U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire ari mu gihirahiro kubera FPR yamwirukanishije mu nzu yakodeshaga

[wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100724-victoire-yirukanywe-mu-nzu.mp3″ text=”Victoire Ingabire arasobanura uko yirukanywe mu nzu” dl=”0″]

Umuyobozi w’ishyaka FDU INKINGI, Victoire Ingabire, yasabwe kuva mu nzu ya kabiri yari amazemo icyumweru. Bubaye ubwa kabiri yimuka kuva mu kwezi kwa Mutarama aribwo yasubiye mu Rwanda.

Madamu Ingabire yabwiye BBC ko nyiri inzu yamusubije amafaranga y’ubukode bw’amezi 5 yari yaratanze, amuha iminsi 15 yo kuba avuye muri iyo nzu.

Aravuga ko inzu ya mbere yari arimo nayo yayivuyemo igihe yari yumvikanye na nyirayo kitaragera. Iyi nzu ya kabiri yari ayimazemo icyumweru kimwe gusa ariko nyirayo yamushubije amafaranga ye yose ngo kubera ko ishyaka FPR rimumereye nabi ngo ntagomba “gucumbikira umwanzi”.

Yavuze ko yizeye kubona indi nzu mu mujyi wa Kigali muri iyo minsi 15.

– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*