U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abayobozi b’Ishyaka PRM-ABASANGIZI baratangaza lisiti y’Abanditsi n’Abahanzi ngo bababereye urugero n’isoko y’ibitekerezo

Mu nyandiko itangaza ishyaka �Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party� yakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z�Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b�iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase,�Bamara Prosper na�Akishuli �Abdallah baratangaza amazina y’abahanzi n’abanditsi b’abanyarwanda bababereye isoko y’ibitekerezo mu gushinga ishyaka ryabo.

Dore uko babitangaza mu nyandiko yabo bise �Amahame Remezo y�Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party, PRM/MRP � ABASANGIZI�:

Ubwanditsi n’Ubuhanzi nyarwanda ni indi soko twavomyeho ishingwa ry�iri shyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Nk�uko PRM/MRP-ABASANGIZI ari ishyaka ryubakiye ku mahame y�ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubusabane n�ubwuzuzanye hagati y�abana b�u Rwanda, hari bamwe mu bahanzi n�abanditsi b�abanyarwanda baranzwe kandi na nubu bakirangwa n�ariya mahame ari bo:
Byumvuhore Jean Baptiste waranzwe buri gihe mu nganzo ye no gushishikariza sosiyete nyarwanda kurwanya ibibi biyibamo nk�ivangurabwoko n�uturere, urwango, inzigo, uburiganya, uburyarya, imbereka n�ubwicanyi;
Masabo Nyangezi Yuvenal waranzwe no kuririmba ubwiza bw�u Rwanda rw�abanyarwanda bose ntawe arobanuye, nta kuzimiza ngo agire uwo atukira muri iyo nganzo ye nka bamwe mu bahanzi bandi tuzi;
Habamenshi Patrick wanditse igitabo cyiza cyane ku Rwanda mu 2009 yerekana ukuntu Abanyarwanda nkawe bafite ingengabitekerezo ya politiki ishingiye ku kwimakaza imibanire myiza n�imikoranire myiza y�Abahutu n�Abatutsi nta mwanya na muke bafite muri politiki iriho ubu mu Rwanda, ko yabigerageje FPR ikamunaniza, ikamutoteza kugeza ubwo yongeye guhungira muri Canada kandi ubundi yari yarahungutse ku bushake bwe agiye gukorera igihugu cye;
Uwacu Louise wanditse igitabo cyiza cyane nawe mu 2009 yibaza impamvu abanyarwanda batava mw�ivangurabwoko, inzika, inzigo, kwihorera n�ibindi bibi babamo ngo babe bakubaka u Rwanda rushya nyakuri rubereye abanyarwanda bose nta vangurabwoko n�uturere ribayemo;
General Rusatira Leonidas nawe wanditse igitabo cyiza cyane agaragaza ko umurongo wa politiki nyarwanda ushingiye ku ngengabitekerezo y�ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, n�ubufatanye hagati y�amako y�u Rwanda no hagati y�uturere twose tw�u Rwanda ariwo muti wazakura kiriya gihugu mw�icuraburindi cyahozemo kandi kikirimo n�ubu.

Ubutumwa bw�aba bahanzi n�abanditsi bacu b�abanyarwanda uko ari 5, barimo abahutu 3 n�abahutsi 2, bwatugezeho Imana ishimwe; kuko ari na kimwe mu byatumye biyemeza gushyira hanze ibihangano byabo. Ubutumwa bwabo twarabwumvise, turabuzirikana kandi tuzakomeza kubuzirikana tubushyira mu bikorwa kuko turi mu bo bwagenewe.

Mu rurimi rwacu rw�ikinyarwanda baca umugani ngo �Uwanga amazimwe abandwa habona�. Natwe izina ry�ishyaka ryacu Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party-PRM/MRP-Abasangizi rigamije gusangiza ibyiza by�igihugu Abanyarwanda bose ubwaryo, rirerekana nta guca ku ruhande cyangwa guhishahisha abo turibo.

Turi Abahutu, Abatutsi, Abatwa, imvange, bamaze gusobanukirwa kandi bafite umutima wo kubana no gutahiriza umugozi umwe nk�abasangiye igihugu kibabereye umubyeyi bose uko bangana. Ntituri abiharizi, turi abasangizi.

Turi abanyarwanda biyemeje kurenga biriya byose bidutandukanya tukambara ubunyarwanda bugaragarira mu kubana no gukorana neza mu bworoherane, mu bwubahane, mu bwizerane no mu busabane buzira ubuhemu, amacenga n�uburiganya.

Twiyemeje kuba intango ya sosiyete nyarwanda nshya mu guca no kurenga ibibazo by�amoko n�uturere nta buryarya, nta mbereka, bityo tukarema u Rwanda rushya mu mitwe, mu mitekerereze no mu migenzereze y�Abanyarwanda.

Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013
Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli, Abdallah

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Tatu from Kigali, Kigali, Rwanda says:

    SHA NGAHO NIMUGERAGEZE MUZATUBWIRA CYANGWA NATWE TUZABA TUREBA KO URUKUTA RW’AMATEGEKO MUZABASHA KURUSUNIKA.

Speak Your Mind

*