoka mu gihugu).

Abo baregwa bose bahawe iminsi itanu yo kujurira.

Isomwa ry�uru rubanza ryakurikiranywe n�abantu barenga 200, harimo na Victoire Ingabire Umuhoza uyobora FDU Inkingi na Frank Habineza uyobora Green Party.
Abo banyapolitiki bombi bavuze ko batishimiye icyemezo cy’urukiko cyo gukomeza gufunga abayoboke b’amashyaka yabo.

Twabibutsa ko Bernard Ntaganda yafashwe n’abapolisi bamusanze iwe, mu museke w�umunsi hagombaga gukorwa imyigaragambyo yo kuwa 24 Kamena yiswe � urugendo rw�amahoro rugamije demukarasi. � Iyo myigaragambyo yaburijwemo na Polisi, akaba ariyo yafatiwemo bamwe muri aba baburanaga mu rubanza hamwe na Maitre Ntaganda Bernard.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment