U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abayobozi b’Ishyaka PRM-ABASANGIZI baratangaza abanyamahanga bababereye urugero

Nyuma yo kugaragariza abanyarwanda amazina y�abahanzi n�abanditsi b�abanyarwanda bababereye isoko y�ibitekerezo mu gihe batekerezaga gushinga ishyaka ryabo �Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party�,�abayobozi bakuru b�iryo shyaka ryashinzwe ku taliki ya 10/03/2013�aribo Dr Gasana Anastase,�Bamara Prosper na�Akishuli �Abdallah baratangaza amazina y’abanyamahanga�bababereye intangarugero.

Dore uko babitangaza mu nyandiko yabo bise �Amahame Remezo y�Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party, PRM/MRP � ABASANGIZI� yo�ku�taliki ya 10/03/2013:

AKANYONI KATAGURUTSE NTIKAMENYA IYO BWEZE

Kimwe mu byishe abanyarwanda, ni ukudashaka kwigora ngo barebe kure, hirya y�u Rwanda no kw�isi yose. Nyamara kandi nibo baca umugani ngo �Ubwenge burarahurwa�, ariko bananiwe no kujya kuburahura ku baturanyi ba Tanzania, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba kitarigeze kigira impunzi mu mateka yacyo.
Ibyo byiza bya Tanzania dukeneye, babigejejweho n�imbuto nziza y�ubworoherane, ubwubahane, ubwumvikane, ubufatanye, n�ubusabane Perezida wabo Mwalimu Julius Nyerere yabibye mu ba Tanzania kuva mu 1961 akoresheje inzira y�uburezi n�umuco.
Perezida wa Rusiya Mikhail Golbachev, kubera ingengabitekerezo ye y�ubworoherane no gukora politiki ishingiye ku bitekerezo bishyashya by�uko abantu bagomba kwivugurura ubwabo no kuvugurura ibiriho, mu 1989 iyo mpinduramatwara ye ya politiki niyo yashenye urukuta rwa Berlin mu Budage nuko intambara y�ubutita yari ishyamiranije Rusiya na Amerika, uburasirazuba n�uburengerazuba, irangira ityo nta sasu habe na rimwe rirashwe, nta muntu upfuye, nta bintu bisenyutse, maze Abadage bari baraciwemo ibihugu bibiri barongera baba igihugu kimwe. Bityo Politiki ishingiye ku bworoherane, ubwumvikane n�ubusabane n�ibindi bihugu ya Perezida Golbachev, iva mu Burusiya iba idukijije twese intambara y�isi yose y�ibitwaro bya kirimbuzi yahoraga inuka.
Mu 1994 muri Afurika y�epfo, Perezida Nelson Mandela yabaye ikirangirire kw�isi yose kubera ko yaranduye imbuto mbi y�ivanguramoko ayirandurisha imbuto nziza y�ubworoherane, ubwumvikane, ubusabane n�ubwuzuzanye hagati y�abirabura n�abazungu bo mu gihugu cye.
Nelson Mandela (umwirabura) na Perezida Frederik de Klerk bakoze ibintu byakagombye kubera Abahutu n�Abatutsi urugero. Bashyize hamwe maze de Klerk yemera ko Mandela afungurwa, Mandela nawe ntiyatuma habaho inzika yo kuzamura ibibi abazungu bagiriye abirabura igihe cy�imyaka myinshi cyane.
Kuki twe Abahutu n�Abatutsi tutagira aho duhera ngo dukore amateka mashya, tworoherane, twubahane, tubane mu mahoro arambye kandi no hagati y�Abazungu n�Abirabura b� Afurika y�Epfo byarashobotse! Ubu se Mandela iyo avuga ati abirabura mwese muhagurukire icyarimwe twivune umwanzi, Afurika y�Epfo iba iri he? Ubu se Frederic de Klerk iyo aza kunangira umutima burundu amatwi akayavuniramwo ibiti agakomeza politiki mbi y�ivangurabwoko ubu igihugu cya Afurika y�Epfo kiba kigeze hehe?
Nidufatire rero isomo rikomeye kuri Perezida Nelson Mandela wanze gutwarwa n�ubuhezanguni, inzika, inzigo n�urwango ngo yihimure nka FPR Inkotanyi mu Rwanda. Ahubwo yahamagariye abenegihugu bose ba Afrika y�Epfo, abirabura n� abazungu, gufata inzira y�ubworoherane bakabana neza mu mahoro, mu bwumvikane n�ubwuzuzanye hagati yabo.
Muri Afurika y�Epfo nanone, umuzungu w�umupasitori w�umwangilikani ukomoka mu gihugu cya New Zealand witwa Michael Lapsley yarebye akarengane abirabura bo muri Afurika y�Epfo barimo yiyemeza kuza kubafasha kurwanya ivanguramoko ryari ryarayagoje icyo gihugu nuko yiyemeza kuba ushizwe iyobokamana (Aumonier/Chaplain) muri ANC kuva 1976 kugeza 1994 Nelson Mandela aba Perezida .

Hagati aho, abahezanguni b�abazungu bamwoherereje ipaki mu iposita itezemo kabutindi y�igisasu maze imuca ibiganza byombi imunogoramwo n�ijisho rimwe. Ubu araho muri Afurika y�Epfo aho yashinze ikigo gifasha abirabura n�abazungu ba Afurika y�Epfo gukira ibikomere mu mitima no mu mitwe batewe n�ibibi byose bikomoka kw�ivangurabwoko byabaye muri icyo gihugu.
Muri Cote d�Ivoire/Ivory Cost kuva ku mwaka wa 1999 kugeza muri 2012 umutegarugori w�umunyapolitiki w�intwari Henriette Diabate wari Umunyamabanga Mukuru w�Ishyaka Rassemblement des Republicains/ Rally of the Republicans yarwanije ivanguramoko mu gihugu cye hagati y�abasangwabutaka bo mu majyapfo y�igihugu aho nawe akomoka n�abakomoka ku bimukira . We yari mw�ishyaka ryiganjemo abimukira bo mu majyaruguru b�abayisilamu kandi ari umusangwabutaka wo mu majyepfo w�umukirisitu. Nuko ashyira mu gaciro no mu kuri ayobowe n�ingengabitekerezo ye yo koroherana, kubahana, gusabana n�abandi no kumva ibibazo byabo atitaye ku bwoko cyangwa idini ryabo; ahubwo arwanya akarengane aho kaba gaturutse hose n�uwaba arengana uwo ari we wese, yaba uwa ruguru yaba uw�epfo, yaba umwimukira, yaba umusangwabutaka, yaba umuyisilamu cyangwa umukirisitu. Ishyaka rye ubu niryo ryegukanye insinzi muri Cote d�Ivoire kuva mu 2011.
Aba banyapolitiki uko ari batanu b�ibirangirire kw�isi yose, Abirabura 3 n�Abazungu 2, amatwara yabo y�ubworoherane, ubwubahane, ubwumvikane, ubwizerane, ubusabane, ubufatanye, kumva no kwitangira abandi mutanahuje ubwoko, akarere cyangwa idini, nayo yatubereye iriba twavomyeho ishingwa ry�iri shyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party-Abasangizi rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by�igihugu cyabo.

Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli �Abdallah

i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013.

�

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*