U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Dore “Leta yo Kugangahura Igihugu” Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya gushyiraho

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramutse rigeze ku ntego yaryo yo kuyobora Leta y�u Rwanda, kimwe mu bikorwa by�ibanze riteganya guhita rikora ni ugushyiraho Leta yo kugangahura igihugu (Nation�s Healing Government) yaba igizwe na sensibilities politiques zose ziri mu mitima y�abanyarwanda kandi zirazwi ariko zikirengagizwa. Ziri mu byiciro bitanu bikurikira:

  • Abo bita Ingabo z�umwami Kigeli V barahari,
  • Abo kwa Kayibanda barahari,
  • Abo kwa Habyarimana barahari,
  • Abo kwa Kagame barahari,
  • Ab�icyiciro cya 5 batari muri biriya bine tumaze kuvuga nabo barahari, ari naho Ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ribarizwa.

Twarabyize rero dusanga guverinoma imwe y�umuntu umwe ariwe munyarwanda (One People/Un Peuple) w�igihugu kimwe (One Nation/Une Nation) abanyarwanda bose bakwibonamo bakayishimira, yatanga inzira nziza mu gukiza u Rwanda ibikomere.
Urugero nk�uwagira guverinoma irimo umuntu wo kwa:

  • Kigel V Ndahindurwa�wenda waba nk�umwe mu bana cyangwa�abuzukuru ba Rwigemera�waba ari umuntu muzima ubifitiye ubushobozi kuberako ari umwami Rudahigwa ari n�Umwami Kigeli batabyaye;
  • Umwe mu bana ba Perezida Kayibanda uzwiho ubwitonzi n�ubushobozi ku buryo na se ubwe yasize amugize umutware w�umuryango ari we�Assumpta Kayibanda;
  • Murumuna wa Perezida Habyarimana witwa�Dr.Seraphin Bararengana�nawe uzwiho ubwitonzi n�ubushobozi no kuba yaritaruye ubutegetsi bwa mukuru we ku bushake bwe bukarinda bumara imyaka 21 we yibereye umwarimu muri Kaminuza y�u Rwanda i Butare;
  • Umuhungu wabo wa Perezida Kagame witwa�Cyusa�nawe uzi ko ubutegetsi buri mu nzu iwabo ariko akabigaragazamo ubwitonzi budasanzwe ku buryo n�abantu benshi usanga batamuzi kandi asa na se wabo cyane.

Leta nk�iyi yaguye, y�ubumwe bw�igihugu nyakuri, irimo sensibilites politiques zose z�igihugu uko ari eshanu, Leta yo kugangahura igihugu (Nation�s Healing Government), ikemuye ikibazo Hutu/Tutsi, ikibazo Kiga/Nduga, n�ikibazo Abega/Abanyiginya.
Leta nk�iyi leta yo kugangahura igihugu yagira uruhare rukomeye mu kuvura ya ndwara y�agahurwe (alienation) iturimo, cyane cyane hagati y�Abatutsi n�Abahutu, no hagati y�Abakiga n�Abanyaduga.

Nta cyabuza mwene Rwigemera mukuru wa Kigeli V Ndahindurwa kwicarana na Madamu Assumpta Kayibanda mu nama y�Abamisitiri bagize Guverinoma imwe kuko azi neza ko nta kibi yabagiriye.

Ntacyabuza Assumpta Kayibanda na Dr. Bararengana kwicara hamwe mu nama y�abaminisitiri kuko Assumpta Kayibanda azi neza ko Dr. Bararengana nta ruhare habe na rutoya yagize mu kwica Perezida Kayibanda.

Ntacyabuza Dr. Bararengana na Cyusa umuhungu wabo wa Perezida Kagame kwicarana hamwe mu nama y�abagize guverinoma kuko Dr. Bararengana azi neza ko Cyusa nta ruhare habe na runzinya yagize mu guhanura indege ya Habyarimana. Uyu muhungu wabo wa Perezida Kagame, Leta yabo imaze imyaka 19 ariko nta n�umuntu n’umwe umuzi kubera ko we yahisemo kwitondera ibintu no gucisha make muri byose no kutagendera mu bikabyo.

Nta n�ikizabuza umwana wa Rwigemera mukuru wa Kigeli V Ndahindurwa kwicarana na Cyusa umuhungu wabo wa Perezida Kagame mu nama y�abagize Guvernema y�u Rwanda kuko azi neza ko ari Kagame, ari Cyusa , bose b�Abega, nta ruhare bagize mw�itsemba ry�Abanyiginya mu w�1896 ku Rucuncu n�ahandi mu Rwanda.

Ngiyi Leta izaca inzigo n�inzika mu gihugu.
Ngiyi Leta izaca irondabwoko, irondakarere, n�irondakazu mu gihugu.
Ngiyi Leta izaca ubutegetsi bushingiye ku gitugu, iterabwoba, akarengane, ubwiru, ikinyoma, kunyereza abantu, kubica, no kunyereza umutungo w�igihugu.
Ngiyi Leta izacyura impunzi z�abanyarwanda bose ntihagire utinya gutaha mu gihugu cye kuko buri wese azaba afite umuhagarariye muri Leta y�Ubumwe nyakuri, kuko buri wese azaba afite uwo asanga mu gihugu kandi uhafite ijambo.
Ngiyi Leta izaca ibintu byose bitera ubuhunzi mu Rwanda, ntihagire izindi mpunzi zongera kubaho, abanyarwanda bose bakabana mu gihugu cyabo mu mahoro no mw�ituze nk�umuntu umwe (One people/Un Peuple) mu gihugu cyabo kimwe (One Nation/Une Nation) nkuko Tanzania imeze.

Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli Abdallah.
i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Ndiho Philip from Brisbane, Queensland, Australia says:

    Aba tubwiwe se nibacyura igihe bazasimburwa bate?
    Aho ntitwaba turi gusubira nyuma tucyumva ko umwana w’umuhinzi na we agomba kuba umuhinzi?

Speak Your Mind

*