U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Meya wa Kayonza Mugabo John yahohoteye umukecuru Mukarwego Fatou

by Twagirimana Boniface.

Mugabo John, Mayor wa Kayonza

Mugabo John, Mayor wa Kayonza

2012-03-07 Kayonza :Umukecuru witwa Mukarwego Fatou w�imyaka 56 ubu ari mu mazi abira ahigwa na Mayor w�akarere ka Kayonza Bwana Mugabo John (tel: 0788566490) ngo azira kuba yaranze ko bamutemera urutoki bakanamurandurira amasaka.

Mu karere ka Kayonza hamaze iminsi havuga induru z�abaturage batakambira inzego zo hejuru kubera ko ubuyobozi bw�akarere bwiraye mu mirima yabo imyaka bari barahinze bukarandaguraintoki rugatema ngo mu gikorwa ryo gukora amaterasi y�indinganire. Abaturage bakaba barasabaga ubuyozi ko byibura imyaka yabo bakwiye kureka ikabanza ikera bakayisarura. Nubwo ubuyobozi bw�akarere bwirara muri iyo myaka y�abaturage ntacyo bubateganyiriza kizabatunga mu cyimbo cy�imyaka yabo irimo kurimburwa.

Uriya mukecuru MUKARWEGO Fatou ngo ari mu bari baranze ko imyaka ye yarandurwa kuburyo kuwa mbere tariki 4 Werurwe 2013 ubwo intumwa za minisiteri y�ubutaka zajyaga guhumuriza abo baturage ari muri bamwe bari bavuganye n�izo ntumwa za minisiteri y�ubuhinzi n�ubworozi bakizezwa rwose ko bashyitsa umutima hamwe ko imyaka yabo itazakorwaho.
Nyuma y’iyi nama abaturage batuye mu murenge wa Kabare akagari ka Gitara bahise nabo bifatanya n’uyu mukecuru nabo bavuga nta muntu uzongera kubarandurira imyaka. Iki gikorwa ngo cyababaje umuyobozi w�akarere ka Kayonza maze atangira guhiga abo yita ko ngo bafite ingengabitekerezo ngo bari kubuza akarere kwesa imihigo.

Uyu mujinya wa Mayor watumye uyu munsi tariki ya 7 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa tanu z�manywa ajya muri kariya kagari atumiza na wa mukecuru ajya kuvanwa iwe shishi itabona maze agezwa ahabereye inama ahirikwa nk�igisambo maze Mayor amutegeka kuhita yicara hasi hagati y�inama y�abaturage maze ahita abwira abaturage ati uyu mukecuru yiyemeje kurwanya leta anafite ingengabitekerezo none murasabwa kwitandukanya nawe ! Uyu niwe wirirwa urwanya ibikorwa by�iterambere none ngiye kumwifungira. Mayor amaze kubwira abo baturage ubwo butumwa umukecuru yahise ajugunywa mu modoka ya Meya maze Mayor yihanangiriza abaturage bari mu nama ko n’undi uzongera kubuza abacukura amatarasi gukora umurimo wabo nta nkomyi ibye bizamera nkuko bigendekeye uyu mukecuru.
Ubu umuryango w’uyu mukecuru urimo gusiragira ubaririza aho uwo mukecuru yagiye gufungirwa !

Igiteye agahinda muri ibi byose : Ejo Minisitiri w�Intebe na Minisitiri w�Ubutegetsi bw�Igihugu nibwo barimo babwira abanyamakuru ko nta muturage ugomba guhutazwa, gusa izi mvugo zabo abantu batangiye kuzibazaho byinshi kuko iyo batangaje ibi nibwo ahubwo abaturage bahutazwa ku buryo budasanzwe kandi bikarangirira aho ntihagire urenganurwa !

 

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*