U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Dr Nkusi wo mu ishyaka ISHEMA ati “Aho kwica Gitera nimwice ikibimutera”

by Nkusi Joseph.

Joseph Nkusi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ishyaka Ishema, ashinzwe n' Intara y'Amajyepfo...

Dr Nkusi Joseph, Umunyamabanga Mpuzabikorwa w’Ishyaka ISHEMA. Ashinzwe n’Intara y’amajyepfo….

Umutwe w�iyi nkuru ugizwe� n�amagambo yivugiwe n�umwami Rudahigwa mu gihe yari agiye mu ruzinduko rwe rwa nyuma mu Bubiligi. Akaba yarasubizaga intagondwa z�abatutsi zamubwiraga ko kugirango hapfukiranwe ibyifuzo bya rubanda yashakaga ko u Rwanda ruyoborwa muri Demokrasi bagomba kwica Habyarimana Yozefu Gitera� wari ku isonga y�abari muri iyo nkundura. Rudahigwa yabahaye igisubizo cyiza ati:� aho kwica Gitera nimwice ikibimutera�. Ubwo yahamagaje Gitera, amufata mu mashati n�umujinya mwinshi aramujuguta amukubita urushyi arigendera. Ntiyamushyize ku ngoyi cyangwa akandoyi, ntiyamukubise agafuni nta n�ubwo yamuhaye kuri twa tuzi twa Nziza, kuko yari azi ko umuntu ari ikiremwa cy�Imana yo yonyine ifite uburenganzira n�ububasha bwo kumukoresha icyo ishaka. Uku kwemera niko kwatumye Rudahigwa yiyemeza kwiyahura aho kugirango yime abaturage uburenganzira yabonaga ari ubwabo. Abenshi bavuga ko ari abazungu bamwishe bamuhaye amarozi, nyamara indirimbo zihimbaza ubutwari bwe zaririmbwaga mu Rwanda nyuma y�urupfu rwe zerekana ko yiyahuye. Imwe murizo ni iyavugaga ngo :�� Nkubito y�Imanzi yatanze adatinya�.

Muherutse kwibonera ukuntu Ndahiro yagiye ku rubuga rwe akiyandagaza agasebya padiri Tomasi Nahimana ko yacikishijwe na Musenyeri we akoresheje impapuro z�inzira za Congo ariko uyu mupadiri agakubitira ikinyoma ahabona yerekana ko yagendeye ku mpapuro z�u Rwanda n�ubu agihabwa narwo. Mu kiganiro uyu mupadri aheruste kugirana na radio ijwi ry�Itahuka, yatangaje ko Agatsiko ntako katagize gatera ubwoba umuryango we; njye rero sinabyumvaga ukuntu igikorwa cyose Padiri yakora cyabazwa umuryango we nk�aho akiri umwana w�igitambabuga!! Nasobanukiwe ejobundi aho umugore wanjye ampamagaye akambwira ko Agatsiko kamuhamagaye aho yagahungiye, kakamubwira aya magambo akurikira:�� Ese uriya mugabo wawe yibwira ko hariya ari tutahagera?��Madamu yakoze ikosa afunga telefoni atabwiwe akari i Murore. Njye rero byanteye kwibaza cyane nsanga kariya gatsiko kagomba kuba karagize ibibazo cyane kabonye ko�Revolisiyo y� Ikaramu�ikugarije! Kubona rero katarashatse uko kangezaho twa tuzi ako kanya cyangwa ngo kohereze abantu bo kunkorera nka ba Rwisereka, nabyo birerekana ko ikigega gishinzwe kwica kigomba kuba gisigayemo ubusa kuva aho abaterankunga bahagarikiye inkunga zabo!�Ibyo aribyo byose gutera ubwoba impirimbanyi za Demokrasi ni ukuvomera mu rutete.

Ndibutsa agatsiko ko nta ngoma n�imwe yigeze itsinda abaturage bahagurukiye kuyirwanya, niho Abafransa bakuye imvugo ngo�abaturage barakaye buri gihe intsinzi iba ari iyabo�( le peuple en col�re est toujours vainqueur).�Revolisiyo y�ikaramu ntizahagarikwa n�iterabwoba ry�agatsiko kuko ntigashobora guhangara miliyoni 11 z�abaturage. Mbibutse ko iyi Revolisiyo izakorwa n�abarimu, abashomeri, abanyeshuri, abahinzi , igice cy�igisoda n�igipolisi n�impunzi. Aba bose agatsiko kababujije amahwemo gakama igihugu kabicayeho. Igihe kirageze rero ngo binyagambure bakabwire ko aho gahonyora hababaza! Uko akabuye k�itopiti ya Dawidi kashenye igihangange Goriath n�ibitwaro bye, niko Ikaramu igomba gutsinda biriya bitwaro by�agatsiko. Iyi mbonerahamwe ikaba yereka agatsiko impamvu kadashobora gutsinda impirimbanyi za demokrasi gakoresheje iterebwoba ryako cyangwa amasasu n�ibifaru.

Indangagaciro z�impirimbanyi Ingengabitekerezo zubakiyeho
Impirimbanyi ntivuga ngo reka nceceke �umugore, umugabo cyangwa abana banjye baticwa n�agatsiko. Abakobwa,abagore,abagabo n�abana bose bari mu gihugu yumva igomba kubabohora nk�uko yabikorera urugo rwayo.
Impirimbanyi ntivuga ngo ninumire imitungo yanjye agatsiko katayiteza cyamunara Umuntu yavutse yambaye ubusa azasubira mu nda y�isi aribwo yambaye. N�agatsiko niko bizakagendekera!
Impirimbanyi ntitinya kwicwa Uwicisha inkota niyo azazira
Impirimbanyi ntiva ku ijambo Iyo yizera ko iharanira kubohoka kw�imbaga nyamwinshi igizwe na miliyoni11 z�abanyarwanda.

Ngabo abo turibo, ng�uko uko tubayeho! Inzira nkeka agatsiko kagomba kuyoboka aho gukangisha kumena amaraso, ni iriya Nkubito y�Imanzi Rudahigwa yakanguriraga ziriya ntagondwa ngo ziyoboke, kudakurikiza inama z�iyi nararibonye mwabonye aho byagejeje u Rwanda na n�ubu rukigeretse.

Ntitubwira agatsiko ngo kaduhe imigabane muri�Crystal ventures, ntabwo tukaka inyungu ku mitungo y�igihugu kasahuriye mu mahanga. Ntitukaka umunyenga muri za ndege kaguze ibya Mirenge zirirwa zitemberamo ba Blair, aho baganisha u Rwanda twese tukaba tuhareba. Ntiduhwema kukereka ko ibyo duharanira byoroshye kubonerwa umuti niba koko agatsiko kagira umutimanama; reka tukibutse.

1. Duhangayikishwa n�ingoma itubuza kurera abo twabyaye mu gihe abana bo munda y�iyo ngoma baba bateteshwa, batamikwa�mayonnaise,�bakura bakajya kurenzaho�hamburger�muri Amerika abacu batazi ba se cyangwa ba nyina, banywa amazi bakarenzaho agahinda byose byaratewe n�ubutegetsi� bubi bw�Agatsiko.

2. Turambiwe agatsiko kikubira ibyiza byose by�igihugu nk�aho aribo bana b�u Rwanda bonyine.

3. Duterwa intimba n�intambara z�urudaca zaduhekuye zikatugira abapfakazi, imfubyi n�ibimuga, agatsiko kakaba gakomeje kuzishoza ngo kirundire zahabu na Diyama mu gihe inkumbi zikomeje gucura imiborogo mu bana bacu no mu baturanyi.

4. Tugira agahinda iyo tubona abana b�agatsiko aribo bonyine bemerewe uburezi nyabwo,abacu bapfunyikirwa amazi mu mashuri. Ibi bikaba byaremejwe na Leta y�Ubwongereza agatsiko karagije uburezi bw�u Rwanda ubwo yiyemereraga umwaka ushize ko umunyarwanda arangiza amashuri abanza atazi gusoma, kwandika no kubara!

5. Turizwa no gutegekwa n�abo tutitoreye.

6. Duhogozwa no kubona twohereza abana bacu mu mashuri bagahindurwa indaya bakiri ingimbi, muzadusobanurire ukuntu abana 26 bo mu ishuri ryisumbuye i Rwamagana babyaye abandi bakaba batwite, mutubwire n�umubare w�abahuye n�icyo kibazo muri�Green Hills College�mu ishuri ry�Imfura zihesha agaciro!!

7. Tubabazwa n�uko twubaka mureba arimwe mwaduhaye ibyangombwa, ejo mukaza ngo nitwisenyere tugende twohohe nta ndishyi nta naho mutuganisha.

8. Dushengurwa no gutegekwa guhinga indabo zo gutaka mu mazu y�agatsiko, abana bacu baburaye. Kakaturandurira imyaka nta mpamvu, kakaduca ku nzoga za gihanga ngo twese nituyoboke izipfundikiye kandi�Ikigega agaciro�nacyo kiba cyasamye gitegereje ibyo tugiterera mu kanwa.

9. Duhogozwa no gufatwa buri gihe nk�ibitambambuga, tukavugirwa ibyo tutavuze� kandi tutanorota maze tugakorerwa ibyo tudashaka.

10. Dushegeshwa n�ubwoba bwo kubyara ba Sinzibiramuka.

Umwanzuro

Banyagatsiko rero ngibyo ibitera Gitera kudasinzira, akabona ko inzira isigaye ari imwe:�revolisiyoy�ikaramu�iriho ituma muta ibitabapfu, ariko kandi akabibutsa ko mugifite iminsi yo kwisubiraho mugashyikirana n�abahutu, abatutsi n�abatwa bashaka ko ibintu bihinduka mu gihugu cyabo nta maraso amenetse. Icyo gihe muzaba mwishe ibitera Gitera gusakuza, cyangwa se muzihe urwamenyo mumukorere nk�uko mwabigenjereje abamubanjirije, �nk�uko muriho mubimutumaho. Ariko n�umuzimu w�impirimbanyi azaza asaba ko ibintu bihinduka mu Rwanda, ntazatuma murya ngo musinzire mu gihe muzaba mukomeje gutsikamira abanyarwanda; abaturage bacu bakeneye kwishyira bakizana nk�abandi baturage b�isi. Nkaba mboneyeho akanya ko kwibutsa impirimbanyi za demokrasi zose ko agatsiko ubu kariho gashaka amayeri yandi yo kurangaza abanyarwanda no kubabibamo amacakubiri.

Ubu kari muri gahunda yo gushyiraho imitwe yitwara gisirikare igizwe na bamwe mu bicanyi bako, �yitwa ko ari iyo kubohoza u Rwanda ariko iri mu nyungu zako; abasore n�inkumi bitondere iyo mitwe itayobowe n�umusirikare uzwi! Ikindi ni ugushyiraho ingirwa-mashyaka nyinshi hanze y�u Rwanda, ubu karatangiye kuko hashize amezi 2 umuntu ampamagaye wiyita umusajya w�umunyarwanda wavuye mu Rwanda akajya muri Uganda agahererwayo ubuhungiro bwa Norv�ge akaba ari muri icyo gihugu, �mu gihe kububona hano bifata igihe kirenze umwaka! Uwo rero ngo yashakaga ko dushinga ishyaka rya politiki ryo kurwanya Kagame muri Scandinavia!

Ndarangiza nshimira abanyarwanda bari hanze y�u Rwanda bahana buri munsi ibitekerezo kuriFacebook na twitter�n�abari mu Rwanda bashakira hamwe ukuntu ibintu byahinduka mu Rwanda nta maraso amenetse; nkaba nshimira by�umwihariko�Ijwi ry�itahuka�ku biganiro bariho bacisha kuri radiyo yabo byerekeranye n�inzira y�umusaraba mwarimu wo mu Rwanda arimo.

Twese hamwe tuzatsinda!
NKUSI Joseph

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Albert from Rwanda says:

    Iyaba twese twtekerezaga nkawe,kandi iyaba bariya bose bavuga ko bashaka kubohoza u Rwanda bari hanze bungaga ubumwe nyabwo ubundi bakareba uko baza gukorera mu rwababyaye;wenda bose si ko bagirwa nka Vigitoriya.

Speak Your Mind

*