U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirangwa n’Ingengabitekerezo y’Ubworoherane

Mu tangazwa ry�ishyaka rishya �Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party� ryakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z�Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b�iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase,�Bamara Prosper na�Akishuli �Abdallah bashimangiye Ingengabitekerezo y’Ubworoherane bagenderaho.

Dore uko basoza inyandiko yabo bise �Amahame Remezo y�Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party, PRM/MRP � ABASANGIZI�:

INGINGO ZISOZA

Iri shyaka PRM/MRP-ABASANGIZI turituye abahutu bose baranzwe cyangwa se barangwa n�ingengabitekerezo y�ubworoherane (moderatism philosophy/ideology) bahararaniye mu buzima bwabo ko habaho ubworoherane, imibanire myiza n�isangira ry�ibyiza by�igihugu hagati y�abahutu n�abatutsi ndetse abenshi bakahasiga ubuzima bwabo, cyane cyane abishwe n�interahamwe ku ruhande rumwe n�Inkotanyi ku rundi ruhande mu 1994 na nyuma y�aho;

Iri shyaka turituye abatutsi bose baranzwe cyangwa se barangwa n�ingengabitekerezo y�ubworoherane (moderatism philosophy/ideology) bakaba baraharaniye nabo ko habaho ubworoherane, imibanire myiza n�isangira ry�ibyiza by�igihugu hagati y�abatutsi n�abahutu ndetse bamwe muri bo bakicwa ari icyo bazize, cyane cyane abari muri FPR Inkotanyi bakaza kwicwa kuko banze gushyira mu bikorwa gahunda ya FPR yo kwica inzirakarengane z�abahutu ku misozi hirya no hino mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 2003;

Iri shyaka turituye Abatwa bose kuko nabo ari Abanyarwanda bafite ubuzare ku gihugu cyabo n�uburenganzira bungana n�ubw�Abahutu n�Abatutsi.

Iri shyaka turituye abanyarwanda b�imvange ni ukuvuga abavuka ku babyeyi badahuje ubwoko kuko byagaragaye ko nabo bagiye bagirirwa akarengane ko kutizerwa n�impande zombi bityo bigatuma bavutswa uburenganzira bwabo burimo no guhezwa mu mirimo imwe n�imwe y�igihugu.

Twese hamwe nk�abitsamuye, Abahutu, Abatutsi, Abatwa, imvange, abakiga, abanyanduga, dufitanye isano kuko dusangiye byinshi birimo ururimi rumwe, umuco umwe, ukwemera Imana kumwe, igihugu kimwe mu mugabane w�isi umwe w�Afurika, tukaba turi Abanyarwanda, tukaba turi Abanyafurika.

Iri shyaka Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by�igihugu cyabo ni ishyaka ryanyu mwese, ni ishyaka ryacu twese Abanyarwanda.

UMWANZURO

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni ishyaka riharanira inyungu z�abanyarwanda bose rititaye ku bwoko bwabo, akarere baturukamo, indimi bavuga, n�ibindi byagiye bizana amacakubiri mu banyarwanda.

Gahunda yacu ni uguca burundu mu Rwanda, politiki y�ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, ikinyoma, akarengane, urugomo, kunyereza abantu no kubica, no kunyereza umutungo w�igihugu.

Intwaro tuzatsindisha ibi bibi byose ni politiki y�ishyaka ryacu yubakiye ku ngengabitekerezo y�ubworoherane (moderatism philosophy/ideology), ubwubahane, n� ubwihanganirane bibyara ubwizerane, ubusabane n�ubufatanye nk�abenegihugu bamwe (One people/Un Peuple) b�igihugu kimwe(One Nation/Une Nation).

Niyo mpamvu ishyaka ryacu twarihaye izina ABASANGIZI kuko rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by�igihugu cyabo kugirango babe wawundi umwe dushaka, dukeneye, ugize igihugu kimwe cyacu twese, u Rwanda.

Dufitiye Abanyarwanda n�amahanga ubutumwa bwa politiki bufite ireme, dufite umurongo wa politiki uhamye, utihishahisha, ugorotse kandi ugororokeye Abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi, abatwa ndetse n�imvange, tutibagiwe n�abatari abanyarwanda kavukire ariko bafite ubwenegihugu nyarwanda.

Ishyaka ryacu rifite gahunda ya politiki inoze hamwe n�inzego zaryo, n�uburyo Leta yo kugangahura igihugu (Nation�s Healing Government) yashyirwaho n�uko yakora. Dufite ubushobozi, ubumenyi, n�inararibonye mu byerekeranye n�ibibazo by�u Rwanda, Afurika n�andi mahanga kuburyo dufite guha u Rwanda ikindi cyerekezo gitandukanye neza neza n�inzira mbi FPR Inkotanyi yaroshyemo u Rwanda n�Abanyarwanda kuva mu w�i 1994 kugeza ubu, nkuko twabigaragarije buri wese muri iyi nyandiko y�amahame shingiro ya politiki y�ishyaka PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by�igihugu cyabo.

Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika
Ku wa Gatatu, Taliki ya 10 / 03 / 2013
Perezida w�ishyaka: Dr. Gasana, Anastase
(S�)
Tel�: 0019198186405
Visi-Perezida ushinzwe Umutekano: Bamara, Prosper
(S�)
Tel�: 00221774589317
Skype�: sabizeze0

Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman): Akishuli, Abdallah
(S�)
Tel: 00262639030023
Skype: abdallah.akishuli
Niba wifuza kutwandikira ohereza ubutumwa bwawe kuri: [email protected]

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*