Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Komisiyo y’amatora yashyize ahagaragara lisiti ntakuka y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Kigali – Komisiyo y’igihugu y�amatora yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw�abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya w�Umukuru w�igihugu, uzahatanirwa kuwa 09 Kanama uyu mwaka. Hatanzwe n�ibisubizo ku bibazo byerekeye imyiteguro y�aya matora.

Urutonde ntakuka rw�abakandida rwashyizwe ahagaragara

Kugira ngo umukandida yemerwe ni uko aba yujuje ibisabwa n�itegeko rigenga amatora, nk�uko byagenwe na Komisiyo y�Amatora y�u Rwanda. Abakandida basabye bose hamwe ni bane, kandi Komisiyo yasanze hatavuyemo n�umwe, ibisabwa byose babyujuje, bityo bakaba bemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere

Abemejwe ku rutonde ntakuka ni:

1 KAGAME Paul, umukandida w�Umuryango FPR-Inkotanyi

2 HIGIRO Prosper, umukandida w�Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL)

3 Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene, Umukandida w�Ishyaka Riharanira demokarasi n�imibereho myiza y�abaturage (PSD)

4 Dr MUKABARAMBA Alvera, umukandida w�ishyaka ry�iterambere n�ubusabane (PPC)

Kuba urutonde ari ntakuka, byemezwa n�itegeko hakurikijwe ingengabihe y�ibikorwa by�amatora. Ni ukuvuga ko nta kandidatire iyo ari yo yose ishobora kwemezwa nyuma y�itangazwa ry�uru rutonde ntakuka.

Mu byo nize ntiharimo ubupfumu

Aya ni amagambo ya Prof. KARANGWA C., ubwo yasubizaga umunyamakuru wamusabye kugenekereza (estimation) umubare w�abazaba bemerewe gutora, ahereye kuri liste y�itora bafite iri gukosorwa ubu. Mu gusubiza ko mu byo yize nta bupfumu burimo, Karangwa Chrysologue ntiyagaragaje gusa ko atazi uko uwo mubare uzaba ungana n�ubwo yavuze ko ari benshi ; ahubwo yanerekaniyemo ko atabasha kugira icyo amenya mu bizava cyangwa se bizakurikira amatora.

Nta mukandida wemerewe gukoresha umutungo wa Leta yiyamamaza

Itegeko rigena ko nta mukandida n�umwe wemerewe gukoresha ibikoresho n�umutungo wa Leta mu bikorwa byo kwiyamamaza. Ubwo Perezida wa Komisiyo yabazwaga uburyo bazakurikirana ko byubahirijwe, yasubije ko abakandida batatu (Higiro, Ntawukuriryayo na Mukabaramba), n�ubusanzwe nta buryo bafite bwo gukoresha umutungo n�ibikoresho bya Leta kuko nabo ubwabo ari umutungo wa Leta, kuko imyanya yabo itabibemerera. Tubibutse ko aba bakandida batatu bose bari mu nteko ishinga amategeko (babiri muri Sena, umwe mu mutwe w�Abadepite)

Paul Kagame yemerewe gukoresha ibyo amategeko amugenera byose nka Perezida

N�ubwo iryo tegeko ririho ritemera gukoresha umutungo wa Leta, ku mukandida wa FPR siko byifashe nk�uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y�igihugu y�amatora. Yatangaje hariho irindi tegeko rivuga ko Perezida wa Repubulika arangiza manda ye ku munsi yarahiriyeho. Bityo Paul Kagame, nka Perezida wa Repubulika yemerewe gukoresha ibyo agenerwa n�amategeko byose nk�umukuru w�igihugu, kugeza igihe manda ye izarangirira kuwa 12 Nzeri 2010. Nta bwiriza na rimwe risaba ko hari ibyo ahezwaho mu gihe cyo kwiyamamaza.

FPR niyo izi icyo izakoresha umutungo wayo

Aha abanyamakuru bifuje kumenya icyo umutungo wa FPR uzaba ukora mu gihe andi mashyaka azaba akoresha uwayo mu kwamamaza abakandida bayo, Prof KARANGWA yagize ati �Umbwire nkurangire aho bakorera ujye kubibariza, �sinzi ibyo bazakoresha umutungo wabo, n�uko bazawukoresha, nibo babizi, singenga umutungo w�Umuryango.”

Nta kibazo na gito cya budget Komisiyo ifite

HABINEZA Charles, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa Komisiyo y�igihugu y�amatora yatangaje ko nta kibazo na gito cya budget Komisiyo ifite. Basabye Leta kubaha miliyari umunani n�igice, ibabonera 7 047 919 424 Frw angana na 83% y�ayari akenewe. Mu baterankunga n�abafatanyabikorwa (partners) bayo, Komisiyo y�amatora yahakuye miliyari imwe na miliyoni Magana atatu. Bityo amafaranga atagera kuri miliyoni ijana abura, akaba atabasha guhungabanya imigendekere myiza y�amatora.

Aha Karangwa yasabye abafite iki kibazo mu mitwe yabo kukibagirwa burundu, ntibazongere no kubigarukaho. Yashimiye Leta y� Rwanda kuba yarazamuye inkunga ibagenera, kuko mu w 2008, yari yarabahaye angana na 62 % yari akenewe mu matora y�abadepite.

Ibikorwa bisa no kwiyamamaza bigaragara hamwe na hamwe, si ukwiyamamaza

Kuba hari aho abaturage baririmba ibirimo amagambo yo kwamamaza, hakaba n�aho abayobozi bamwe na bamwe babigarukaho bagira bati �italiki ya cyenda iratinze ngo ��, ibyo bisa no kwiyamamaza, ariko si ukwiyamamaza, nk�uko byemezwa na Karangwa Chrysologue.

Yagize ati �Ntawe uzabuza umuntu kuvuga ibyo atekereza, naho ibikorwa byo kwiyamamaza bigira amategeko abigenga, igihe bikorerwa, uko bikorwa n�aho bikorerwa� Yongeyeho ko abakandida batazongera gusaba uruhushya rwo kwiyamamaza nko mu matora ya 2003, ko ahubwo bazajya babimenyesha gusa umuyobozi w�akarere baziyamamarizamo mu gihe cy�amasaha 48 mbere y�iyamamaza.

Imiryango ikinzwe abatangaje rugikubita ko baziyamamaza batabigezeho

Mu ikubitiro Madamu INGABIRE Umuhoza Victoire, niwe wari wavuze ko aje mu Rwanda kwiyamamariza kuyobora igihugu. We na Maitre NTAGANDA Bernard washinze PS Imberakuri ntibabashije kubigeraho, kubw�ibyo bakurikiranyweho n�inzego z�ubugenzacyaha n�ubushinjacyaha.

Abandi bateganyaga kwiyamamaza ni HABINEZA Frank wa Green Party, utarahiriwe no kwandikisha ishyaka rye. Naho Muzehe NAYINZIRA Nepomuseni wari warabitangaje, yaje kwisubiraho avuga ko atiteguye gukinira mu kibuga cya 2010.
Undi mutwe wa Politiki wari waratangaje ko wifuza kwitabira amatora ni RPP � Imvura ikorera hanze y�u Rwanda (mu Bwongereza). Aba bo bavugaga ko bazayitabira ari uko italiki y�amatora yigijweyo, ariko ntibyashobotse ko icyifuzo cyabo kitashyizwe mu bikorwa.

Source: Igihe.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

July 8, 2010   1 Comment