Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

U Rwanda rwafashe Umunyamerika Peter Erlinder uburanira Victoire Ingabire

Polisi y’u Rwanda yafashe Professor Peter Erlinder, Umunyamerika wari wageze i Kigali mu ntangiro y’iki cyumweru, ajyanwe no kuburanira umuyobozi wa FDU Inkingi, Victoire Ingabire.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iravuga ko ikurikirana icyo kibazo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Eric Kayiranga, yatangaje ko Professor Erlinder yafashwe kubera ko “ahakana jenoside yakorewe Abatutsi muri 94″.

Hagati aho kandi, i Kigali habaye imyigaragambyo yateguwe na IBUKA igamije kwamagana Erlinder. Reba: Ibuka yakoresheje urugendo rwo kwamagana umunyamerika Peter Erlinder waje kuburanira Ingabire.

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment