U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka Isangano-AARDC riratabariza abimukira n’abapagasi mu Rwanda

Isangano-Release-Nr-02/Oct/12
Tariki 17 Ukuboza, 2012

ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RITABARIZA ABIMUKIRA N’ABAPAGASI MU RWANDA BAFUNGIRWA UBUSA N’ABAMBARI B’ISHYAKA FPR-INKOTANYI.


Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda,

Mu mezi ashize cyane cyane muri Kanama na Nzeri uyu mwaka wa 2012, Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko Abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bicwa hirya no hino mu gihugu cyacu. Bamwe mu bibasiwe hirya no hino mu gihugu cyacu cyane cyane mu mujyi wa Kigali bakaba ari abakora umwuga wo gucuruza imibiri yabo rwihishwa (INDAYA) ndetse na bamwe mu bana b’abasore n’ingimbi (bakunze kwita MAYIBOBO). Abandi Benegihugu basanzwe nabo bagiye bicwa batemaguwe cyangwa barashwe cyane cyane mu bice bya Gitarama, Gikongoro, Cyangugu n’ahandi kandi ugasanga hakozwe ikinamico yo kwiyerurutsa ko hakozwe amaperereza ariko mu byukuri abakoze iryo shyano ntibagaragazwe.

Ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR ye bwakagombye kurengera Umunyarwanda wese, ahubwo bukomeje kumuhohotera no kurenganya igice kinini cy’Abanyarwanda. Bamwe bafungirwa ubusa, barakubitwa, abandi barakomeretswa, bamwe bakaburirwa irengero ndetse n’abandi bakicwa.

Mu cyumweru gishize, amakuru dukesha abayoboke b’ISANGANO-ARRDC aturutse mu mirenge inyuranye mu Rwanda aratumenyesha ko ubu noneho Abenegihugu bibasiwe cyane n’abambari ba FPR hirya no hino mu gihugu ari abitwa ABAPAGASI (abakorera amafaranga bahingira abandi). Aba bitwa abapagasi ndetse n’abimukira bababujijwe amahwemo babita abacengezi ba FDLR, barafungwa, barakubitwa.

Ibi tubatangariza tubifitiye ingero. Nko mu Turere twa Kayonza, Ruhango, Huye, na Nyanza amakuru dufite aremeza ko ABANEGIHUGU bitwa abapagasi bamerewe nabi cyane rwose. Dore ingero z’ibi bikorwa bibi bikorerwa igice kimwe cy’ABANEGIHUGU:

Urugero rwa mbere:

Kuwa kabiri, taliki ya 11/12/2012 muri centre ya Kayonza ABANEGIHUGU bamwe barafashwe barafungwa batazi icyo bazira. Iki gikorwa kibasiye ABIMUKIRA n’abitwa ABAPAGASI. Ibi bikorwa byo guhohotera no gufungira ubusa abenegihugu kandi byanagaragaye hirya no hino mu mirenge igize ako Karere ka Kayonza muri iki cyumweru gishize.

Urugero rwa kabiri:

Umwambari wa FPR witwa MURANGIRA Saveri, uyu akaba ari Umunyamabanga-Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini akaba na Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza muri FPR-Inkotanyi ku rwego rw�Akarere ka Kayonza, kuri uyu wa kane taliki ya 13/12/2012 yiraye mu bitwa abapagasi arafunga abandi abateza abenegihugu bandi baturanye nabo ngo bababuze amahwemo. Kuri iyo tariki ya 13/12/2012 Uyu mutegetsi wa FPR yakoresheje inama yahuje Abanegihugu bo mu midugudu ya Rwinkuba, Buyanja n�Akimpala yo mu Kagari k�Urugarama maze asaba Abenegihugu gufata abitwa ABAPAGASI batuye muri iyo midugudu. Mu rwego rwo kubatinyura no kubaha urugero we yahise yifatira ABENEGIHUGU batandatu (6) abafungira muri kasho y�Umurenge wa Gahini. Abo bantu yafunze uko ari 6 bakomoka mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda: harimo Ruhango (1), Burera (1), Gasabo (1), Nyagatare (2), na Gicumbi (1). Nyuma yo kubafungira ubusa uyu Mutegetsi wa FPR yaje kurekura aba benegihugu ariko abahambirizwa utwabo ku ngufu basabwa kutazagaruka mu Murenge wa Gahini. Abanyarwanda basabwe kuzinga utwabo bagaturuka iyo bakomoka ntabwo ari aba gusa ahubwo hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba hari ingero nyinshi z’abimukira n’abaje gushaka imibereho bahambirijwe utwabo. Dore amazina ya bamwe mu benegihugu bafungiwe ubusa aho i Gahini bazira ngo kuba abapagasi.

Amazina Aho bakomoka No y�indangamuntu
Akarere Umurenge
KAMANZI Daniel Ruhango Kinazi 1195780008011062
UWIRINGIYIMANA BAGWIZA Nyagatare Tabagwe 1198880182635083
MUSENGAMANA Gicumbi Kageyo 1198820141356055
NZARAMBA Emmanuel Burera Kagogo 1198680194967069
MINANI Jean Damascene Nyagatare Tabagwe 1196680064218036
HABIMANA Dionision Gasabo Kacyiru 1198380164405064

Urugero rwa gatatu:
Tariki 18/12/2012 mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Huye, Nyanza na Ruhango bakoze imikwabo ikomeye. Abanegihugu batuye muri utu duce bashyizweho iterabwoba ryinshi kandi bibera rimwe mu mirenge yose ntawinyagambura cyangwa ngo atarabuke. Ibi ni urukozasoni ndetse n’ikinamico ry’Agatsiko kari ku Butegetsi kugirango kabone uko gakomeza kubeshya amahanga ko FDLR yinjiye mu gihugu biryo amahanga yibagirwe ikibazo cy’uko Abategetsi b’u Rwanda bafasha umutwe w’inyeshyamba za M23 urimo gukora ibyaha ndengakamere mu gihugu gituranyi cya Kongo. Ibi ni ukujijisha babeshyera ABENEGIHUGU bamwe ko bakorana na FDLR.

INDAYA na ba MAYIBOBO bibasiwe mu minsi ishize nabo nta agahenge babonye namba kuko nabo bakomeje gukorerwa ibikorwa by’itotezwa mu gihugu cyabo. Abenshi bahinduwe ibikange bidashobora kugira umurimo byikorera kuko birirwa mu mago batinya ko bamwe bafatwa bakajyanwa kurwanira inyeshyamba za M23 zifashwa na Kagame n’abasirikare be.

Ibi bikorwa n’abayobozi b’imirenge, Uturere bafatanyije n’ingabo za RDF binyuranye n’Itegeko-Nshinga u Rwanda rugenderaho muri iki gihe. Itegeko-nshinga mu ngingo yaryo ya 23 ivuga ko ‘Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda’.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riratabariza kandi rizirikana ABENEGIHUGU bose muri rusange bibaswe n’itotezwa no guhonzwa ku nkeke kwa hato na hato bibakorerwa.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riramagana bamwe mu bambari b’Ishyaka FPR-INKOTANYI bakomeje kujujubya abanyarwanda bamwe na bamwe babita abanzi b’igihugu n’abacengizi ba FDLR.
Ishyaka ISANGANO-ARRDC riramagana abambari ba FPR bakomeje gutoteza abanyarwanda bimukira mu duce dutandukanye babateza cyane cyane abahungutse baturutse Uganda ngo bahohotere bagenzi babo bari basanzwe mu gihugu.

FPR yagombye kumenya ko abanyarwanda bakoresha amaboko yabo bahingira abandi nta gihe batabayeho mu Rwanda. Kuva kera kugeza n’uyu munsi hari abantu baturukaga mu bice bitandukanye nka Kibuye, Gitarama, Gikongoro, Gisenyi n’ahandi mu Rwanda bazaga cyangwa bakijya mu duce tw’Amayaga na Kibungo (Gisaka) bajyanywe no gukorera amafaranga bahingira abandi.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC kandi ryamaganye imikorere ya FPR-Inkotanyi muri rusange ikomeje gucamo abanyarwanda ibice bamwe ibita abanzi b’igihugu bakorana na FDLR.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riributsa ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi aribwo bwimitse ikinyoma aho bubeshya Isi yose ko impunzi zose zarokotse ubwicanyi muri Kongo ari umutwe w’Iterabwoba kandi Ubutegetsi bwa FPR bwarangiza bugashyira mu myanya ikomeye y’igihugu Gen Paul Rwarakabije na bagenzi be bazwi ko ari mu bashinze FDLR.

Ishyaka Isangano-ARRDC rirasaba FPR-Inkotanyi kudakomeza guhuzagurika no kugira indimi ebyeri: Mwese Banyarwandakazi, Banyarwanda ntimuyobewe ko Gen. J. Kabarebe aherutse kwivuga ibigwi mu Nteko y’Abadepite akavuga ko FDLR atari umutamiro ko ngo ipimye kurwanira mu Rwanda ko itamara n’isaha imwe? None se FPR yahaye aba benegihugu amahoro bakikorera udufaranga baba baruhiye bahingira abandi. Aba bapagasi se banyagucwa (mu mbabarire kubivuga gutyo) nako ba nyagukira (nibyo nifuriza abanyarwanda bose muri rusange) babatwaye iki niba FDLR atari numutamiro w’isaha imwe? Ko Kagame na Kabarebe ndetse n’izindi ndobanure z’abasirikare bafite ibifaru n’igisirikare bita ko gikomeye kw’isi hose. Baretse aba benegihugu rwose ko ubukene n’ibindi bibazo FPR yabateje kuva 1994 nabyo bitaboroheye. Ubwo se ubutegetsi bw’Agatsiko n’abambari babwo ngo bazobereye mu kuneka barashaka kutwumvisha ko aba benegihugu b’abapagasi bajya guhinga bafite ibifaru na za muzinga zo kurasa indege. Iri kinamico ntaho ritaniye n’abiraye mu bakecuru n’impinja muri 94 cyangwa abishe impunzi zitabarika zazahajwe n’inzara n’umunaniro mu mashyamaba ya Kongo muri 96-97.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC rirasaba Leta ya Kigali kudakomeza kugaraguza agati abanyarwanda. Rirabibutsa ko mu nshingano z�ibanze za Leta ari ukurinda umutekano w�abaturarwanda bose ntavangura iryariryo ryose.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riributsa Leta ya Kigali ko gukemura ibibazo by’abanyarwanda bose na FDLR irimo kimwe ndetse no gukingura amarembo ya politike yadadiwe na FPR-Inkotanyi, amashyaka akabona umwanya wo kwerekana uko yakemura ibibazo byugarije u Rwanda ko ariyo nzira yonyine yazana amahoro arambye mu Banyarwanda bose.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riributsa abanyarwandakazi n’abanyarwanda ko igihe cy’ikinamico n’ikinyoma bigomba kurangira bwangu tukabona demokarasi tunyotewe yo gushyiraho abategetsi bitorewe n’ABANEGIHU nta bwoba n’igitugu by’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi.

Muri iki giheFPR-Inkotanyi iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Ishyaka Isangano-ARRDC riboneyeho kwamagana ryivuye inyuma ibikorwa bibi Ishyaka FPR-INKOTANYI ryakoreye ABANYARWANDA n’ABATURANYI b’u Rwanda guhera mu 1990 kugeza ubu. Muri ibyo bikorwa bibi byabaye twakwibutsa nka Jenosidi yahitanye Abatutsi, Ibyaha byo mu ntambara byahitanye Abahutu n’Abatutsi, Jenoside yahitanye Abahutu muri Kongo, Urupfu rwa Perezida Habyarimana na mugenzi we w’Uburundi n’ibindi n’ibindi. Iyi myaka 25 ya FPR rero ni igihombo n’imfabusa ku banyarwanda benshi muri rusange. Isabukuru nyayo yakagombye kuba iyo kurenganura abarengana, gufungura imfungwa za politiki, gufasha abanyarwanda bose kugera k’ukuri nyako, kubabarirana nyakuri n’ibindi n’ibindi.

ICYO ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RISABA ITANGAZAMAKURU RITANDUKANYE N’ABANTU BOSE BASHYIRA MU KURI KANDI BAKUNDA u RWANDA

�
Gusakaza iyi nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye batabariza abarengana.
�
Kubaza abayobozi b’u Rwanda cyane cyane ab’Akarere ka Kayonza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gahini byumwihariko impamvu zibatera guhohotera ABENEGIHUGU.
�
Kwamagana ubutegetsi bwa P. Kagame n’Agatsiko ke ka FPR gakomeje gupyinagaza no kujujubya ABANEGIHUGU bazizwa ubusa.

UMWANZURO

Banyarwandakazi, Banyarwanda nimumenye ko Agatsiko ka Kagame na FPR n’abasirikare be b’indobanure badakunda abanyarwanda muri rusanye kandi ko batitaye ku bibazo byabo.

Nimumenye ko bakomeje kubacamo ibice no kubapyinagaza babakuramo bake bake buhoro buhoro kugeza igihe bazatumarira twese bagasigara mu gihugu cy’indobanure Agatsiko gashaka.

Nimugahuruke mudufashe kuri uru rugamba turiho kuzana rw’impinduka nziza za demokarasi twiyemeje.

Twandikire kuri email: [email protected]
Cyangwa udutelefone: 00491746296681

Urukundo n’Amahoro!

Jean Marie Vianney MINANI
Perezida Fondateri w’Isangano-ARRDC

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*