U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Igipolisi cya Leta ya FPR-Inkotanyi gihanganye bikomeye n�abaturage

Igipolisi cya Leta ya FPR-Inkotanyi gihanganye bikomeye n�abaturage ku buryo rimwe na rimwe haba gukozanyaho

Mu gihe mu minsi yashize mu karere ka Kayonza intara y�Uburasirazuba havuzwe itana mu mitwe ry�igipolisi cya Kagame n�abaturage bafite amasambu yacukurwagamo amabuye y�agaciro bikaza kuviramo bamwe muri abo baturage gukubitwa abandi bagafungwa, ubu noneho umukino usa n�umaze guhindura isura kuko usibye n�abaturage n�abatwara za moto ubu ngo rurageretse aho barwana n�abapolisi buri munsi babaziza ko babibasira ngo bakaba bababuza guhahira imiryango yabo babaka za ruswa bakwanga kuzitanga bakabaca amafaranga y�umurengera byanarimba na moto zabo bakazitwara polisi ikazifunga.Usibye iyi ntambara iri mu bamotari n�abapolisi ariko haranavugwa ihohoterwa rikabije polisi ikomeje gukorera abaturage.

Mu nkuru irambuye kuri iyi ntambara turavuga gusa ku baturage bamaze iminsi bicwa na polisi, abahigwa bukware kubera ubucuruzi bakora FPR idafitemo inyungu hamwe n�intambara imaze iminsi hagati ya polisi yo mu muhanda n�abamotari.

Abaturage bagenda bicwa na polisi ariko ni nk�ibya wa mwana uri iwabo uvuna umuheha akongezwa undi
Inzego z'umutekano zitoteza abaturage

Ku byerekeye iby�abaturage bamaze iminsi bicwa na polisi mu ijoro ryo kuwa�20 Kamena 2012, mu mudugudu waSabuhoro, Akagali ka�Remera, Umurenge wa�Kiyumba, Akarere ka�Muhanga�ahahoze hitwa�Nyabikenke, Mumajyepfo, ahagana mu ma saa sita z�ijoro, umusaza witwaNzabagerageza Alexandreyarashwe isasu mu mugongo rihinguranya umutima ahita apfa. Igitangaje ni uko uyu musaza w�imyaka 70 bamutsinze mu muryango w�inzu ye. Muri ririya joro uriya musaza yumvise abantu bagendaga hafi y�urugo rwe agirango ni abajura bashakaga kumwibira inka ye arabyuka ajya kureba mu kiraro asanga inka irahari, mu gihe asubiye mu nzu isasu riba ryamufashe mu mugongo yitura hasi bahakura umurambo. Abamurashe bakaba ari abarinda ibinombe by�amabuye ya colta biri hafi aho.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki�3 Nyakanga 2012, mu Murenge wa�Kigoma, Akarere kaHuye, mu ma saa tanu z�ijoro abapolisi barashe umusaza n�umuhungu wabo barabica. Ibi bikaba byarabaye nyuma y�uko bageze iwe ku manywa kumureba basanga adahari baza kugaruka mu ijoro, umuhungu wabo amubwira ko adasohoka nijoro ko abamushaka bazaza kumureba ku manywa. Abapolis bakoze uko bashoboye bagera kuri wa muhungu we baramurasa agwa aho. Umusaza se wabo yumvise urusaku rw�amasasu arabyuka ariruka na we bamutsinda hanze ahunga. Ngibyo iby�inzego zitwa ko zishinzwe umutekano zirimo gukorera abaturage.

Niyodusenga Phocas, wari utuye mumudugudu wa�Ryarurima, Akagali kaNdongozi,mu Murenge wa�Cyeru�Akarere ka�Burera�mu ntara y�Amajyaruguruyafashwe na polisi imushinja gucuruza ibiyobyabwenge(kanyanga n�urumogi) ijya kumufunga nyuma iza kugarura umurambo! Kugeza mugitondo cyo kuwa 30 Ukwakira 2012 abaturage bo muri uwo mudugudu bari banze kumushyingura polisi itarababwira icyo yazize!Guverineri�Bosenibamwe Aim��abajijwe iby�urwo rupfu yasubije ko yazize uburwayi bwa asima muri kasho. Ikizwi ariko ni uko muri za kasho za polisi aho ziri hose mu Rwanda bakubita imfungwa ku buryo hari n�abahacumbikirwa batabasha kugenda cyangwa guhaguruka kubera inkoni.

Ibi bibaye nyuma y�uko mu karere ka�Gisagara�intara y�Amajyepfo�mu mwaka ushize haguye abatagira ingano bicwa n�abantu batazwi babarashe ariko urebye imfu z�aba tumaze kuvuga ntiwashidikanya ko bishwe n�izi nzego za polisi bigaragara ko zimereye nabi abaturage.

Abacuruza mu buryo butemewe na FPR bahura n�ibibazo bikomeye birimo no gufatwa bagafungwa bakanamburwa utwabo

Ibyerekeye abacuruza mu buryo FPR itemera itanihanganira kubera ko muri ubwo bucuruzi ntacyo ibakuraho twavuga abagendana utuntu dutandukanye bagurisha hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Aba bantu barimo abasore, abadamu n�abakobwa akenshi nibo ukunze guhura nabo bacuruza utuntu baba baranguye. Utwo tuntu bacuruza usanga cyane cyane ari imyenda y�amoko anyuranye harimo n�ibiryamirwa, inkweto, amadakoshi y�abadamu, udukoresho tw�ibanze two mu rugo n�ibindi. Abadamu nanone usanga muri ubwo bucuruzi bagurisha imboga n�imbuto. Iyo ubajije aba bantu bakubwira ko ikibazo bafite ari ikibazo cy�imibereho igoranye kandi abenshi ngo baba bafite n�imiryango batunze. Ngo ntibashobora kwiba ahubwo bagahitamo kurangura utuntu twa make bakaducuruza bityo ngo bakabona ayo gutunga imiryango yabo. Banavuga ko ubushobozi bafite budashobora gutuma babona ibibanza byo gucururizamo kuko ibyo bibanza ngo biba bihenda cyane emwe n�ayo baba bacuruza (babyita kuzunguza) ngo ntiyanariha n�icyo kibanza nibura ukwezi kumwe.

Aba bacuruzi bivugwa ko bazunguza rero bahura n�akaga katoroshye kuko iyo bacakiranye n�abapolisi rurambikana ku buryo usanga mu bucuruzi bwabo ari ukwirirwa biruka bakkwepana na polisi ariko ingorane ubu bafite ni uko uturere twose tw�umujyi wa Kigali twashyizeho imodoka za gisivili zigendwamo n�abapolisi nabo bambaye gisivili ku buryo aba bacuruzi bajya kubona bakabona bisanze mu maboko ya polisi batazi uko byagenze dore ko hari n�aho abo bapolisi baba bagendagenda mu kavuyo k�abaturage bacunga aho abo bacuruzi baherereye. Iyo bafashwe rero baruhukirizwa kwa Kabuga i Gikondo aho bafungirwa ku buryo gusohokayo biba ari ikibazo gikomeye cyane. Ibyo bacuruza barabyamburwa abapolisi bakabigabagabana ndetse n�abafite udufaranga baba bacuruje ntibadusubizwa ariko ngo ugize amahirwe yo kuvamo ntacyo yirirwa abaza asubira gutangira bundi bushya yifashishije bagenzi be baba basigaye hanze bakamuguriza akongera agatangira.

Ikibabaje hano ariko ni uburyo aba bapolisi bajyana abantu kwa Kabuga batitaye ku miryango yabo ku buryo hari bamwe mu bakora uyu murimo badutangarije ko hari umudamu bigeze gutwara arabatakambira ngo bamureke ajye kureba abana be dore ko ngo iyo yajyaga kuzunguza yasigaga abafungiranye mu nzu kuko bari bato akabafungurira atashye. Ibyago rero ni uko abo bana babuze kivurira bagapfira mu nzu kugeza aho umunuko utangiriye abagenzi. Nk�aya mahano yakagombye kuryozwa polisi ariko kuko mu Rwanda ntawe ukorora cyangwa ngo acire abo bibayeho bahitamo kuruca bakarumira bagapfira muri Nyagasani bikarangira.

Abapolisi n�abamotari nabo kuri ubu rurageretse

Kuri iki gihe kuvuga umupolisi n�umumotari ni nko kuvuga umukino w�injangwe n�imbeba. Polisi yakwirakwije abapolisi hirya no hino mu mihanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali aho aba bapolisi bageza ubwo bashinda bariyeri bagafata buri mumotari wese utambutse ku buryo abensho baba badashobora kurenga iyo bariyeri. Twabajije abamotari icyo abo bapolisi bashingiraho kugirango umumotari yamburwe moto ye ijyanwe ku gipolisi gufungirwayo iminsi mirongo itatu badutangariza ko nabo ubwabo batazi igishingirwaho ahubwo babona gusa bafatwa banafite ibya ngombwa byose ndetse ariko ngo kuba bapakira moto akenshi ni igihe umumotari aba yashatse kwigira kagarara ntatange bitanu naho ubundi ngo iyo umupolisi agutangiriye uri umumotari ugomba guhita wibwiriza ukarambura inoti y�umutuku ukabona gutambuka. �Tubaza abamotari impamvu y�iri higwa rikomeye risa n�irigamije kubaca mu mihanda badutangarije ko ngo abapolisi bafite amafaranga baba bagomba kwinjiza mu isanduku ya polisi buri munsi ku buryo ngo ayo mafaranga iyo ataraboneka abamotari baba bagowe.

Nyamara iyo urebye imibanire y�abapolisi n�abamotari usanga atari myiza na gato kuko hari nk�aho umumotari aherutse kwivugana umupolisi wari waramwogogoje amuca amafaranga uko amubonye bituma umumotari ashaka uko yamwivuna maze rimwe amuhagaritse nk�uko bisanzwe ngo amupfumbatishe imituku, umumotari aho kumupfumbatisha yasabye imbabazi avuga ko noneho ntacyo yari yabona ariko umupolisi aragarama amusaba guparika moto yen go ize gupakizwa pandagari, umumotari yayiparitse kuruhande ajya kugura umupanga arawutyaza agaruka yarubiye maze umupolisi aba arakabonye abantu barumirwa. Si uyu gusa kandi kuko mu minsi yashize ahitwa Nyabugogo hakunze guhora abapolisi naho umumotari aherutse kuhakubitira batatu ivumbi riratumuka. Icyaje gutangaza ni uburyo abaturage bhuruye baje kureba ibibaye bagatangira nabo kwegera ba bapolisi bashaka gufasha wa mumotari kwivuna abo bahungu ba Kagame.

Ibi biragaragaza ko abaturage bamaze kurambirwa ibibi bakorerwa n�inzego z�umutekano za Kagame cyane cyane iza gipolisi ku buryo basigaye bagenda bidoga ko niba polisi idahinduye ingendo hashobora kuzavuka intambara hagati y�abaturage n�abitwa ko bashinzwe umutekano cyane cyane abapolisi ku buryo bishobora kuzaruhanya kuzimya uwo muriro.

Source:�Rwanda in Liberation Process

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*