Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Abaturage b’i Nyagatare bagabiye Perezida Paul Kagame inka 130

Kuri uyu wa gatatu Perezida Kagame yakoreye urugendo mu Ntara y�Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare.
Yashimiye abaturage uburyo bitabiriye kwiteza imbere ubu bakaba bafite umusaruro mwiza mu buhinzi n�ubworozi.

Mu jambo yagejeje ku bari bateraniye ku kigo cy�amashuri mato cya Rwimiyaga, Perezida Kagame yavuze ko kuba Akarere ka Nyagatare karashoboye kugira umusaruro ushimishije, ari ikimenyetso cy�uko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabo. Yagize icyo avuga ku mikorere y�amakoperative, agaya abayobozi batayafashije bikagera aho menshi muri yo arangwa n�imikorere mibi.
Yasabye abayobozi b�ibanze ko imikorere y�amakoperative yavugururwa.

Umuyobozi w�Akarere ka Nyagatare, Bwana Fred Sabiti Atuhe, yashimiye inkunga ya Perezida mu iterambere ryagezweho muri ako karere. Yavuze ariko ko hakiri ibibazo. Muri byo hari kubura isoko ry’amata, kuba badashobora kureba televiziyo, kuba amashanyarazi atagera mu mirenge myinshi bikadindiza iterambere no kuba inyamaswa zitoroka Pariki y�Akagera zikangiza ibikorwa by�abayituriye.

Ku kibazo cy�ibura ry�isoko ku musaruro w�ibiribwa ndetse n�amata muri ako karere, Perezida Kagame yavuze ko cyacyemurwa bagura amasoko bakabigurisha na kure y�Akarere kabo.

Yahaye urubuga abaturage babaza ibibazo.
Byinshi mu byabajijwe byagarukaga ku kibazo cy�amasambu, aho abaturage bavugaga ko bayambuwe ku mpamvu zitandukanye ntibashumbushwe.
Abandi basabye kugezwaho amazi.

Perezida Kagame yasabye Ubuyobozi bw�Uturere kwihutira gukemura ibyo bibazo. Yavuze ko isaranganya ry�ubutaka ritari rigamije kugira uwo rihutaza, ahubwo ko hari hagamijwe guha buri wese ubutaka kugira ngo abubyaze umusaruro. Yishimiye ibyagezweho kuri iyo gahunda yo gusaranganya ubutaka avuga ko no kuba harabaye umusaruro mwiza bituruka kuri iyo gahunda.

Perezida Kagame yibukije abaturage ba Nyagatare akamaro k�umutekano, abasaba ko batazemerera uwo ari we wese kuwuhungabanya.

Muri urwo ruzinduko rwo mu Karere ka Nyagatare, Perezida Kagame yagabiwe inka ijana na mirongo itatu.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment