U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ibisobanuro by’Intego y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Mu nyandiko itangaza ishyaka �Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party� yakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z�Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b�iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase,�Bamara Prosper na�Akishuli �Abdallah batanze ibisobanuro by’intego y’ishyaka ryabo.

Dore uko bayisobanura mu nyandiko yabo bise �Amahame Remezo y�Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party, PRM/MRP � ABASANGIZI�:

INTEGO N�IBISOBANURO BY�ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI: DEMOKARASI, IMIYOBORERE MYIZA, AMAJYAMBERE ARAMBYE

1. DEMOKARASI

Demokarasi niyo ntego y�ibanze y�ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, hamwe n�ibyiza byayo byose birimo uburenganzira bw�ikiremwamuntu, guha buri wese agaciro ke nk�umuntu (human dignity/dignit�e humaine), kugira Leta igendera ku mategeko, no gusaranganya ibyiza by�igihugu ntawe uhejwe. Kugeza ubu, nta demokarasi nyayo yigeze ibaho mu Rwanda uretse ku izina gusa.

2. IMIYOBORERE MYIZA

y�igihugu (Good Governance/Bonne Gouvernance).
Ikintu u Rwanda rwabuze ngo rube urw�Abanyarwanda bose ni ubuyobozi bwiza bukorera neza abaturage bubafata bose kimwe, bubaha uburenganzira bungana, bubaha amahirwe angana, bubarengera kimwe, butavangura amoko cyangwa uturere abantu baturukamo, mbese budatonesha bamwe ngo abandi bubapyinagaze nkuko ubuyobozi bubi bwa FPR bubigenza ubu mu Rwanda.

3. AMAJYAMBERE ARAMBYE.

Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI twemera ko mu Rwanda habaye demokarasi nyayo itari kw�izina gusa, amahame yayo yose akubahirizwa, hakaba ubuyobozi buzirikana kandi bukorera abaturage koko, ubuyobozi buha abaturage bose ituze mu mitima kugirango babashe gutekereza neza no kwikorera utwabo, u Rwanda rwagera ku majyambere arambye.
Aha ikindi twemera by�umwihariko ni uko ubukungu bwa mbere bwa buri gihugu icyo ari cyo cyose ari bantu. Abantu ni wo mutungo w�igihugu wa mbere uhatse ibindi byose. Ibyo bindi byose, ari zahabu, ari diyama, ari peteroli, ari iki, bihabwa agaciro n�abantu kuko baba bakeneye kubikoresha. Badahari ngo bagure ibicuruzwa bivuyemo, nta gaciro ibyo bintu byagira.
Niyo mpamvu kuri PRM/MRP-ABASANGIZI, Abanyarwanda, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, ibafata nk�inkingi ya mwikorezi y�igihugu. Byaba amahame- remezo ya politiki y�ishyaka ryacu, byaba imigambi(objectives) yaryo, byaba ingamba (Strategies) zaryo, byaba n�uburyo bwo kubishyira mu bikorwa(Actions) byose bizajya biganisha ku muntu, ku munyarwanda, ku burenganzira bwe, ku mibereho ye, ku buzima bwe, ku bumenyi akeneye, ku bikorwa bye bwite, ku mutungo we bwite n�uw�igihugu cye, ku mutekano we, ku gaciro ke n�ak�ubuzima bwe, no ku mibanire ye n�iy�igihugu cye n�amahanga.
Muri politiki ya Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, umunyarwanda umwe upfuye, yaba yishwe n�indwara cyangwa yishwe n�agafuni ka FPR Inkotanyi cyangwa umuhoro w�Interahamwe, aba ari icyuho n�igihombo gikomeye ku gihugu kuko haba hari ibyo yakoraga cyangwa yari kuzakora bitazagira undi ubikora kandi amajyambere y�igihugu ari igiteranyo rusange cy�ibikorwa byose abagituye bakora buri wese ku giti cye cyangwa se bashyize hamwe.
Kuri twe, nta muntu muto ubaho, nta muntu usuzuguritse ubaho kuko twese ari ukuzuzanya. Ari wowe Minisitiri ari n�umushumba w�inka zawe cyangwa umuhinzi uhinga imirima yawe, mwese murakeneranye.Nta muntu rero umwe cyangwa agatsiko k�abantu bavuga ko ari kamara ku gihugu. Twemera kandi ko politiki nziza y��ubukungu bw�igihugu n�abaturarwanda ijyanye n�imibereho yabo n�imico yabo ari iyo kwishyira ukizana mu by�ubukungu n�ubucuruzi (capitalism system/systeme capitaliste).

Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli Abdallah.
i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*