U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

PAUL MBANGURUNUKA ARAGARUTSE : Ngo Paul Kagame nadahagarika bwangu kwica benenyina (Abatutsi), umwambi w’igishirira uramutegereje!

Reka mbanze nifurize iruhuko ridashira.R.I.P Col Patrick Karegeya, nanifatanye mukababaro n’umuryango we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Iyibaruwa nanditse ikubiyemo ibintu bitandukanye, kubwiyo mpamvu ndasaba abayisoma bose kutita cyane kuri formality or style, ahubwo mwibande kuri le contenu. 1. Reka mpere kuri bwana Apollo Kiririsi. Mambo vipi? Muvandi, ndagirango mbere na mbere nkugaye cyane nanakubwireko nabaye […]

Icyo Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ritekereza ku kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda

ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W’UBWIGENGE BW’U RWANDA TALIKI YA 1/7/2013 Kw’italiki ya 01/07/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’umwe rwigenga. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo. Umwaka ushize kw’italiki ya 01/07/2012 mu gihe u Rwanda rwizihizaga imyaka 50 rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi […]

Genda Kagame uzasiga inkuru imusozi! Zena Mukabuduwe

Banyarwanda, Banyarwandakazi, “Hari ubwoko butavumika…” Impyisi bayihaye induru ngo ngizo impundu mporana. Bayibwiye ngo wa mpyisi we ko wamaze abantu ubarya, ngo yego koko narabariye mu mpiga ya Ndiza, ndabarya mu bisi bya Huye, ndabarya mu bitovu kwa Nyagakecuru, ndabarya mu Muhima wa Kigali, ndabarya mu Rugarama na Nyarufunzo, ndabarya mu Biryogo bya Nyamirambo, none […]

Rwanda: FDLR iramagana imvugo ya Ministri Mukantabana ushinzwe impunzi

Mukantabana Seraphine, Ministri ushinzwe Impunzi Mme ministre Mukantabana Séraphine ushinzwe impunzi n’ibiza,azi neza ko nta munyarwanda w’impunzi utifuza gutaha ngo abe mu Rwanda rwamubyaye. Ni byo Mme ministre yabaye impunzi arazizi kuko yabaye n’umwe mu baziyoboraga iyo yari muri Kongo Brazzaville. Yigeze ndetse gushaka gufatanya n’abandi guharanira ko impunzi zataha zemye zigira ijambo mu gihugu […]

Mu gihe Ntaganda ari kwerekeza iy’urukiko, Kagame yohereje ingabo muri Congo zo kwica Sultani Makenga

Ingabo M23 – Congo Muri iri joro rya keye ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu taliki ya 22 werurwe 2013, u Rwanda rwohereje amakamyo 6 yuzuye abasilikare ba RDF mu gihugu cya Congo mu gice kiyoborwa na M23 ya Sultani Makenga. Izo ngabo zinjiye muri Congo zinyuze mu kirunga cya Kalisimbi. Aya makuru y’uko abasilikare […]

Kagame, “urutare rutameneka”, ari mu mazi abira

Habyarimana ati ndi ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi. Kagame ati ndi urutare rutameneka. Ahaaaaa! Burya koko ibijya gucika bica amarenga. Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda kuko mbona intero y’abategetsi ari imwe naho inyikirizo y’abaturage ikaba imwe: gukoma amashyi n’ubwo umutegetsi yaba avuze ibifutamye. Gupfukama no kuramya ngo batubikirwa imbehe cyangwa bakajyanwa ahacecekerwa. Ni hahandi ha mpyisi ariko […]

Congo: Uwapfuye yarihuse,aho ingabo za ONU zikorana n’umutwe wa M23 ishinja ibyaha by’intambara!

Muri iki gitondo cyo kuwa gatatu taliki ya 21/11/2012 akanama ka Loni gashinzwe AMAHORO ku isi ngo kafashe umwanzuro w’2076 wo gusaba inyeshyamba za M23 ngo kwivana mu mujyi wa Goma kandi zigashyira intwaro hasi zikibagirwa ibyo gukomeza urugamba ! Imvugo nk’iyi n’imyanzuro nk’iyi ubona ari nk’ibyo muri bibiliya, aho yezu yavuze ngo bampabaza mu […]

Abategetsi b’ingoma ya FPR Inkotanyi barakomeza guhiga bukware abatavuga rumwe nayo

FPR mu bwoba bwinshi irahiga bukware abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame hirya no hino mu gihugu Amakuru amaze iminsi avugwa hirya no hino mu turere ni ayerekeranye n’ubwoba FPR imaranye iminsi aho noneho idatinya no kuvuga ko ishyaka FDU ngo rishaka kuyihirika ku butegetsi. Ibi biravugwa na zimwe mu ntumwa za FPR zatumwe gushakisha abarwanashyaka […]

Igipolisi cya Leta ya FPR-Inkotanyi gihanganye bikomeye n’abaturage

Igipolisi cya Leta ya FPR-Inkotanyi gihanganye bikomeye n’abaturage ku buryo rimwe na rimwe haba gukozanyaho Mu gihe mu minsi yashize mu karere ka Kayonza intara y’Uburasirazuba havuzwe itana mu mitwe ry’igipolisi cya Kagame n’abaturage bafite amasambu yacukurwagamo amabuye y’agaciro bikaza kuviramo bamwe muri abo baturage gukubitwa abandi bagafungwa, ubu noneho umukino usa n’umaze guhindura isura […]

Urubanza rwa Victoire Ingabire: isomwa rye riragaragaza ko nta butabera burangwa mu Rwanda

Ntawe ugishidikanya ko ubucamanza mu Rwanda bubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe n’ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru, rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n’ababuranira Madame Victoire Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by’ibikorwa bishobora kuba byarabaye […]