Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa.

Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n�urunana rw�amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y�umukuru w�igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n�itotezwa rya bamwe mu bayobozi bayo mashyaka.

Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara ku 02/07/2010, riravuga ko Komisiyo ishinzwe amatora y�u Rwanda yarangije kwakira ibyangobwa by�abashaka kwiyamamariza umwanya w�umukuru w�igihugu, ibyo kandi bigakorwa mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Kagame bakomeje kugirirwa nabi aho bari muri gereza, bakaba barimwe n�uburenganzira bwo kwivuza.

Ihuriro ngishwanama ry�amashyaka atavuga rumwe na Leta mu Rwanda (PCC) rihangayikishijwe cyane n�ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa n�inzego za Leta, ibikorera abanyamuryango b�amashyaka atavuga rumwe nayo..

Izo nzirakarengane zikaba zifunze kubera kutavuga rumwe na Leta, babafunze kubera gusaba uburenganzira bwabo bahabwa n�Itegeko-Nshinga, kuko Komisiyo y�amatora ifatanyije n�inzego za guverinoma zibangamiye amashyaka atavuga rumwe nayo, mu kugira uruhare mu kwiyamamaza mu matora y�Umukuru w�igihugu ateganyijwe mu minsi irimbere.

Imyigaragambyo yo ku wa 24 Kamena, yaburijwemo na Leta, ubwo abapolisi basanze Me Ntaganda, umuyobozi w�ishyaka rya PS Imberakuri, iwe mu rugo bakamutwara muri gereza yabo, aho afungiye ijoro n�amanywa. Umunyamabanga w�ishyaka Theobald MUTARAMBIRWA n�abandi barwanashyaka benshi ba PS Imberakuri kugeza ubu baracyari mu magereza ya Police.

Abarwanashyaka kandi ba FDU-Inkingi benshi barafashwe, barafungwa, barakubitwa. Nabarekuwe barekuwe barakubiswe ku buryo benshi birirwa kwa muganga. Madame Alice MUHIRWA, umubitsi w�ishyaka, ubu afite ibibazo bikomeye by�ubuzima bwe kubera imigeri yakubiswe mu nda n�abapolisi bambaye inkweto za gipolisi.

Bwana Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga rusange w�ishyaka ubu acyeneye gucishwa mu cyuma (x-ray) kubera gukubitwa cyane, byamuviriyemo kuvunika ukuguru n�ukuboko bikomeye, kuko bari bahambiriye amaboko ye inyuma mu mugongo.

Bwana Theogene SIBOMANA, umuyobozi w�ishyaka muri Kigali acyeneye ubuvuzi buhoraho kubera gukubitwa kuburyo bukomeye mu mutwe.

Ubuzima bw�imfungwa Theogene MUHAYEYEZU umunyamategeko (Avocat) w�ishyaka, n�umurwanashyaka w�ishyaka Martin NTAVUKA, ubu ntawe uzi uko bumeze kandi bagaragaza ibimenyetso byo gutotezwa no gukubitwa ku mibiri yabo, nta buvuzi bahabwa.

Tukaba dukomeje kubabazwa cyane n�ukuntu Perezida Paul Kagame na Leta ye bakomeje gufunga abantu b�inzirakarengane, babakubita, babakorera ibikorwa bya kinyamaswa.

Tukaba duhamagarira Leta y�u Rwanda kurekura izi nzirakarengane kuburyo bwihuse nta yandi mananiza, kandi igaha ubutabera aba bantu bahuye n�ibibazo by�itotezwa n�ibindi bikorwa bya kinyamaswa byakorewe aba banyamuryango b�amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame.

Iri tangazo ryashizweho umukono na Perezida w�ishyaka FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Frank Habineza, umuyobozi w�ishyaka Green Party.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment