Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Victoire Ingabire ati: “Paul Kagame niyemere dupiganwe mu matora, abaturage bihiteremo”

Victoire Ingabire, Chair of FDU-InkingiVictoire Ingabire, Umuyobozi wa FDU-Inkingi.

Mu nyandiko ryashyizwe ahagararagara n’ishyaka rye FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aravuga ku rubanza yashowemo n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akerekana ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, ko azira gusa kuba ayobora ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Arasaba inshuti z’u Rwanda gufasha abanyarwanda mu ntambara barimo yo guharanira demokarasi mu gihugu.
Arasaba kandi Kagame kumusubiza uburenganzira bwe kugira ngo akore politike yisanzuye.

Aragira ati:

Urubanza mburana ni urucabana

Uru rubanza mburana ni nk�urubanza rw�amahugu, ni urucabana, kuko n�abandega bazi neza ko ndi umwere.
Ariko kubera ko duhanganye muri politiki bitabaje ibinyamakuru bibabogamiyeho, ndetse n�inzego z�ubutegetsi maze barantuka baranyandagaza. Byageze n�aho bankubitira mu biro by�ubutegetsi.
Ibyo byose babonye ko bitanca intege kuko nakomeje gushaka kwegera abaturage ngo numve ibibazo byabo, nibwo biyambaje urukuta rw�amategeko bishyiriyeho kandi bakoresha uko bishakiye.
Ni bwo batangiye kunsiragiza hafi buri cyumweru guhera mu kwezi kwa Gashyantare nitaba inzego z�abashinzwe ubugenzacyaha by�abagizi ba nabi (CID) kugeza aho ku wa 21 Mata 2010 zifatiye icyemezo cyo kunshyira mu buroko.

Nyoboye ishyaka ritavuga rumwe n�ubutegetsi.

Ni ukuvuga ko ku bibazo byinshi kandi bikomeye biremereye igihugu cyacu tunyuranije na Leta ya FPR imyumvire n�imihamuro yabyo.
Ntitwemera kuyoboka ishyaka rimwe ngo ye baba turatinya ko baturega amacakubiri.
Itegekonshinga ryemera amashyaka menshi. Ni ukuvuga ko ryemera ko abantu bagira kandi baharanira ibitekerezo bya politiki binyuranye.

Ntidutinya gutangaza ko abanyarwanda bali ku ngoyi y�ubwoba n�ubujiji, ko inzara inuma mu cyaro kandi amavunja akaba yaragarutse.
Twamagana gahunda yo guca urutoki ku ngufu kandi ali yo nka y�umukene.
Twerekana ko ubuvuzi bugenda nabi kuko nta miti ihari kandi n�ibonetse ikaba ihenda bitavugwa mu gihe nyamara abantu bose babahatira kwinjira muli �mutualit�.

Ivugurura ry�uburezi no guhindura imyigishirize mu cyongereza birakorwa huti huti, bidateguwe neza ngo Leta ishake amashuri ahagije, abarimu bahugurwe n�ibitabo by�inyigisho bibegerezwe. Umwarimu azigisha ate mu rurimi atumva?
Ibi biratuma uburezi bw�abana busubira inyuma.
Abarimu bigisha amateka y�igihugu bari mu gihirahiro kubera ko ubutegetsi buhora buhindagura amateka uko bwishakiye.

Tugaya imikorere ya za gacaca z�iyi ngoma.
Mu muco wa kinyarwanda gacaca zishwinzwe imanza z�imbonezamubano. None iz�ubu zica imanza zisaba ubumenyi burenze ubw�abagize inteko yazo kandi zirebana n�ibyaha byibasiye inyokomuntu bikomeye nk�itsembabwoko, kimwe ko n�uregwa adafite uburenganzira bwo kunganirwa n�umuburanira (avoka).

Hali umushakashatsi w�ikirangirire ukorera Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha, witwa mwalimu Andr� Guichaoua uherutse gusohora umutumba w�igitabo witwa : � Rwanda, de la guerre au g�nocide � yasesenguye imanza za gacaca, asanga hafi umuntu wese wari mu Rwanda mbere y� 1994 wari ufite imyaka kuva kuri 14 kujyana hejuru, yararezwe muri gacaca !
Ntitwemera kandi ukuntu abavandimwe bacu bo muri Kongo bishwe urubozo kuva muri 1996 ku buryo ababikurikirira hafi bemeza ko abapfuye babarurirwa muri za miliyoni 5.

Ibyo ni bimwe mu bibazo tutabona kimwe n�ubutegetsi buriho, tudashobora kuvugaho rumwe. Ibyo bikitwa amacakubiri!


Victoire Ingabire akomeza inyandiko ye asobanura uko abona n’ibindi bibazo biri mu Rwanda (reba ‘encadr�’ yitwa “Uko Victoire Ingabire abibona”), hanyuma agasoza agira ati:

Ndasaba ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kuba hafi abanyarwanda mu nzira turimo yo guharanira ukwishyira ukwizana kwa buri muntu.
Nta tuze cyangwa iterambere birambye bishobora kubaho mu gihugu cyacu bidashingiye ku kwishyira ukizana kwa buli wese.

Amajyambere yagezweho muri iyi myaka ishize ntashobora kuramba adafite imizi ikomeye ya Demokrasi, isaranganya ry�ubutegetsi, ubwiyunge nyabwo no kwishyira ukizana.
Abashima ibyagezweho bakibeshya ko byasimbura demokarasi ntibareba kure kuko nta mahoro nyayo tuzageraho tudafite ukwishyira ukizana.

Ndasaba Umukuru w�Igihugu Paul Kagame, ko areka ngasubirana uburenganzira bwanjye busesuye bityo ngashobora gukora politiki yanzanye.
Nkeneye gukoresha kongre y�ishyaka, nkaryandikisha maze rikabona ubuzimagatozi.

Niyemere dupiganwe mu matora, abaturage bihitiremo uwo bashaka.

Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi wa FDU-Inkingi

- Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
- Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

0 comments

There are no comments yet...

Kick things off by filling out the form below.

Leave a Comment